Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka mu rukiko rukuru mu Rwanda ruri i Nyanza mu majy’epfo y’igihugu rwatangiye kumva urubanza rw’itsinda ry’abantu 25 baregwa ibyaha byo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ku munsi wa mbere umucamanza ntiyaburanishije urubanza mu mizi kuko havutse ibibazo by’abadafite amadosiye n’abatunganiwe.
Muri 25, batatu gusa ni bo bagaragaye bafite abunganizi mu mategeko, abandi hafi ya bose baraburana biyunganira. Ni abantu baturuka mu mpande zitandukanye z’igihugu barimo n’abaturuka mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali. Barimo abo bigaragara ko ari abasaza n’abakiri bato.
Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ibindi. Bamwe hari ibyo bemera ko babikoze abandi bagatsemba.
10 muri 25 ku byaha baregwa barabihakana bakavuga ko icyo bemera ari uko bamenye amakuru y’umugambi wariho ntibatanga amakuru. Abandi icumi kandi nta cyaha na kimwe bemera mu byo baregwa.
Uwabimburiye abandi kwemera ibyaha ni Mme Rose Mukamurenzi wabwiye umucamanza ko abyemera akabisabira imbabazi. Ntiyarondoye icyaha ku kindi.
Mugenzi we Basabose yavuze ko yemera icyaha kimwe cyo kwambutsa Grenade azikura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo azizana mu Rwanda. Uwitwa Bizimungu na we yemera ko yambukije Imbunda mu Rwanda ayikuye Congo. Ni mu gihe uwitwa Nshimiyimana we yemera ko yambukije ibiyobyabwenge ntiyatanga amakuru kuri za grenade zari muri ibyo biyobyabwenge.
Ubushinjacyahwa buhagarariwe na Bwana Ndibwami Rugambwa na mugenzi we bwabwiye urukiko ko ari uburenganzira bw’abaregwa guhabwa dosiye bakabona uko biregura. Busaba ko urubanza rusubikwa abaregwa bagahabwa dosiye bagategura urubanza.
Umucamanza Alice Umulisa uburanisha uru rubanza yibukije ubushinjacyaha ko ari bwo bufite inshingano zo kubashyikiriza dosiye nk’uko bitangazwa na Radio Ijwi ry’Amerika.
Bwasubije ko ku manza zihuriweho n’abantu benshi, ubwanditsi bw’urukiko ari bwo bukurikirana ko amadosiye yageze ku baregwa bubanje kuyanyuza kuri gereza bafungiwemo.
Muri rusange iri tsinda ry’abantu i 25 bararegwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ibyaha by’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ibindi. Bararegwa gukoranira bya hafi n’umutwe wa FDLR ubarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo urwanya Leta y’u Rwanda ndetse bagashinjwa gukoranira bya hafi n’abo mu ihuriro RNC nayo irwanya Leta y’u Rwanda.
Iburanisha ritaha ryimuriwe ku itariki ya 18 z’ukwezi gutaha kwa karindwi.