Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi, Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’u Rwanda umugabo witwa Rugamba Jovan wari waratorotse Gereza agahungira muri Uganda ari naho yafatiwe.
Uyu Rugamba, ku itariki ya 24 Kamena 2011 yishe uwitwa Bihezande Francois, iki cyaha agikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, nyuma urukiko rumukatira imyaka 20 y’igifungo ajya kukirangiriza muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930, nibwo ku itariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka wa 2017 yatorotse gereza ya Mageragere aho bimuriwe, ajya muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko ahindura amazina yiyita Kaitare David , akaba yarafatiwe ahitwa Kawempe mu murwa mukuru wa Uganda mu kwezi gushize kwa Gashyantare.
(ACP) Theos Badege
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi zifitanye amasezerano yo gufatanya kurwanya ibyaha ku buryo uwakora icyaha mu gihugu kimwe agahungira mu kindi aba yibeshya, kuko yafatwa na Polisi yo mu kindi gihugu.
Rugamba Jovan watorotse Gereza ya Mageragere
Yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi aho yagize ati: “Kudushyikiriza uyu washakishwaga kubera gutoroka gereza atarangije igihano cye, ni kimwe mu bigaragaza ubufatanye buri hagati y’ibihugu byacu mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.”
Yakomeje avuga ati: “Turashimira bagenzi bacu ba Uganda no mu bindi bihugu dufitanye amasezerano yo gufata abakoze ibyaha bagashaka ubwihisho mu bindi bihugu tubinyujije mu muryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol), ukora icyaha wese amenye ko nta bwihisho afite kuko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”
Umwaka ushize wa 2016 na none Polisi ya Uganda yari yashyikirije iy’u Rwanda uwitwa Ndimubanzi Boniface wakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Mu mwaka wa 2015 kandi, Polisi y’u Rwanda yasubije iya Uganda umugande witwa Akankwasa Brian waregwaga kwiba muri Uganda amashilingi ya Uganda angana na miliyoni, nyuma akaza guhungira mu Rwanda arinaho yafatiwe.
Rugamba yagaruwe mu Rwanda kubufatanye bwa Polisi zombi