• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 24 Oct 2017 Mu Rwanda

Ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira, Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Rwamagana Inspector of Police (IP) Marie Goreth Uwimana, yaganiriye n’abayisilamu barenga 170 biganjemo urubyiruko basengera mu musigiti uri mu murenge wa Kigabiro, abakangurira gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.

Sheikh Kamanzi Djumaine, umuyobozi w’abayisilamu mu Ntara y’Uburasirazuba wari witabiriye ibi biganiro yasabye aba bayisilamu gushyira imbaraga hamwe bagafatanya na Polisi mu kubungabunga umutekano, hanyuma bakiteza imbere bo ubwabo, bakanateza imbere igihugu.

Yaravuze ati:”Twe nk’abayisilamu mumenye ko kuba Polisi iza kutuganiriza bitwereka ko tutari twenyine kandi ko igihugu cyacu kitwitayeho, kandi iki gikwiye kuba kimwe mu bitwongerera umurava wo kwibumbira mu ma koperative kugirango turusheho kwinjira muri gahunda y’iterambere, ryaba iryacu n’iry’igihugu muri rusange.”

Ikiganiro IP Uwimana yahaye abo bayisilamu kibanze cyane ku gukangurira urubyiruko kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’icuruzwa ry’abantu.

Yababwiye ko ubufatanye mu kwicungira umutekano ari ngombwa, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, aha akaba yarabasobanuriye ko nabo bari mu bo bireba.

Yababwiye ati:”Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya birimo nko kunywa ibiyobyabwenge.”

Yakomeje ababwira ati:” Hari bamwe mu rubyiruko batangira gukoresha ibiyobyabwenge bumva ko ari ibikino no gushaka kwibagirwa ibibazo bafite, hamwe n’abacyeka ko byongera imbaraga, nyamara siko biri kuko bigira ingaruka zo kwangiza ubuzima kandi uwo bigize imbata bikamugora kubivamo.”

-8480.jpg

IP Uwimana yasoje asaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo, bakabagira inama kuko usanga rimwe na rimwe bishora mu bikorwa bibi kubera abandi babashuka.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Karinganire Hassan yasabye bagenzi be gufatanya n’inzego zibishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, aho yavuze ati:”Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu tunywa ibiyobyabwenge ndetse no kwishora mu bindi bintu bifite ingaruka mbi ku buzima bwacu.”

Source : RNP

2017-10-24
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Editorial 26 Dec 2024
Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Editorial 28 Mar 2017
Rubavu: Abacoracora  barashwe bagerageza kwinjira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Rubavu: Abacoracora barashwe bagerageza kwinjira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Editorial 06 Mar 2019
APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Editorial 24 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye batawe muri yombi
POLITIKI

Burundi: Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye batawe muri yombi

Editorial 26 Nov 2018
Djihad Bizimana yerekeje muri Israel, Onana yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Simba SC
Amakuru

Djihad Bizimana yerekeje muri Israel, Onana yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Simba SC

Editorial 06 Jul 2023
Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC
Amakuru

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Editorial 09 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru