• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Editorial 13 Apr 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Izina niryo muntu koko, Rwamucyo Juvénal ni umuturage wo mu Karere ka Rutsiro warokoye Abatutsi barenga 400 akoresheje ubwato nyamara na we yarahigwaga, avuga ko yabitewe no guhora abona akarengane Abatutsi bakorerwaga n’ubutegetsi bwariho, bityo akumva abafitiye impuhwe nk’abantu bari mu kaga.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, RwamucyoJuvénal yari afite imyaka 43 y’amavuko. Yari atuye mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Mushubati y’ubu, icyo gihe hakaba hari muri Komini Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye. Uku guturira ikiyaga ngo byatumye amenya neza koga no gutwara ubwato.

Ubu bumenyi buhanitse mu koga no gutwara ubwato ni bwo Rwamucyo yifashishije arokora bamwe mu Batutsi bahigishwaga uruhindu n’Interahamwe.

Yabashyiraga mu bwato bwa moteri yari yatiriye inshuti ye yari ituye ku Kirwa cya Idjwi cyo muri Kongo, akabambukanayo babanje guca ku Kirwa cya Nyamunini yari afiteho urwuri.

Rwamucyo asobanura ko atazi umubare w’abo yarokoye muri ubu buryo ariko ngo barenga 400.

Rwamucyo na we yarahigwaga muri Jenoside, ndetse abicanyi bishe umugore we n’abana be barindwi, nyina umubyara, bashiki be batandatu, n’abandi batandukanye bo mu muryango we.

Ibi ntibyamuciye intege kuko yagerageje kurokora Abatutsi nubwo na we yahigwaga ndetse ashobora kubanza gukiza amagara ye.

Umwe mu barokowe na Rwamucyo, umusaza Kayumba Gerase utuye mu Murenge wa Boneza, avuga ko ubwo yabagezaga ku Kirwa cya Nyamunini mbere y’uko bakomereza ku Idjwi, ngo yanababagiraga inka ze yari yoroye, buri wese agafata inyama zo kurya nta kiguzi abasabye.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa RBA, Rwamucyo Juvénal, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yiteje imbere ku buryo ubu yikorera ku giti cye. Ni n’umurinzi w’igihango ku rwego rw’Akarere ndetse yanabiherewe icyemezo cy’ishimwe.

Iyo rero tuvuga kuba intwari ni ibikorwa si amagambo, Intego ya buri munyarwanda wa none yakabaye kumva ko abereyeho igihugu kurusha kwiberaho, Haharanirwe kutibagirwa Jenoside yakorewe abatutsi kandi ibe intego ko Jenoside itazongera ukundi, abarinzi b’igihango rero bakoreye u Rwanda mu ntege nke bari bafite tubaha agaciro gakomeye ndetse no kubafata nk’urugero mu Banyarwanda n’abandi baturarwanda.

2025-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali Investment Company niyo yegukanye umuturirwa wa Rujugiro [ Yavuguruwe ]

Kigali Investment Company niyo yegukanye umuturirwa wa Rujugiro [ Yavuguruwe ]

Editorial 25 Sep 2017
RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

Editorial 22 Dec 2016
U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

U Rwanda rwasabwe kugira icyo ruvuga ku ngingo y’irekurwa rya Col. Simba Aloys ufungiye ibyaha bya jenoside

Editorial 29 Apr 2018
Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Editorial 16 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda
ITOHOZA

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

Editorial 28 Nov 2017
Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.
Amakuru

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Editorial 08 Oct 2024
“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana
Mu Rwanda

“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

Editorial 21 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru