• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Editorial 01 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru yizewe aremeza ko Stanislas Mbonampeka wari Minisitiri w’ubutabera muri Leta y’abicanyi yatawe muri yombi mu gihugu cy’ububiligi tariki ya 28 Werurwe 2024 nkuko byemejwe nabo mu muryango we. Mbonampeka w’imyaka 82 akaba afungiye muri gereza iherereye ahitwa Haren mu majyaruguru y’umugi wa Bruxelles.

Mbonampeka yari atuye I Ndera arinaho yakoreye ibyaha kuko niwe wazanye Interahamwe zishe Abatutsi mu iseminari, CARAES no kuri Paruwasi.

Ubwo inkundura y’amashyaka yatangiraga muri 1991, Mbonampeka yifatanyije na ba Lando Ndasingwa mu gushinga ishyaka ryo Kwishyira Ukizana PL, ariko naniwe waje kuricamo ibice hamwe na Justin Mugenzi barema igice cya Hutu Power cyifatanyije na MRND na CDR akaba kandi ari Power iri ku isonga ry’umugambi wa Jenoside.

Interahamwe z’I Ndera ndetse n’abasirikari babarizwaga kwa Gen Nsabimana kuko nawe niho yari atuye, nibo biraye mu Batutsi bari batuye muri ako gace.

Bacunze ababiligi bamaze gusiga abatutsi maze babiraramo si ukubica tariki ya 11 Mata 1994.

Mbonampeka nk’abandi bicanyi bose yahungiye mu Zaire, nyuma ajya muri Cote d’Ivoire bamwima ubuhungiro. Nyuma yaje kujya mu Bufaransa abifashijwe n’izindi nterahamwe ariko yimwa ubuhungiro ahubwo umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu CPCR zimushyiriraho impapuro zimufata mu mwaka wa 2008.

Mbonampeka kandi yari umunyamigabane wa RTLM.

Mbonampeka yashakanye na Marie Claire Mukamugema umwana wa gatatu wa Mbonyumutwa uzwiho kuba umuhezanguni w’umuhutukazi, utarumva nanubu uburyo Abatutsi batashize kandi hari n’abari mu buyobozi bw’igihugu.

Yirirwa kuri murandasi araga abana be nabo abereye nyirasenge bo muri Jambo ASBL ibitekerezo bya MDR PARMEHUTU.
Ubwo noneho umugabo we yafashwe agiye gukaza umurego.

Kwibuka ku nshuro ya 30 byakabaye interahamwe zose zifashwe kugirango zitazasaza zitarabazwa amahano zakoze!

2024-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yamaze iminota icumi mu mwijima mu gitaramo cya Bebe Cool

Perezida Museveni yamaze iminota icumi mu mwijima mu gitaramo cya Bebe Cool

Editorial 06 Aug 2018
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Editorial 08 Apr 2018
Minisitiri Biruta yibukije inzego z’Ububiligi ko gukoloneza u Rwanda byarangiranye n’umwaka w’1962, Anagaruka kuri Paul Rusesabagina wiyita imfubyi Mbiligi

Minisitiri Biruta yibukije inzego z’Ububiligi ko gukoloneza u Rwanda byarangiranye n’umwaka w’1962, Anagaruka kuri Paul Rusesabagina wiyita imfubyi Mbiligi

Editorial 08 May 2021
Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi yitabye Imana

Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi yitabye Imana

Editorial 04 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina
Uncategorized

Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina

Editorial 11 Apr 2021
Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
POLITIKI

Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Apr 2019
Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera
Amakuru

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Editorial 09 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru