• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Editorial 04 Oct 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo inzego z’ubutabera mu gihugu cy’Ubuholandi zataye muri yombi Ruharwa Major Pierre Claver Karangwa wahungiye muri icyo gihugu guhera mu mwaka wa 1998 nyuma yo gukora amahano mu Rwanda aho yari ku ruhembe rw’umuheto mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside ku Mugina no mu bice bya Kigali.

Karangwa w’imyaka 67 ni inshuro ya kabiri afashwe we akavugako afatwa kubera impamvu za politiki dore ko ari n’umunyamuryango wa FDU Inkingi yashinzwe na Victoire Ingabire kugirango ibe ubuhungiro bw’abajenosideri bitwaze ko ari abanyapolitiki. Urutonde ni rurerure, mu buholandi gusa Interahamwe, Venant Rutunga, Jean Batiste Mugimba boherejwe mu Rwanda, Jean Baptiste Nyabusore, Charles Ndereyehe, Maj Pierre Claver Karangwa bakiri mu Buholandi na Mugenzi Joseph wakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’abandi.

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya ni uko Major Pierre Claver Karangwa yatswe ubwenegihugu bityo no koherezwa mu Rwanda bikaba bishoboka.

Mu myaka ya 1992-1993 Maj Karangwa yari mu rwego rw’ubutasi rwa EX-FAR. Mu Ukuboza 1993 yari umukozi w’ubutumwa bw’amahoro bwa LONI

Uyu mugabo yaje kujya mu ishami rya Gendarmerie ari naryo yabarizwagamo mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Nk’umuntu wari umusirikare mukuru, yakoranaga bya hafi n’ubuyobozi mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwakorewe muri Paruwasi ya Mugina, akaba kandi ngo yaragemuriraga intwaro, Interahamwe zicaga Abatutsi.

Bivugwa ko Maj Karangwa yagiye anayobora inama zategurirwagamo ibitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’uwari Burugumesitiri wa Mugina utari ushyigikiye Jenoside.

Mu mwaka wa 2012 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho impampuro zita muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa.

Urubanza rw’iyi nterahamwe biteganyijwe ko ruzaba kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2023.

2023-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Minisitiri Nyirasafari yatashye inzu zubakiwe abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Editorial 23 Dec 2016
Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Editorial 14 Jul 2016
Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni

Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni

Editorial 06 Jan 2019
Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Editorial 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185
ITOHOZA

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Editorial 24 Sep 2018
Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi
Mu Rwanda

Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi

Editorial 10 Jun 2017
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids
Amakuru

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Editorial 25 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru