Ikigo cy’igihugu cy’ imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeli 2017 cyatangaje ko ibiciro fatizo bya Peteroli na Mazutu byazamutse. Essence yazamutseho amafaranga 24, mazutu izamukaho amafaranga 19.
Ibi biciro bishya bizagenderwaho muri Nzeli na Ukwakira, bikaba bije bizimbura ibyari byashyizweho muri Nyakanga. Ibi biciro bitangazwa rimwe mu mezi abiri.
RURA yavuze ko mu mujyi wa Kigali ibiciro bya Lisansi bitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 993, bivuye kuri 969 byariho mu mezi abiri ashize (Nyakanga na Kanama). Ni ukuvuga ko Lisansi yazamutseho amafaranga 24.
Naho ibiciro bya Mazutu byo ntibigomba kurenga amafaranga 954 mu mujyi wa Kigali, biviye ku mafaranga 935 byariho mu mezi abiri ashize. Mazutu yo yazamutseho amafaranga 19.
RURA yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga.
RURA kandi yihangangirije abafite ibinyabiziga bitwara abagenzi ko batagomba kuzamura ibiciro kuko “iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli nta ngaruka rifite ku biciro byo gutwara abagenzi (public transport).”