Urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwasabiwe n’ubushinjacyaha guhamya uruhare rwa Claude Muhayimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rusaba ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 15. Ibi byatangajwe ku wa 26 Gashyantare 2026 mu iburanisha rya nyuma ry’urubanza rwatangiye ku wa 3 Gashyantare, aho biteganyijwe ko umwanzuro uzatangazwa ku wa Gatanu.
Claude Muhayimana yahamijwe n’urukiko rwa Paris mu 2021 icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Bisesero hagati ya Mata na Kamena 1994, akatirwa imyaka 14 y’igifungo. Nyuma y’iyo myanzuro yajuririye asaba kugirwa umwere, ndetse n’ubushinjacyaha n’abaregwa barajuriye, bituma urubanza rusubirwamo mu bujurire.
Ruharwa Muhayimana yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi, mu 1961. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoraga akazi ko gutwara imodoka. Yagiye kuba mu Bufaransa mu 2001, aza kubona ubwenegihugu bwabwo muri 2010, aho yakoraga mu mirimo y’ubuyobozi bw’umujyi wa Rouen.
Mu iburanisha ryo mu bujurire, abatangabuhamya batandukanye bagaragaje ko Muhayimana yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa by’ubwicanyi. Umwe mu batangabuhamya, wari umugore we, yavuze ko yamubonye atwara Interahamwe mu modoka itukura yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yanditseho “Guest House”, itwaye abantu bitwaje intwaro baririmba indirimbo zikangurira kurimbura Abatutsi.
Yavuze ko yamubonye kenshi muri Mata, Gicurasi na Kamena 1994 mu Kibuye.
Yavuze kandi ko Muhayimana yatwaye umurambo w’umujandarume wishwe i Karongi ajyanwa gushyingurwa. Uwo mugore yahakanye ibyo kwitwaza ko nta bushobozi yari afite bwo kugira uruhare mu bwicanyi, agaragaza ko kuba yaragenzuraga imodoka zitwara abicanyi, agatwara imirambo kandi akagirana imikoranire n’inzego z’ubuyobozi byerekana ko yagize uruhare rugaragara mu bwicanyi.
Abandi batangabuhamya, barimo uwo bakoranaga, babwiye urukiko ko babonye imodoka zitandukanye zirimo Daihatsu y’ubururu n’imodoka itukura zikoreshwa mu gutwara Interahamwe mu gihe cya Jenoside. Ubuhamya bwerekanye ko yajyanaga abo bicanyi mu bice bitandukanye birimo imisozi ya Karongi na Bisesero aho Abatutsi bahigwaga, akabagarura mu mujyi wa Kibuye.
Ku ruhande rw’abunganira Muhayimana, basabye ko yagirwa umwere, bavuga ko ibimenyetso bitatanzwe mu buryo bufatika kandi ko ubuhamya bumushinja budafite ireme. Bavuze ko hari ukunyuranya mu matariki n’aho ibikorwa bivugwa byabereye, ndetse ko hari n’umutangabuhamya wigeze kwisubiraho akuraho ubuhamya bwe.
Claude Muhayimana yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa ku wa 9 Mata 2014 nyuma y’ikirego cyatanzwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda.
Urutonde rw’abakatiwe n’inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo amazina atandukanye y’abahamijwe uruhare muri ayo mahano. Muri bo harimo Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo mu 2014, Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakatiwe igifungo cya burundu mu 2016 no mu bujurire mu 2018, ndetse na Laurent Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2022 azira uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.
Hari kandi Sosthène Munyemana wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu akatirwa imyaka 24 y’igifungo mu 2023, Eugène Rwamucyo wakatiwe imyaka 27 y’igifungo mu 2024 azira ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse na Philippe Hategekimana uzwi nka “Biguma” wakatiwe igifungo cya burundu mu 2023 ku ruhare yagize mu bwicanyi bwo mu 1994.
Izi manza zigaragaza ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, ubutabera mpuzamahanga bukomeje gukurikirana abakekwaho kuyigiramo uruhare aho bari hose ku isi, hagamijwe kurenganura abarokotse no guca umuco wo kudahana ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.




