• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Rugamba Jovan wari watorotse Gereza yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda

Rugamba Jovan wari watorotse Gereza yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda

Editorial 12 May 2017 ITOHOZA

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi, Polisi ya Uganda yashyikirije Polisi y’u Rwanda umugabo witwa Rugamba Jovan wari waratorotse Gereza agahungira muri Uganda ari naho yafatiwe.

Uyu Rugamba, ku itariki ya 24 Kamena 2011 yishe uwitwa Bihezande Francois, iki cyaha agikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge, nyuma urukiko rumukatira imyaka 20 y’igifungo ajya kukirangiriza muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930, nibwo ku itariki ya 22 Gashyantare uyu mwaka wa 2017 yatorotse gereza ya Mageragere aho bimuriwe, ajya muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko ahindura amazina yiyita Kaitare David , akaba yarafatiwe ahitwa Kawempe mu murwa mukuru wa Uganda mu kwezi gushize kwa Gashyantare.

-6550.jpg

(ACP) Theos Badege

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi zifitanye amasezerano yo gufatanya kurwanya ibyaha ku buryo uwakora icyaha mu gihugu kimwe agahungira mu kindi aba yibeshya, kuko yafatwa na Polisi yo mu kindi gihugu.

-6553.jpg

Rugamba Jovan watorotse Gereza ya Mageragere

Yashimiye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi aho yagize ati: “Kudushyikiriza uyu washakishwaga kubera gutoroka gereza atarangije igihano cye, ni kimwe mu bigaragaza ubufatanye buri hagati y’ibihugu byacu mu rwego rwo kurwanya ibyaha ndengamipaka.”

Yakomeje avuga ati: “Turashimira bagenzi bacu ba Uganda no mu bindi bihugu dufitanye amasezerano yo gufata abakoze ibyaha bagashaka ubwihisho mu bindi bihugu tubinyujije mu muryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol), ukora icyaha wese amenye ko nta bwihisho afite kuko azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Umwaka ushize wa 2016 na none Polisi ya Uganda yari yashyikirije iy’u Rwanda uwitwa Ndimubanzi Boniface wakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Mu mwaka wa 2015 kandi, Polisi y’u Rwanda yasubije iya Uganda umugande witwa Akankwasa Brian waregwaga kwiba muri Uganda amashilingi ya Uganda angana na miliyoni, nyuma akaza guhungira mu Rwanda arinaho yafatiwe.

-6552.jpg

Rugamba yagaruwe mu Rwanda kubufatanye bwa Polisi zombi

2017-05-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Ubutumwa burimo ibisasu n’ubwicanyi bwaguyemo 13, iminsi itatu y’icuraburindi muri Amerika

Editorial 29 Oct 2018
Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Editorial 03 Oct 2019
Fears as Burundi starts census to register foreigners

Fears as Burundi starts census to register foreigners

Editorial 03 Mar 2016
Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Editorial 04 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Editorial 20 Aug 2016
CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.
Amakuru

CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.

Editorial 28 Jun 2021
Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Editorial 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru