Raporo zitandukanye zirimo iya Komisiyo ishinzwe abakozi n’iy’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TI Rwanda), zigaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu itangwa ry’akazi mu Rwanda ikaze, ariko kuyitahura no kuyihana bikaba bikomeje kuba ingorabahizi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo ishinzwe abakozi bwo mu mwaka wa 2014-2015, bwerekana ko ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi iri kuri 40%.
Kuri uyu wa Gatanu Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage muri Sena yahuriye mu nama n’Urwego rw’Umuvunyi hasuzumwa raporo y’ibikorwa by’uru rwego mu 2015-2016, hagaragajwe ko ruswa ishingiye ku gitsina ikomeje kuba ingorabahizi ku rwego rushinzwe kurwanya ruswa no gukumira akarengane.
Senateri Narcisse Musabeyezu yabajije Urwego rw’Umuvunyi ingamba rufite mu guhashya ruswa ishingiye ku gitsina, nk’imwe mu zikomeje gufatwa nk’imvano y’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Yagize ati “Ruswa ishingiye ku gitsina, biravugwa hanze abaturage iyo muganiriye bakubwira ko iriho, kandi iyi ruswa ikaba iri mu nzego zaba iza leta n’izabikorera cyane cyane ku mirimo. Iyi ruswa hari igihe ituma tugira abakozi badashoboye, ugasanga bituma tugira umusaruro mubi mu byo dukora.”
Aloysia Cyanzayire
Umuvunyi Mukuru, Aloysia Cyanzayire, yabwiye abasenateri ko bivugwa ko hari ruswa ishingiye ku gitsina ariko kugeza uyu munsi bafite ikibazo cyo kuyikurikirana, kuko n’iyo babonye amakuru ba nyirubwite baba imbogamizi mu guhana icyo cyaha.
Ati “Nubwo ruswa muri rusange igoranye kuyikurikirana no kuyibonera ibimenyetso, iki ni ikintu kigoranye cyane byihariye, kuko bishoboka ko ababigizemo uruhare baba babiziranyeho, bakaba badashaka ko bisohoka, cyangwa se uwatswe ruswa akaba adashaka ko bimenyekana.”
Yakomeje atanga ubuhamya bw’ibibazo bya ruswa ishingiye ku gitsina Urwego rw’Umuvunyi rwashatse gukurikirana ariko rugahura n’inzitizi zatumye ntacyo rugeraho.
Ati“Hari ibibazo bimwe twashatse gukurikirana ariko nta na kimwe twigeze tugeraho kuko hari igihe tuba twabonye amakuru tuyahawe n’uwabimenye, ariko wagera kuri nyirubwite akagutsembera ngo icyo kintu ntikizigere kimenyekana, nimunabisohora ntabwo nzabafasha njyewe nzabahakanira ko nta byabaye.”
Umuvunyi mukuru, Aloysia Cyanzayire agaragaza ko gutahura ruswa ishingiye ku gitsina biri kugorana
Urwego rw’Umuvunyi rwanashyizeho umukozi wigenga ushinzwe kwakira abasabwe ruswa ishingiye ku gitsina ariko nta muntu n’umwe urabyitabira. Ni ikibazo cyakemurwa no gushyiraho ingamba zibikumira yaba mu mitangire y’akazi no kuzamura abakozi mu ntera, ariko gukurikirana icyaha ubwacyo kirimo inzitizi nyinshi.
Cyanzayire avuga ko hari n’abemeye gutanga amakuru ariko bagasaba ko bitazajya mu nkiko.
Iyi ruswa ishingiye ku gitsina yagaragaye cyane mu mashuri ariko urwego rw’Umuvunyi ntirwigeze rugera kuri dosiye ishobora kujyanwa mu rukiko.
Yavuze ko igishoboka gusa ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda ruswa harimo n’ishingiye ku gitsina kuko imunga ubukungu bw’igihugu, asaba Abasenateri kuzatanga ibitekerezo by’icyakorwa.
Gutanga amakuru kuri ruswa biracyari umuti usharira
Raporo y’Umuvunyi igaragaza ko gutanga amakuru kuri ruswa bikigoye Abanyarwanda kandi bigenda bigabanuka ugereranyije n’imyaka yashize.
Raporo ya ya Transparency Rwanda (TI) yerekana ko mu mwaka wa 2011, abatanga amakuru kuri ruswa bari 19 %, mu mwaka wa 2012 baba 17.4 %, muri 2013 baba 14.3 %, muri 2014 % baba 25%, muri 2015 baba 18.1% naho muri uyu mwaka wa 2016 ni 15.4%.
Umuvunyi Mukuru yasabye Abanyarwanda gutanga amakuru kuri ruswa kugira ngo imenyekane bityo kuyikumira, kuyitahura no kuyihana byorohe. Akabizeza ko abatanga amakuru kuri ruswa babikirwa ibanga rikomeye n’Urwego rw’Umuvunyi.