Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 17 Werurwe nibwo umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya AE Karaiskakis yo mu cyiciro cya kabiri mu Bugeleki yaraye ageze mu mwiherero w’amavubi akaba ayabaye umukinnyi wa gatatu ukina ahanze y’u Rwanda ugeze mu mavubi, ni nyuma yaho ku munsi wo kuwa mbere Kapiteni Haruna Niyonzima ndetse na Salomon Nirisalike bageze mu mavubi.
Uyu mukinnyi aje gufatanya n’abagenzi be kwitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba gukina na Mozambique ndetse na Cameroon mu guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha wa 2022, ku ikubitiro u Rwanda rukazakira Mozambique tariki ya 24 Werurwe 2021.
Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi bakina hanze by’umwihariko bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi hari kinini bazafasha u Rwanda kuko bo bari barimo gukina mu mashampiyonaaho bari, uyu mutoza kandi yanaboneyeho kwemeza ko ku kigero cyo hejuru Rwatubyaye Abdoul ndetse na Muhire Kevin batazitabira ubu butumire.
Mu bandi bakinnyi ikipe y’igihugu y’u Rwanda itegereje harimo Mukunzi Yannick ukina hagati mu kibuga muri IF Sandvikens yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden we akazagera mu Rwanda kuwa Gatanu cyo kimwe na Rutahizamu w’amavubi Kagere Meddy ukinira ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzaniya.
Umukinnyi uzagera mu ikipe y’igihugu nyuma y’abandi ni Mvuyekure Emery ukina nk’umunyezamu wa Tusker yo muri Kenya kuko we azagera mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021 saa tanu na 50′ zo ku manywa.