Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018, Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, yirukanye ku kazi Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango, ibahora ubwumvikane bucye mu kazi ndetse n’imicungire mibi y’imari y’Akarere.
Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango yari igizwe na Mbabazi Francois Xavier wari Meya w’aka Karere, naTwagirimana Epimaque wari meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hamwe na Anonciata Kambayire wari meya wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Aba bayobozi kandi ntibirukanywe gusa ku kazi ahubwo bahise bakurwa mu bajyanama b’aka karere, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerome.
Mu mafaranga bashinjwa gucunga nabi ngo harimo ayo kubaka ikimoteri cy’Akarere aho Akarere kishyuye asaga Miliyoni 25, bitandukanye n’imirimo yari yakozwe.
Aba bayobozi kandi ngo barashinjywa imicungire mibi y’amafaranga yagenewe gufasha abatishoboye, bakanashinjwa imikoranire idahwitse hagati yabo yadindije imikorere y’akarere muri rusange.