• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Editorial 18 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Tribert Rujugiro Ayabatwa ni umwe mu baherutse gutungwa urutoki na Perezida Kagame nk’umwe mu bakomeje guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Rujugiro avugwa mu baterankunga bakuru ba RNC , uyu akaba afite n’uruganda Meridian Tobacco Company aherutse gufungura ahitwa Arua muri Uganda, afatanyije na Gen. Salim Saleh murumuna wa Perezida Museveni. Uru ruganda akaba ari ishami rya Pan-African Tobacco Group ikora amatabi yo mu bwoko bwa Supermatch.

Mu ijambo yavugiye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka, Perezida Paul Kagame  ngo yatangajwe na Perezida Museveni kwirengagiza ko azi Rujugiro.

Ati: “Ku ikubitiro (Museveni) yavuze ko atamuzi, mwereka ko amuzi.”

Tribert Rujugiro mu kiganiro yagiranye na The New Vision, kegamiye k’ubutegetsi muri Uganda. Yatamaje Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi, aho Rujugiro avuga ko yahuye na Museveni ariwe umuhambagaye ngo bahure.

Rujugiro yahishuye ko muri Gashyantare [ 2018 ] yagiye muri Uganda ku butumire bwa Perezida Museveni, aho ngo yamugiriye inama yo gufunga zimwe muri business afite muri Uganda mu rwego rwo gutabara umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

Ati: “Muri Gashyantare 2018 Perezida Yoweri Museveni yasabye ko twahura. Iyo niyo nshuro nahuye nawe.”

Yakomeje agira ati: “Perezida yambajije niba ndimo kurwanya Kagame. Namubwiye ko ntashishikajwe na politiki z’u Rwanda.”

Rujugiro kandi akomeza avuga ko Museveni yamubajije niba ari inshuti ya David Himbara, ukunze gusohora inyandiko zivuga nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, kandi ngo niba ari inshuti amusabe guhagarika izo nyandiko kuko zidashimisha Perezida w’u Rwanda.

Akavuga ko yabwiye Museveni ko Himbara afite ibindi apfa n’ubutegetsi yabayemo imyaka 8 kubw’ibyo niba hari ikibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda babirangiza ubwabo.

Museveni na Himbara

Muri uwo mubonano kandi ngo Museveni yamubwiye ko Perezida Kagame ashaka amahoro kandi ko kugirango u Rwanda na Uganda bigire amahoro agomba kugerageza kugurisha business ze ubundi akava muri Ugada.

Mu kumusubiza ngo yagize ati: “Ngiye kugerageza nshake umuguzi mve muri Uganda. Sinshaka ko akarere kagira ibibazo kubera njyewe.”

Ati: “Na n’ubu ndimo kugerageza cyane kugurisha ariko sindabona umuguzi.” Ariko Perezida Museveni aza kumubuza ko atafunga Business ze kubera igitutu.

Yongeyeho ariko ko aramutse ashatse gufasha inyeshyamba bitamara amezi atandatu ubutegetsi bw’u Rwanda butaravaho.

Rujugiro ni umwe mu bacuruzi babanyarwanda wafashijwe n’ubutegetsi, ariko aza kubuhemukira kubera ubujura no kunyereza imisoro ya Leta byamuviriyemo guhunga igihugu, ubu akaba yarifatanyije n’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa na FDLR.

2019-03-18
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Editorial 09 Apr 2024
Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki,  bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda

Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki, bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda

Editorial 10 Dec 2019
Burundi : Imbonerakure N’Interahamwe Nyinshi Zambaye Gisilikare Zashyizwe Ku Mipaka Y’u Burundi N’u Rwanda

Burundi : Imbonerakure N’Interahamwe Nyinshi Zambaye Gisilikare Zashyizwe Ku Mipaka Y’u Burundi N’u Rwanda

Editorial 16 Mar 2018
Norvege: Hatawe muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside

Norvege: Hatawe muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside

Editorial 07 Jun 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    March 18, 20192:14 pm -

    Uriya musaza yakwicururie agatabi ke ibya Politique ko byamunaniye igihe yahereye kuva kuri Bagaza ibyo kunyereza imisoro no gukora amanyanga reba muri S.Africa!!!!!! nareke gusaza yanduranya.gusa ngo iyakameze irakabaganwa.

    Subiza

Leave a Reply to Emmy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Editorial 13 Nov 2017
PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO
ITOHOZA

PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO

Editorial 01 Jun 2016
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Editorial 31 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru