Umukandida wa FPR-Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu yiyamamarije mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye na Gihundwe mu Ntara y’Uburengerazuba.
Ibikorwa byo kwakira Umukandida Paul Kagame byatangiye ahagana saa saba n’igice muri Nyakabuye hafi y’uruganda rwa CIMERWA, ni hafi kirometero 30 uvuye mu mujyi wa Rusizi. Hakaba bugufi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Ni kumunsi wa 15, w’ibikorwa byo kwiyamamaza kubakandida bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Nkuko bigaragara abanyamuryango ba RPF, muri Rusizi, bazindutse baje kwakira umugeni bisabiye bibari ku mutima ko yakomezanya nabo mu gihe basabaga ko itegeko nshinga rihinduka mu ngingo yaryo y’ 101, niwe bifuzaga ko yakomeza kubayobora mu nzira igana kubaka u Rwanda no gusigasira ibyagezweho nkuko byumvikanye no mu mbyino z’abahanzi zakomeje kubaranga mugihe bari bategereje ko Paul Kagame ahasesekara.
Abacuruzi mu mujyi wa Kigali n’Abahagarariye imitwe ya Politiki itandukanye irimo PL, PSD,PPC, PSR, PDI, …nabo bari babukereye baje kwakira umukandida biyemeje gushyigikira. Ubudasa ku Rwanda n’abanyarwanda muri Demokarasi ibereye buri wese yo kwihitiramo ikimubereye, gukorera hamwe mu guteza imbere igihugu cyacu no gusigasira ibyagezweho nyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda.
Depite Bamporiki Edouard uvuka muri aka Karere yahawe umwanya kugira ngo avuge ibyo Akarere ka Rusizi kagezeho aho yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abari barahemukiranye babashije kwiyunga ku buryo bugaragarira buri wese.
Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo birimo ‘uruganda rw’isima rwatanze akazi’ n’ibindi anashimangira ko ibyo Perezida Kagame yari yarabemereye ubwo yiyamamazaga mu 2010 ko byose yabibahaye.
Hon. Depite Bamporiki Edouard
Mu mvugo ijimije Hon. Bamporiki, yasabye kwima amatwi abanyapolitiki babi barimo Padiri Thomas Nahimana uvuka muri ako Karere na Twagiramungu Fausti ukunze kumvikana asebya u Rwanda.
Paul Kagame yahawe umwanya aho yatangiye ashimira abaturage anashimangira ko nta Munyarwanda uzasigara inyuma mu iterambere ahubwo ko bose bazagendera hamwe hatitawe ku karere cyangwa ahandi bakomoka.
Perezida Kagame ati “Iyi myaka 23 tumaranye yabaye iyo kongera kubaka igihugu gishya ubu dufite u Rwanda rushya… muri bashya rero. Abenshi muri bashya kubera ko n’abo ndeba hano imbere n’abandi muri bato cyane, bamwe ndetse muri mwe ntabwo imyaka 23 muyigejeje [ …] n’abakuru bari hano nabo ni bashya mu myumvire ya Politiki. Politiki yarahindutse. Iyari iriho ntaho ihuriye n’iyo mu myaka 23 ishize.”
Gihundwe Paul Kagame yagize ati : Iyo twiyubaka ni ukugirango ibyo bituruka hanze byambuka umupaka bitaduhungabanya. Nimutora rero nkuko mu bisezeranya imyaka 7, iri mbere tuzahindure Rusizi isura kuburyo bugaragara.
Burasa Jean G.