Mu ibaruwa iherutse kwandikwa mu minsi ishize yo ku wa 14 Ukwakira 2018, ikaba yari iyagatatu, kandi ayo mabaruwa akaba atarigeze asubizwa, n’uwo yari agenewe ariwe Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron. Rudasingwa atakambira Macron ko yakwita ku kibazo cy’Abanyarwanda.’’
Nku umugore w’intabwa ufite umugabo wanga ko amuguyaguya, Rudasingwa atakamba ashaka ko nibura yarebwa irihumye, mu bimaze kugaragara nko kubwejagura, kurambirana ndetse no kurakaza, amaganya no kwiheba by’umuntu uri mu kaga.
Nyuma y’igihe gisaga imyaka icumi mu ngirwabuhungiro, kwiheba kubera igihe cyitagira uwo gitegereza, n’ingorane zishingiye ku buzima bubi n’ amikoro make biganisha kw’ihungabana ritangiye kumugera amajanja, kandi ari nako akomeza kugerageza guhanyanyaza mu rubuga rwa politike, ntamenye ko rwamaze guhinduka, ariko Rudasingwa we akomeza gutekereza ko amazi akiri yayandi.
Rubyogo kandi yarinangiye yanga kwemera ko iyo indirimbo ihindutse, n’imibyinire igomba guhinduka
Umuntu yakwibaza ko niba uwandikiye Perezida w’igihugu, yakabaye agerageza kugira n’ikinyabupfura arinako akurikiza ibigomba kubahirizwa. Ko atari ugutegeka, noneho agahitamo kwitwaza uko Abafaransa batekereza k’ uRwanda, n’igisubizo cy’urujijisho cya Leta y’Ubufaransa gihora cyizenguruka hagati yo guceceka kubera icyaha, n’ingamba zatuma bemera ibyo Leta ya Kigali ibashinja.’’
Ku nshuro ya mbere, ndemera ko Rudasingwa yemera ko Ubufaransa bwagize uruhare, kandi ko bwari abafatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mur’iyi baruwa iheruka, Rudasingwa akabya yibanda ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Ariko akomeza kuryita ikibazo “cyitaracyemuka” kubirebana nuwaba yarahanuye indege…’’
Ariko ku birebana nicyo kibazo, Abashinjacyaha b’Abafaransa basabye Umucamanza wari ushinzwe iperereza ry’icyo kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ko ryashyingurwa bitewe n’uko ubuhamya butuzuye.’’
Imvugo ya benakakageni yahindutse nk’isinya ya Rudasingwa.
Iperereza rya hato na hato ryakemuye iki kibazo isi ikomeza ibikorwa byayo. Ariko Rudasingwa we ati, “ndagashahurwa,” ku bintu bigaragarira n’utabona ariko akomeza kugerageza kutemera nka yandondozi y’ikirondwe yasigaye ku ruhu inka yarariwe kera, imbere ya za nkomamashyi ze n’abagaragu.
Yabaye hari umuntu ushobora kwibutsa uriya muvandimwe ko iyo ushaka ko bakubaha, ubanza ukiyubaha. Ibi binyibutsa amagambo ya nyakwigendera Muhammad Ali; ‘‘ Umuntu ubona isi nk’uko yayibonaga ku myaka mirongo itanu, kandi arinako yayibonaga agifite imyaka makumyabiri, yapfushije ubusa imyaka ye mirongo itatu y’ubuzima bwe.” Birababaje!
Rudasingwa yibwira ko, cyangwa akomeza gukwirakwiza ya myemerere ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryabaye imbarutso ya “Jenoside” nti bihwitse na gato, bikaba ari n’ikimenyetso simusiga cyigaragaza ko uyu mugabo ari “Nyamujyiyobijya”, bityo akaba akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe. Yego ntabwo ndi umuganga, ariko aha nibwira ko ntarengereye.
Nemera ko buri muntu afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye, ariko ntabwo wakwihimbira ibyawe bihabanye n’ukuri. Kubirebana n’iki kibazo, Rudasingwa yahindutse ininja, ariko kandi itari nziza.
Yandika agira ati; “Ibihugu by’ibihangange by’iburengerazuba, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’UBwongereza, kubera inkomanga n’inyungu zishingiye ku gace URwanda ruherereyemo, byakomeje gukingira ikibaba ubuyobozi bwa Perezida Kagame, mu rwego rwo kugirango bube butabazwa ibyo bwaba bwarakoze.’’
Ninde wakwemera bene aya mateshwa ko ngo URwanda rufite ububasha bwo guhata ibihugu by’ibihangange nk’uko Rudasingwa abivuga? Yari akwiye kwibutswa umugani w’Abanyafurika ugira uti; ‘‘ Ifi ntishobora kugwa mu kaga, iramutse itabumbuye umunwa wayo.’’
Ugendeye ku bya Rudasingwa, URwanda ni igihugu kiri mu kavuyo mu rwego rwa politike katangiye muri 1959.” Bityo rero umuntu akaba yamubabarira, kuko amaze igihe gisaga imyaka icumi ataba mu gihugu, ariko akomeza kubundabunda yihisha ubutabera.
Ariko kandi arasoma, kandi nzi neza ko anareba amakuru kuri televiziyo, akaba ari muri uru rwgo atakwitwaza ko atazi ibibera mu gihugu. Ariko na none n’uko ibyo atababarirwa ari amagambo agambanira igihugu avugwa n’umugabo nkuriya ukuze. Hari ingaruka mbi ku myitwarire mibi nk’iriya ya Rudasingwa.
Abanyarwanda barababarira. Ariko ntitwibagirwa.
Rudasingwa asoza iri takamba rye yishingikirije ingirwa bucuti iri hagati ye na Macron, nyuma yo kumuharabika kubera amateka y’Abafaransa muri gahunda ya mpatsibihugu byagaragaye mu bihugu nka Alijeri, IndoChina, ubwo hageragezwaga gushimangira urwango rw’Abafaransa ku mugabane w’ Afurika n’ahandi” ariko avuga ati; “Umuyobozi wese w’igihugu cy’Ubufaransa utemera ibi azajya ku ruhande rubi rw’amateka …”
Ingoma isakara cyane ntakiba cyirimo, uretse umwuka. Kandi inyoni yibera mu kuririmba ntijya yiyubakira icyari. Ikibabaje kuri Rudasingwa n’uko igihe cyirimo kumucika.
Umusomyi wacu Willis Shalita
Murangwa Shadari
Ese uwo Nyakabwana we ateye aturutse he iri s’ ishyano? Muravuga kubwejagura mutarumva aho yitiranya amateka, ubundi akiyitirira ibigwi , kandi abamuzi neza bavuga ko ariko yabaye akibana n’abasore bagenzi be i Kampala. Ngo yigeze kubika nyina, ashaka inkunga maze ngo aburirwa irengero nyuma y’icyo kinyoma.Ariko nkuwo President Kagame amugirira icyizere ate? Muzi aho yahereye?
Ernest Barahira
Iyi yandiko irasekeje cyane mu cyongereza. Umwanditsi yandagaje Rudasingwa biratinda, none reka asebere no mu rurimi rwa kavukire ke, abasomyi bose bamuhe urwamenyo kuko arirwo akwiye.
Justin-Marie Ntwali
Ngo Rudasingwa arabwejagura? Mwamenye ko yuzuye uburiganya bwinshi no kwigira nyoni nyinshi iyo abishatse. Mu bisanzwe ngo n’umugabo uganira neza mu buryo bwa kijura, cg mu buryo bwa escroquerie. We na mwene nyina nyuma yuko bibishije igikumwe cya nyina ubabyara, akayabo k’amafranga, nyuma yaho Gahima afatiwe mu cyuho arya ruswa, agafungura abajenosidere, ntacyantangaza kuri bene Byimbwa( niko se ubabyara yitwa)
Umurungi Mireille
Nemera ko kuzuka bibaho. Mu munsi ishize, Rudasingwa yagiye gutanga ikiganiro gisebya Mzze wacu n” igihugu muri Columbia University, yahashejwe icyo kiraka na Jennifer dore ko ar’inshuti ye nubwo bajya bashwana ntibongere kuvugana, ariko iyo ari ugusebya u Rwanda barahura.Nuko mu gihe ikiganiro kigeze hagati, Redcom yiyuha ibyuya byinshi, ageza aho asab’amazi. Ariko hagat’aho akomeza gusa n’uvuga ibintu bitumvikaba, ateshaguzwa. Byakabaye kera asa nucuritse umutwe yabuze equilibre, umunyeshuli wari wicaye imbere, arayabara akuramo ka bonbon , arakamuha bahamagara ambulance. Baje biruka, bamuramize i fanta, arahembuka. Babajije rescuer aravuga ati : Isukari ye yo mu mubiri yari haasi cyane. Niko kumitwara bartyo. Kuva ubwo sinongeye kumwumva. Ubwo yarazanzamutse, ariko nabi
Marius Nkwaya
Ejo numvise Rudasingwa yisararanga ngo Abafransa barashaka gukuraho ikirego cyuko ari H.E. President Kagame watanze amabwiriza ngo bahanure indege ya Habyarimana.Maze umuntu yakwibaza ati: Ese yari umugabo wa nyina, dore ko umubyeyi wabo yagowe, yarerewe nubonetse wose kubera gukena cyane, kandi ntawamurenganya, ntanuwamusebya, ibyo mu buhunzi niko byari gushobora kugenda.Ni we wenyine ukiri inyuma y’iyo ndege ya Kinani, abandi bagize iyo mpanuka amateka.
Teteli Josée
Ese mwambwira niba Redcom yarakize HIV?
Ubundi ntako yari yifashe mu minsi ishize, kandi n’ubushomeri buranuma. Gahima mwene nyina niwe upfa kugira uturaka hirya no hino We ururimi yarushyize mu mufuka, ntiyatinyuka gusunutsa utuzuru twe mu bigarasha , kuko ari ku jisho rya shebuja ariwe Loni bahita bamuhambiriza.
Marie- Grace Umurerwa
Niba agarutse, agatinyuka kujya mu kibuga cya politike, ndabona akwiye kwongerwa izindi nshyi.
Uwamenyereye gukubitwa, iyo atabiherutse arabikumbura. Reka twa dutama twe tutwegeranye, niwo muti jye mbona
Manzi Norbert
Where’s Redcom’s brother, the thief Gahima?
Ndi umuhungu muto najyaga numva ngo : Uriya yarwaye indege. None se yaba ariyo Redcom arwaye tukaba tumurenganya? Iyo ndwara rero niyo bita mu gifaransa Hystérie cg Hysteria. Niba ariyo rero ayimaranye iminsi, ntikira ahubwo iriyongera. Ibizakurikira ntibizabatangaze nimubona akuyemo imyenda, yikoreye amaboko.
Seriously akwiye ibitaro.
humura
Uyu mugabo konumva c amagambo agiye kumushirana kd nabo atakira batamwumva ntawe uvuga urwamubyaye nabi ngo bimugwe neza