• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Editorial 09 Aug 2018 UBUKUNGU

Akarere ka Rwamagana kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gakurikirwa na Gasabo na Rulindo; mu gihe Nyamagabe, Ruhango na Nyanza aritwo twaje mu myanya ya nyuma.

Uyu muhango wo gutangaza uburyo uturere twesheje imihigo wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ahari hateraniye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bari mu nkuru za Leta.

Mu mwaka ushize, Akarere ka Rwamagana ni ko kari kaje ku isonga mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017, gakurikirwa n’aka Musanze na Huye ; mu gihe muri dutatu twa nyuma hari Ruhango, Rulindo na Rubavu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ribanze ku kureba niba yaragize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu ndetse ko gutanga amanota bitibanze ku bikorwa ahubwo ku ruhare rwabyo mu iterambere ry’igihugu no kureba ko yashyizwe mu bikorwa ku gihe.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko inzego zashyize mu bikorwa imihigo zihuriye ku kuba buri wese yumva uruhare rwe, gusobanukirwa neza ibigomba gukorwa no gukurikiranira hafi uko bikorwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko umwaka w’imihigo usojwe, waranzwe n’ibiza byibasiye uturere dutandukanye tw’igihugu bigira ingaruka ku musaruro wari uteganyijwe.

Mu bikorwa by’ingenzi byagezweho mu mwaka wa 2017/2018, yavuze ko urwego rw’ubukungu mu buhinzi hashyizwe imbaraga mu kongera umusaruro mu bihingwa byatoranyijwe.

Mu guteza imbere ubworozi hibanzwe mu gutera intanga inka, mu kurengera ibidukikije haterwa ibiti bisanzwe n’ibivangwa n’imyaka.

Yavuze kandi ko miliyari 53 na miliyoni 96 niyo mafaranga yinjijwe n’uturere mu misoro aho yavuze ko ari umuhigo weshejwe ku kigero cya 100. Naho muri gahunda ya girinka, imiryango 30 616 ikaba yarashyikirijwe inka.

Umwaka utaha, yavuze ko imisoro yinjizwa n’uturere izagera kuri miliyari zirenga 60 Frw, hubakwe ibilometero bigera kuri 135 by’imihanda muri Kigali.

Ibijyanye n’isuku no kutagira aho abantu batura bijyanye n’igihe ni ikindi bizitabwaho mu mihigo y’umwaka utaha, naho mu burezi hubakwe ibyumba by’amashuri ibihumbi 618, ariko abana bose bafashwa kugana ishuri.

Uko uturere twakurikiranye n’amanota y’icumi twa mbere

1. Rwamagana: 84.5%
2. Gasabo: 82.5%
3. Rulindo: 82.5%
4. Gakenke: 80.4%
5. Kicukiro: 77.5%
6. Gicumbi: 76.3%
7. Kayonza: 74.9%
8. Gatsibo:73.5%
9. Rubavu: 72.8%
10. Rutsiro: 72.4%
11. Bugesera
12. Ngororero
13. Kirehe
14. Nyagatare
15. Musanze
16. Muhanga
17. Nyamasheke
18. Nyabihu
19. Huye
20. Nyarugenge
21. Karongi
22. Ngoma
23. Rusizi
24. Nyaruguru
25. Gisagara
26. Kamonyi
27. Burera
28. Nyamagabe
29. Ruhango
30. Nyanza

Ubwo mu 2000 hatangizwaga gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi bityo buri rwego rw’imitegekere y’igihugu rugahabwa inshingano akenshi rwabaga rudasanganwe byabaye ngombwa ko hashyirwaho uburyo bushya bwo gukora ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa.

Iyo gahunda yatumye inzego z’ibanze zihabwa inshingano yo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere maze biba ngombwa ko ubuyobozi n’Abanyarwanda bashyiraho uburyo abayobozi batandukanye bagomba gusobanurira abaturage uko buzuza inshingano zabo. Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2006 hatangijwe Imihigo.

Kuva Imihigo yashyirwaho yatumye abayobozi barushaho gusobanurira abaturage uburyo bubahiriza inshingano zabo kandi inafasha mu kwihutisha ibikorwa na gahunda by’iterambere bigenewe abaturage. Umuco w’Imihigo wakwirakijwe muri za Minisiteri, muri za Ambasade no mu bakozi ba Leta.

Uko uturere twari kurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2016/17

1. Rwamagana: 82.2%
2. Musanze: 81.28%
3. Huye: 80.55%
4. Gakenke: 80.12%
5. Nyarugenge:73.71%
6. Gatsibo: 79.55%
7. Kirehe: 79.39%
8. Burera: 79.33%
9. Gasabo: 79.19%
10. Gicumbi: 79.19%
11. Nyamasheke: 79.1%
12. Rutsiro: 78.74%
13. Karongi:78.62%
14. Rusizi: 78.60%
15. Nyaruguru: 78.40%
16. Muhanga: 78.40%
17. Ngororero: 78.33%
18. Nyagatare: 77.85%
19. Kamonyi: 77.51%
20. Ngoma : 77.50%
21. Nyanza: 77.15%
22. Bugesera: 76.95%
23. Kayonza: 76.86%
24. Nyabihu: 76.15%
25. Kicukiro: 76.02%
26. Gisagara: 75.66%
27. Nyamagabe: 75.55%
28. Ruhango: 75.27%
29. Rulindo: 75.19%
30. Rubavu : 72.76%

 

 

 

 

 

 

2018-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Editorial 10 Jul 2017
Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7,2% muri uyu mwaka – IMF

Editorial 02 Dec 2018
Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Editorial 01 Nov 2018
BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

BK yazanye uburyo bushya bw’inguzanyo z’inzu za Kigali Vision City

Editorial 24 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup
Amakuru

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Editorial 19 Nov 2021
Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida
Mu Mahanga

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida

Editorial 25 Jul 2016
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi
Amakuru

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Editorial 31 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru