Mu gihe twitegura iminsi mikuru isoza umwaka.Umuryango utari uwa Leta witwa Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge wasuye Intwaza Mukateka Yosefa, utuye mu murenge wa Ruhango akagari ka Musamo n’umukecuru utishoboye warokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 nawe utuye mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Gikoma.
Ni igikorwa cyari kigamije kwifuriza abo babyeyi Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023,hagamijwe kubaba hafi, kubahumuriza ndetse no kubomora ibikomere basigiwe na Genocide yakorewe abatutsi yabagize abapfakazi n’intwaza.
Muri iki gikorwa kandi cyari kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakoze genocide barangije igihano bifuza kuvuga ukuri no gusaba imbabazi mu ruhame no guca bugufi bubaka UBUMWE bw’abanyarwanda. Kitabiriwe Kandi n’abavuye mu mashyamba ya congo bari barigishijwe ingengabitekerezo ya genocide nabo bifuza gufatanya na TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE mu rugamba rwo kubaka u Rwanda ruzira ingengabirekerezo ya genocide.
Mu byo kurya bahawe harimo, amavuta yo guteka, amabati, ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibitenge byo kwambara.
Mukateka Yosefa avuga ko yishimiye impano yahawe n’umuryango utari uwa Leta ariwo Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge, kuba wamutekerejeho bakaza kumuha Noheli.
Ati”Ni ukuri ndishimye cyane kuri uyu munsi ubu ndimo kumva nabaye inkumi rwose. Kuza kumpa Noheli biranejeje cyane kandi Imana ibampere umugisha.”
Madamu Mugorewase Rachel ukuriye uyu muryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE avuga ko gukora igikorwa nk’iki cy’urukundo , ari inshingano z’abanyarwanda bose kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari inzira nziza yo gushimangira ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda.
Agira ati “ Nitwebwe banyarwanda turebwa n’iki gikorwa cyo gufasha abarokotse aho bari hose tukabereka urukundo tutaberetse ubwo bicwaga muri Jenoside, kuza gusangira Noheli n’aba babyeyi ni byiza cyane kuko bituma badakomeza guheranwa n’agahinda.”
Sagahutu Anastase, Uhagarariye abakoze Genocide bagasoza igihano bagasubizwa mu buzima busanzwe, avuga ko yahamwe n’icyaha cya Genocide agakatirwa imya 8, akaba ashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.
Akomeza ashimira umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge wongeye kubahuza nabo biciye , agakomeza akebura abakibaswe n’ingengabitekerezo mbi ya Genocide kuyireka burundu bityo tukarushaho kugira u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Genocide.
Nyirahabimana Ernestine SEDO w’akagari ka Musamo wari witabiriye iki gikorwa cyo guha Noheli Intwaza avuga ko Abarokotse genocide by’umwihariko batishoboye bakwiriye kwitabwa bihoraho.
Agira ati”mu byukuri Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi ni bamwe mu bantu baba bakeneye guhumurizwa kugira ngo bagire icyizere cyo kubaho kandi banamenyeko genocide itazongera Kubaho ukundi.”
Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ni Umuryango washinzwe na Mugorewase Rachel wiboneye ingaruka z’ingengabitekerezo ya Genocide yabibwemo n’abakoze Genocide yakorewe Abatutsi bagahungira mu mashyamba ya Congo hanyuma bagacyurwa na Leta y’u Rwanda, yagera mu gihugu akabona ibyiza bitandukanye nibyo yigishijwe naba Genocidaires nuko ahitamo gushinga uwo muryango ngo ube inzira yo gufasha abakibaswe n’iyo ngengabitekerezo mbi, kuyireka burundu bityo tukarushaho kugira u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Genocide.