Nyuma y’igihe abantu batandukanye bategereje umunsi udasanzwe uhuriza hamwe Abanyarwanda mu mahanga, byemejwe ko umunsi umaze kumenyerwa nka Rwanda Day muri uyu mwaka uzabera mu Mujyi wa Bonn, uherereye mu Burengerazuba bw’u Budage.
Kuva mu 2010 Abanyarwanda baba mu gihugu, mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagira umunsi bahurira hamwe bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, abamaze igihe kitari gito batakigeramo bakamarwa amatsiko babwirwa aho kigeze, bagasuzumira hamwe uruhare rwa buri wese mu iterambere ryacyo.
Rwanda Day iheruka yabaye ku wa 10 Kamena 2017 ibera muri Flanders Expo, inzu mberabyombi yo mu Mujyi wa wa Ghent mu Bubiligi.
Rwanda Day ni umwanya mwiza wo kwagura ishoramari ryaba iry’abanyamahanga baza mu gihugu cyangwa Abanyarwanda bajya kuyishora hanze, kuko kuri gahunda igenga uyu munsi abacuruzi bahura bakanaganira.
Abitabiriye uwo munsi bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu, gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo. Bituma benshi batarya indimi bakavuga uko babona iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’ibyakomeza gukorwa ngo risugire.
Mu butumwa bwa Ambasade y’u Rwanda mu Budage, yavuze ku bufatanye na Komite ya Diaspora y’u Rwanda, “ishimishijwe no kumenyesha Abanyarwanda bose, Diaspora y’Abanyarwanda mu Budage n’inshuti z’u Rwanda, ko Rwanda Day 2019 izaba ku wa 24 Kanama 2019 i Bonn.”
Abayobozi batandukanye barimo abadipolomate b’u Rwanda, bakomeje gushishikariza Abanyarwanda hirya no hino ku Isi kwitegura kuzahurira n’abandi muri Rwanda Day mu Budage.
Nubwo itariki ya Rwanda Day y’uyu mwaka yamaze kwemezwa, inama ziyitegura zizakomeza mu cyumweru gitaha hagamijwe kurushaho kunoza imigendekere myiza y’uyu munsi.