• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.

RUDASINGWA: ” Nyamujyiyobijya “, akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe.

Editorial 25 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu ibaruwa iherutse kwandikwa mu minsi ishize yo ku wa 14 Ukwakira 2018, ikaba yari iyagatatu, kandi ayo mabaruwa akaba atarigeze asubizwa, n’uwo yari agenewe ariwe Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa Emmanuel Macron. Rudasingwa atakambira Macron ko yakwita ku kibazo cy’Abanyarwanda.’’

Nku umugore w’intabwa ufite umugabo wanga ko amuguyaguya, Rudasingwa atakamba ashaka ko nibura yarebwa irihumye, mu bimaze kugaragara nko kubwejagura, kurambirana ndetse no kurakaza, amaganya no kwiheba by’umuntu uri mu kaga.

Nyuma y’igihe gisaga imyaka icumi mu ngirwabuhungiro, kwiheba kubera igihe cyitagira uwo gitegereza, n’ingorane zishingiye ku buzima bubi n’ amikoro make biganisha kw’ihungabana  ritangiye kumugera amajanja, kandi ari nako akomeza kugerageza guhanyanyaza mu rubuga rwa politike, ntamenye ko rwamaze guhinduka, ariko Rudasingwa we akomeza gutekereza  ko amazi akiri yayandi.

Rubyogo kandi yarinangiye yanga kwemera ko iyo indirimbo ihindutse, n’imibyinire igomba guhinduka

Umuntu yakwibaza ko niba uwandikiye Perezida w’igihugu, yakabaye agerageza kugira n’ikinyabupfura arinako akurikiza ibigomba kubahirizwa. Ko atari ugutegeka, noneho agahitamo kwitwaza uko Abafaransa batekereza k’ uRwanda, n’igisubizo cy’urujijisho cya Leta y’Ubufaransa gihora cyizenguruka hagati yo guceceka kubera icyaha, n’ingamba zatuma bemera ibyo Leta ya Kigali ibashinja.’’

Ku nshuro ya mbere, ndemera ko Rudasingwa yemera ko Ubufaransa bwagize uruhare, kandi ko bwari  abafatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mur’iyi baruwa iheruka, Rudasingwa akabya yibanda  ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Ariko akomeza kuryita ikibazo “cyitaracyemuka” kubirebana nuwaba yarahanuye indege…’’

Ariko ku birebana nicyo kibazo, Abashinjacyaha b’Abafaransa basabye Umucamanza wari ushinzwe iperereza ry’icyo kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ko ryashyingurwa bitewe n’uko ubuhamya butuzuye.’’

Imvugo ya benakakageni yahindutse nk’isinya ya Rudasingwa.

Iperereza rya hato na hato ryakemuye iki kibazo isi ikomeza ibikorwa byayo. Ariko Rudasingwa we ati, “ndagashahurwa,” ku bintu bigaragarira n’utabona ariko akomeza kugerageza kutemera nka yandondozi y’ikirondwe yasigaye ku ruhu inka yarariwe kera, imbere ya za nkomamashyi ze n’abagaragu.

Yabaye hari umuntu ushobora kwibutsa uriya muvandimwe ko iyo ushaka ko bakubaha, ubanza ukiyubaha. Ibi binyibutsa amagambo ya nyakwigendera Muhammad Ali; ‘‘ Umuntu ubona isi nk’uko yayibonaga ku myaka mirongo itanu, kandi arinako yayibonaga agifite imyaka makumyabiri, yapfushije ubusa imyaka ye mirongo itatu y’ubuzima bwe.” Birababaje!

Rudasingwa yibwira ko, cyangwa akomeza gukwirakwiza ya myemerere ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryabaye imbarutso ya “Jenoside” nti bihwitse na gato, bikaba ari n’ikimenyetso simusiga cyigaragaza ko uyu mugabo ari “Nyamujyiyobijya”, bityo akaba akeneye kwitabwaho mu rwego rw’ubuvuzi bwo mu mutwe. Yego ntabwo ndi umuganga, ariko aha nibwira ko ntarengereye.

Nemera ko buri muntu afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye, ariko ntabwo wakwihimbira ibyawe bihabanye n’ukuri. Kubirebana n’iki kibazo, Rudasingwa yahindutse ininja, ariko kandi itari nziza.

Yandika agira ati; “Ibihugu by’ibihangange by’iburengerazuba, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’UBwongereza, kubera inkomanga n’inyungu zishingiye ku gace URwanda ruherereyemo, byakomeje gukingira ikibaba ubuyobozi bwa Perezida Kagame, mu rwego rwo kugirango bube butabazwa ibyo bwaba bwarakoze.’’

Ninde wakwemera bene aya mateshwa ko ngo URwanda rufite ububasha bwo guhata ibihugu by’ibihangange nk’uko Rudasingwa abivuga? Yari akwiye kwibutswa umugani w’Abanyafurika ugira uti; ‘‘ Ifi ntishobora kugwa mu kaga, iramutse itabumbuye umunwa wayo.’’

Ugendeye ku bya Rudasingwa, URwanda ni igihugu kiri mu kavuyo mu rwego rwa politike katangiye muri 1959.” Bityo rero umuntu akaba yamubabarira, kuko amaze igihe gisaga imyaka icumi ataba mu gihugu, ariko akomeza kubundabunda yihisha ubutabera.

Ariko kandi arasoma, kandi nzi neza ko anareba amakuru kuri televiziyo, akaba ari muri uru rwgo atakwitwaza ko atazi ibibera mu gihugu. Ariko na none n’uko ibyo atababarirwa ari amagambo agambanira igihugu avugwa n’umugabo nkuriya ukuze. Hari ingaruka mbi ku myitwarire mibi nk’iriya ya Rudasingwa.

Abanyarwanda barababarira. Ariko ntitwibagirwa.

Rudasingwa asoza iri takamba rye yishingikirije ingirwa bucuti iri hagati ye na Macron, nyuma yo kumuharabika kubera amateka y’Abafaransa muri gahunda ya mpatsibihugu byagaragaye mu bihugu nka Alijeri, IndoChina, ubwo hageragezwaga gushimangira urwango rw’Abafaransa ku mugabane w’ Afurika n’ahandi” ariko avuga ati; “Umuyobozi wese w’igihugu cy’Ubufaransa utemera ibi azajya ku ruhande rubi rw’amateka …”

Ingoma isakara cyane ntakiba cyirimo, uretse umwuka. Kandi inyoni yibera mu kuririmba ntijya yiyubakira icyari. Ikibabaje kuri Rudasingwa n’uko igihe cyirimo kumucika.

Umusomyi wacu Willis Shalita

 

2018-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Editorial 13 Sep 2019
Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Editorial 15 Feb 2022
Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Editorial 30 Oct 2020
U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Editorial 26 Nov 2018

9 Ibitekerezo

  1. Murangwa Shadari
    October 25, 201812:51 pm -

    Ese uwo Nyakabwana we ateye aturutse he iri s’ ishyano? Muravuga kubwejagura mutarumva aho yitiranya amateka, ubundi akiyitirira ibigwi , kandi abamuzi neza bavuga ko ariko yabaye akibana n’abasore bagenzi be i Kampala. Ngo yigeze kubika nyina, ashaka inkunga maze ngo aburirwa irengero nyuma y’icyo kinyoma.Ariko nkuwo President Kagame amugirira icyizere ate? Muzi aho yahereye?

    Subiza
  2. Ernest Barahira
    October 25, 201812:55 pm -

    Iyi yandiko irasekeje cyane mu cyongereza. Umwanditsi yandagaje Rudasingwa biratinda, none reka asebere no mu rurimi rwa kavukire ke, abasomyi bose bamuhe urwamenyo kuko arirwo akwiye.

    Subiza
  3. Justin-Marie Ntwali
    October 25, 20181:08 pm -

    Ngo Rudasingwa arabwejagura? Mwamenye ko yuzuye uburiganya bwinshi no kwigira nyoni nyinshi iyo abishatse. Mu bisanzwe ngo n’umugabo uganira neza mu buryo bwa kijura, cg mu buryo bwa escroquerie. We na mwene nyina nyuma yuko bibishije igikumwe cya nyina ubabyara, akayabo k’amafranga, nyuma yaho Gahima afatiwe mu cyuho arya ruswa, agafungura abajenosidere, ntacyantangaza kuri bene Byimbwa( niko se ubabyara yitwa)

    Subiza
  4. Umurungi Mireille
    October 25, 20181:21 pm -

    Nemera ko kuzuka bibaho. Mu munsi ishize, Rudasingwa yagiye gutanga ikiganiro gisebya Mzze wacu n” igihugu muri Columbia University, yahashejwe icyo kiraka na Jennifer dore ko ar’inshuti ye nubwo bajya bashwana ntibongere kuvugana, ariko iyo ari ugusebya u Rwanda barahura.Nuko mu gihe ikiganiro kigeze hagati, Redcom yiyuha ibyuya byinshi, ageza aho asab’amazi. Ariko hagat’aho akomeza gusa n’uvuga ibintu bitumvikaba, ateshaguzwa. Byakabaye kera asa nucuritse umutwe yabuze equilibre, umunyeshuli wari wicaye imbere, arayabara akuramo ka bonbon , arakamuha bahamagara ambulance. Baje biruka, bamuramize i fanta, arahembuka. Babajije rescuer aravuga ati : Isukari ye yo mu mubiri yari haasi cyane. Niko kumitwara bartyo. Kuva ubwo sinongeye kumwumva. Ubwo yarazanzamutse, ariko nabi

    Subiza
  5. Marius Nkwaya
    October 25, 20185:13 pm -

    Ejo numvise Rudasingwa yisararanga ngo Abafransa barashaka gukuraho ikirego cyuko ari H.E. President Kagame watanze amabwiriza ngo bahanure indege ya Habyarimana.Maze umuntu yakwibaza ati: Ese yari umugabo wa nyina, dore ko umubyeyi wabo yagowe, yarerewe nubonetse wose kubera gukena cyane, kandi ntawamurenganya, ntanuwamusebya, ibyo mu buhunzi niko byari gushobora kugenda.Ni we wenyine ukiri inyuma y’iyo ndege ya Kinani, abandi bagize iyo mpanuka amateka.

    Subiza
  6. Teteli Josée
    October 25, 20185:19 pm -

    Ese mwambwira niba Redcom yarakize HIV?
    Ubundi ntako yari yifashe mu minsi ishize, kandi n’ubushomeri buranuma. Gahima mwene nyina niwe upfa kugira uturaka hirya no hino We ururimi yarushyize mu mufuka, ntiyatinyuka gusunutsa utuzuru twe mu bigarasha , kuko ari ku jisho rya shebuja ariwe Loni bahita bamuhambiriza.

    Subiza
  7. Marie- Grace Umurerwa
    October 25, 20185:24 pm -

    Niba agarutse, agatinyuka kujya mu kibuga cya politike, ndabona akwiye kwongerwa izindi nshyi.
    Uwamenyereye gukubitwa, iyo atabiherutse arabikumbura. Reka twa dutama twe tutwegeranye, niwo muti jye mbona

    Subiza
  8. Manzi Norbert
    October 25, 20185:48 pm -

    Where’s Redcom’s brother, the thief Gahima?
    Ndi umuhungu muto najyaga numva ngo : Uriya yarwaye indege. None se yaba ariyo Redcom arwaye tukaba tumurenganya? Iyo ndwara rero niyo bita mu gifaransa Hystérie cg Hysteria. Niba ariyo rero ayimaranye iminsi, ntikira ahubwo iriyongera. Ibizakurikira ntibizabatangaze nimubona akuyemo imyenda, yikoreye amaboko.
    Seriously akwiye ibitaro.

    Subiza
  9. humura
    October 26, 20187:36 am -

    Uyu mugabo konumva c amagambo agiye kumushirana kd nabo atakira batamwumva ntawe uvuga urwamubyaye nabi ngo bimugwe neza

    Subiza

Leave a Reply to Marius Nkwaya Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1
HIRYA NO HINO

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Editorial 12 Jun 2019
Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali
Amakuru

Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Editorial 14 Jul 2022
Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame
UBUKUNGU

Kuki nka Afurika dukomeza kugondoza Imana? -Perezida Kagame

Editorial 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru