• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Editorial 06 Sep 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko rufunze uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza.

RIB ivuga ko Kazungu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro w’abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry agira ati “Igihano yahabwa aramutse ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

Ntabwo birasobanuka umubare w’abo Kazungu amaze kwica no gushyingura mu nzu iwe, niba yaricaga umwe umwe, impamvu yabicaga n’igihe yakoreye ibi byaha, ariko ku mbuga zitandukanye harakekwa abantu 12.

RIB ishimira Abaturarwanda kubera ubufatanye mu gutanga amakuru bakomeje kugaragaza, kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera ndetse n’abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

Nyuma yo kumva inkuru zacicikanye hirya no hino Ikigarasha gikuru Jean Paul Turayishimye yahise yirukira kwa Eric Bagiruwubusa nawe wahawe amakuru y’izo mpfu zakozwe na Kazungu Dennis yahise we n’ubundi nkuko asanzwe atangira kubyitirira Leta

None uwabaza Turayishimye mpamvu ki atakumva ko ubugizi bwa nabi butakorwa n’umuntu ku giti cye, yahise yiyamirira ati “nta foto ye twabonye” nyamara yabivuze ifoto ya Dennis itaratangira gucaracara hirya no hino kugeza no kuri ba Kasuku media TV

Jean Paul Turayishimye we akimara kumva iyi nkuru umutwaro yahise awikoreza Leta, gusa nta gitangaje mu Rwanda n’uwishwe na Maralia bamugereka kuri Leta.

Turayishimye we yegeka Kazungu ku butegetsi bwa Kigali nkuko abyivugira, ariko ntiyakoresha ubwenge ngo ashake kumva ko nta nyungu Igihugu cyakura mu kwiyicira abanyagihugu uretse gusiga icyasha igihugu nk’u Rwanda ndetse ngo arebe ko yakwibonera views za Youtube ahoraho nk’imburamukoro zisebanya gusa

Turayishimye birasanzwe ko anenga gahunda zose za Leta kuko ibyo byose abivugira ku mizindaro ye irimo East Africa Daily aho anyuza ibinyoma byose abeshya ko ari umusesenguzi, nyamara bigaragara ko icyo ashinzwe ari uguharabika yita Kazungu Denis umukozi w’agatsiko k’amabandi (imvugo akoresha asebya ubuyobozi bw’igihugu) akagaragaza impuhwe nk’iza Bihehe avuga ko bizarangira Denis apfuye ngo agerageza kurwanya inzego z’umutekano

Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?

Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971,  ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA  akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.

Ibikorwa bya Jean Paul Muri RNC

Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by’umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.

Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba  nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga « Dossier Diane Rwigara » aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z’abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo  inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n’abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana.

Ubu  Jean Paul Turayishimye isari yasumbye iseseme, asubira ku birutsi nka ya mbwa,  aherutse kurya udufaranga twa Kayumba Nyamwasa we na Deo Nyirigira mu rwego rwo kubareshya ngo bagaruke muri RNC ndetse no gusaba ko haba ubworoherane mu guterana amagambo ku ma Radiyo yo kuri murandasi.

 

 

 

2023-09-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Editorial 03 Mar 2017
B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

Editorial 17 Aug 2016
I Paris : Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame muri Élysée

I Paris : Perezida Macron yakiriye Perezida Kagame muri Élysée

Editorial 23 May 2018
Iherezo ry”Umutwe wa Kayumba Nyamwasa” ryasembuwe na Raporo y’ impuguke za Loni

Iherezo ry”Umutwe wa Kayumba Nyamwasa” ryasembuwe na Raporo y’ impuguke za Loni

Editorial 22 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore Urutonde rw’ abanyamakurukazi Mu Rwanda bakunzwe Kubera Amajwi yabo Meza aryohera benshi “AMAFOTO”
ITOHOZA

Dore Urutonde rw’ abanyamakurukazi Mu Rwanda bakunzwe Kubera Amajwi yabo Meza aryohera benshi “AMAFOTO”

Editorial 05 Oct 2017
Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by’agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo
Amakuru

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by’agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo

Editorial 20 Dec 2021
Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu
Amakuru

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Editorial 24 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru