• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Editorial 04 Oct 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo inzego z’ubutabera mu gihugu cy’Ubuholandi zataye muri yombi Ruharwa Major Pierre Claver Karangwa wahungiye muri icyo gihugu guhera mu mwaka wa 1998 nyuma yo gukora amahano mu Rwanda aho yari ku ruhembe rw’umuheto mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside ku Mugina no mu bice bya Kigali.

Karangwa w’imyaka 67 ni inshuro ya kabiri afashwe we akavugako afatwa kubera impamvu za politiki dore ko ari n’umunyamuryango wa FDU Inkingi yashinzwe na Victoire Ingabire kugirango ibe ubuhungiro bw’abajenosideri bitwaze ko ari abanyapolitiki. Urutonde ni rurerure, mu buholandi gusa Interahamwe, Venant Rutunga, Jean Batiste Mugimba boherejwe mu Rwanda, Jean Baptiste Nyabusore, Charles Ndereyehe, Maj Pierre Claver Karangwa bakiri mu Buholandi na Mugenzi Joseph wakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’abandi.

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya ni uko Major Pierre Claver Karangwa yatswe ubwenegihugu bityo no koherezwa mu Rwanda bikaba bishoboka.

Mu myaka ya 1992-1993 Maj Karangwa yari mu rwego rw’ubutasi rwa EX-FAR. Mu Ukuboza 1993 yari umukozi w’ubutumwa bw’amahoro bwa LONI

Uyu mugabo yaje kujya mu ishami rya Gendarmerie ari naryo yabarizwagamo mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Nk’umuntu wari umusirikare mukuru, yakoranaga bya hafi n’ubuyobozi mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwakorewe muri Paruwasi ya Mugina, akaba kandi ngo yaragemuriraga intwaro, Interahamwe zicaga Abatutsi.

Bivugwa ko Maj Karangwa yagiye anayobora inama zategurirwagamo ibitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’uwari Burugumesitiri wa Mugina utari ushyigikiye Jenoside.

Mu mwaka wa 2012 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho impampuro zita muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa.

Urubanza rw’iyi nterahamwe biteganyijwe ko ruzaba kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2023.

2023-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 11 Apr 2019
Rubanguka Steven, umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi agakina muri AE Karaiskakis Artas yo muri Greece yageze mu mwiherero w’Ikipe i Nyamata

Rubanguka Steven, umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi agakina muri AE Karaiskakis Artas yo muri Greece yageze mu mwiherero w’Ikipe i Nyamata

Editorial 18 Mar 2021
Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Editorial 28 Apr 2018
Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Editorial 05 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali
IMIKINO

Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali

Editorial 24 Aug 2016
Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se
INKURU NYAMUKURU

Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se

Editorial 19 Oct 2018
Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.
Amakuru

Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n’umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura”-William Ruto, Perezida wa Kenya.

Editorial 26 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru