Mu gihe ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuzunguzwa n’ibyahishuwe na Olivier Nduhungirehe kuwa Gatanu ushize mu nama yahuje impande zihagarariye u Rwanda na Uganda zigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi, i Entebbe; ibitanzamakuru by’icengezamatwara rya Kampala byongereye ikibatsi mu gukwirakwiza ibinyoma.
Ikinyamakuru cyo kuri murandasi ‘CommandPost’, gihabwa amabwiriza na Col. CK Asiimwe, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu mutwe ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda, cyatangaje inkuru ifite umutwe ugita uti “Intumwa z’u Rwanda zidashinga, mu biganiro by’i Kampala bigamije kugarura amahoro, zananiwe kugaragaza ibihamya bifatika bishinja Uganda”. Iyi ni imyandikire igayitse yagereranywa n’iya filime y’amakabyankuru atarabayeho, kuruta kuba inkuru.
Iyi nkuru itangirira ku kinyoma gikomeye, ivuga ko abahuza muri ibyo biganiro (Angola na DRC) baguye mu kantu nyuma y’uko itsinda ry’u Rwanda rinaniwe kugaragaza byibura ingingo imwe ishingirwaho mu birego barega Uganda. Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abari bahagarariye amatsinda y’impande zombi mu kiganiro bahaye itangazamakuru, nyuma y’ibiganiro, iki kinyamakuru ‘CommandPost’ cyanditse ibinyuranye nabyo.
U Rwanda rwagaragaje neza ibibazo bikomeye byanegekaje umubano w’ibihugu byombi, bigabanywa mu ngingo eshatu: Kuba Uganda icumbikiye imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda; gushimuta, gukorera iyicarubozo, no kwica abanyarwanda b’inzirakarengane, bikozwe n’inzego zishinze umutekano za Uganda nta butabera bahawe; ndetse n’icengezamatwara rirwanya u Rwanda, ryiganjemo ibitutsi n’ibinyoma.
Ibi byose byagaragajwe biherekejwe n’ibihamya bifatika, kandi abahuza muri ibi biganiro bari basanzwe babizi kuko kuva iki kibazo cyatangira, u Rwanda rwakomeje kubigaragaza mu buryo busesuye.
Ni nayo mpamvu abahuza basabye Kampala kwirukana ku butaka bwayo abayobozi b’imitwe y’iterabwoba barwanya u Rwanda, nk’umwanzuro w’ingenzi wo kubaka icyizere, ariko Uganda ikabitera utwatsi.
Inkuru ya ‘CommandPost’ ikomeza ivuga ko u Rwanda rutahagarariwe uko bikwiye muri iyo nama. Itsinda rihagarariye u Rwanda ryari rigizwe na Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba nk’umuyobozi waryo; hari kandi n’abaminisitiri batatu, Gen Patrick Nyamvumba wa minisiteri y’umutekano; Prof. Anastase Shyaka wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu; na Johnston Busingye minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya leta.
Mu bandi bari bahari, harimo Maj Gen Joseph Nzabamwita, umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi (NISS), ndetse n’uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage.
Iri niryo tsinda inkuru y’icengezamatwara ivuga ko ryari riciriritse ugereranyije n’abari bahagarariye Uganda. Ikindi gisekeje, iki gitangazamakuru kiyobya cyavuze ko itsinda rihagarariye u Rwanda ryanze kuvugisha itangazamakuru, kikavuga ko ryifuje kwinjira nyuma y’uko itangazamakuru rigiye gufata amafunguro.
Ku rundi ruhande, itsinda rihagarariye Uganda ryatewe ubwoba n’ibyo abahagarariye u Rwanda bavugaga ku gihugu cyabo, bahitamo guhindura imiterere y’inama ku munota wa nyuma.
Bwa mbere imiterere y’ibiganiro yari yemeranyijwe n’impande zombi, yateganyaga ko buri ruhande rwagombaga gutanga ijambo ry’ikaze, nyuma hagakurikiraho abahuza mbere y’uko itangazamakuru rihabwa ikaze, ibiganiro bigakomeza ku mugaragaro, nkuko byari byagenze mu biganiro by’i Kigali byabaye tariki ya 16 Nzeri, 2019.
Gusa Uganda yahinduye gahunda ku munota wa nyuma, isaba ko abahuza aribo bavuga mbere yo gushyira itangazamakuru mu muhezo. Mu biganiro byabereye mu muhezo, ibimenyetso ntakuka byashyizwe ahagaragara, birimo n’ibigaragaza uruhare rutaziguye rw’Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke, mu bikorwa byo gutera u Rwanda.
U Rwanda rwerekanye uruhare rwa Mateke mu bitero byo mu Kinigi, mu majyaruguru y’u Rwanda mu kwezi k’Ukwakira, aho abasivili 14 bahasize ubuzima, abandi bagakomereka. Ibimenyetso byatanzwe bigaragaza ko Mateke yavuganana n’abagabye icyo gitero bo mu mutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana mbere, mu gihe cy’igitero ku Rwanda, ndetse na nyuma yacyo.
Muri iyi nama, itsinda rihagarariye Uganda ryahariye Kutesa ijambo ku rugero rwa 80% nkuko byemezwa n’abari bahari.
Bageze ku ngingo y’abanyarwanda 46 bafatiwe ku mupaka uhuza Uganda na Tanzaniya, Mwesigwa Rukutana yashatse gutanga inyunganizi, yisanga avuguruje Sam Kutesa, nkuko bivugwa na bamwe mu bari bahari.
Rukutana asa n’utari wamenye ko Kutesa yemeye ko abo bantu batawe muri yombi kandi bahabwaga ubufasha n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda.
Asa n’uwari usinziriye, gusa ubwo yari ari gutanga inyunganizi ye, yavuze ko abo bantu bafatiwe muri Tanzaniya ndetse ko Uganda ntacyo biyirebaho. Icyo gihe Kutesa yaguye mu kantu, ndetse asaba n’imbabazi mu mwanya wa mugenzi we.
Inama isojwe, Uganda yashakaga ko imyanzuro yayo isigirizwa, bikavugwa ko ibiganiro byageze ku ntego yabyo. Gusa itsinda rihagarariye u Rwanda ryanze icyo kinyoma, ndetse rivuga ko ntacyo byafasha abaturage b’ibihugu byombi.
Ibi bisa n’ibisobanura imyitwarire idasanzwe ya Kutesa wagaragaye yivuguruza mu kiganiro cy’iminota hafi 30 yakoranye na Olivier Nduhungirehe baganira n’itangazamakuru nyuma y’inama.
Uganda yakomeje gufatirwa mu cyuho, ariko abacengezamatwara bayo barwanya u Rwanda bakomeje kutava ku izima
Inararibonye
a) kubabaza Rutabana Benjamin bakarya indimi
b) kuvuguruza perezida wabo, kuko yasinye amasezerano yemeza ibiriho n’uko bigomba gukemurwa, hanyuma bo bakabihakana bavuga ngo ntibashyigikiye imitwe irwanya u Rwanda cg ngo nta banyarwanda bafunzwe cg kubangamira imishinga y’u Rwanga. Bakarya indimi. Tekereza rwose. ni agahoma munwa.