Abakurikira ibiganiro bimaze iminsi bihita kuri ya radio Ihuriro ya Rudasingwa, babwiye rushyashya.net ko Rudasingwa ngo yatutse Kayumba aramwandagaza.
Avuga ko Kayumba ari umuteka mutwe ukunda kubeshya, abeshyera Perezida Paul Kagame, avuga ukuntu muri Congo Kayumba yicaga abanyekongo akabasahura ahereza muramuwe Frank Ntwali, nawe ibyo bisahurano akabitwara muri Afrika y’Epfo. Avuga ukuntu ubwo bujura bwa Kayumba ari ubwa kera.
Rudasingwa Theogene
Rudasingwa avuga ko Kayumba azarinda apfa adatanze ubuhamya bw’uko indege ya Habyarimana yahanuwe ko ari amafaranga yishakiranga kuko atabona uko yikura muri ibyo bintu nk’umuntu wari ushinzwe intelligence.
Raporo y’amapaji 18 ikubiyemo ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal bwashyizwe hanze mbere y’uko bushyikirizwa abacamanza b’Abafaransa bagombaga kubwumva.
Muramu wa Kayumba Ntwali Frank
Ibinyamakuru by’abafaransa bya Jeune Afrique na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bivuga ko byabashije kubona ubuhamya bwa Gen Kayumba Nyamwasa, ibikubiyemo bikaba byaratangajwe n’ibi bitangazamakuru byombi.
Ubuhamya bivugwa ko ari bwo abacamanza b’Abafaransa bahereyeho basubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.
Ngo ubwo buhamya bukubiye ku mapaji 18 bwakorewe kuwa 23 Kamena mu biro bya noteri wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, nta gaciro bufite nk’ikirego cyatanzwe imbere y’umucamanza, ariko bwatumye umucamanza w’Umufaransa asaba gusubira muri Afurika y’Epfo kumva uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda uri mu buhungiro muri iki gihugu kuva mu 2010.
Kayumba Nyamwasa
Kayumba Nyamwasa yari yijeje umucamanza ko afite ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu 1994.
Rudasingwa avuga ko muri Mata 1994 Kayumba Nyamwasa ngo yayoboraga iperereza rya gisirikare mu ngabo za RPA, umutwe wa gisirikare wari uwa FPR wari uyobowe na perezida kagame.
Ngo n’ubwo Kayumba avuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ari bwo yamenyeshejwe icyo gikorwa kandi ngo abibwiwe na perezida kagame ubwe.
Kayumba, Bitenga na Ntwali
Aha Rudasingwa avuga ko Kagame yarimo kureba umupira, Kayumba ariwe wakagombye kuba ariwe wari muri icyo gikorwa nka maneko.
Mu buhamya bwe, Kayumba Nyamwasa avuga ko muri iryo joro, ahagana saa yine, yajyanywe aho Perezida Kagame yabaga, aho ngo yamuhishuriye ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ingabo zabo, ariko ko yari yabigize ibanga yanga ko bimenyekana.
Byose ngo byateguriwe mu ibanga rikomeye bizwi n’abantu batatu bari aho bonyine ari bo: Paul Kagame, Gen. James kabarebe na Gen. Charles Kayonga.
Kayumba nyamwasa kandi avuga amazina abiri y’abantu barashe ngo ari bo Frank Nziza na Eric Hakizimana, agashimangira ko missiles zarashe iyi ndege zazanywe n’imodoka yagemuraga inkwi zo gucana. Gusa nk’uko Rudasingwa abivuga ngo Kayumba ntasobanura impamvu Kagame yamuhishuriye ibyabaye kandi yari yamwigijeyo mu gutegura icyo gikorwa.
Uku guterana amagambo kuvuga ko andi mapaji menshi Kayumba yayageneye kwisobanura ku birego yarezwe mu Bufaransa hagati ya 2001 na 2003, ashinjwa kuba yari ari muri iyo nama yavuze yateguriwemo umugambi wo guhanura indege yari itwaye Habyarimana, ibintu byatumye kuva mu 2007 nawe ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.
Abasesengura politiki y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu buhungiro nka RNC, bahamya ko ibyo Kayumba Nyamwasa avuga ari ibinyoma no gushaka kwihimura ku butegetsi bw’u Rwanda, bwamukatiye urubanza rwamutsinze ari narwo yahunze.
Condo Gervais
Dr. Murayi Paulin
Banemeza ko ari amayeri yo kugira ngo akomeze abone iturufu yo kwitwa impunzi ya politiki kugira ngo ibigenerwa impunzi abashe kubibonaho.
Kuri ibi birego leta y’u Rwanda yabihakanye yivuye inyuma ko abarashe indege ya Perezida Habyarimana ari abo bari kumwe mu butegetsi batari bishimiye ko bagiye gutegekana n’inkotanyi.
Raporo yitiriwe Nyakwigendera Mucyo Jean de Dieu nayo ubwayo yemeje ko abarashe Perezida Habyarimana ari abari bashinzwe kumurinda.
Faustin Twagiramungu
Rudasingwa yavuze ko kuva hambere Kayumba, Condo na Murayi bakomeje gushakisha uko batera u Rwanda, inshuro zisaga enye bagiye Dar-es Salaam guhura na Kikwette wayoboye Tanzania mu manama bagiranye na FDLR na Twagiramungu bashinze CPC (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement) Kikwette abemerera ingabo mugihe bazaba bateye. Ngo baje gushwana kuko Twagiramungu wari wagizwe Perezida w’iyo mpuzamashyirahamwe yarwaniraga ubu Perezida bw’Igihugu kitarafatwa mu gihe Kayumba yari yamugize Chef wa Operation.
Ibi byo kuzaba Perezida w’u Rwanda, Kayumba akamwungiriza Rudasingwa avuga ko aribyo byatumye CPC icikamo ibice, Kayumba ngo yanze ko ingabo ze zizaterera saruti Twagiramungu, Twagiramungu nawe yavugaga ko Kayumba azababera Kanyarengwe wo mu nkotanyi.
Cyiza D.