• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Editorial 16 May 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, nibwo Rwanda Premier League yatangaje ku mugaragaro ko izahemba abahize abandi muri shampiyona ya 2024/2025, binyuze mu birori bizwi nka “Rwanda Premier League Awards 2025”.

Ibi birori bitegerejwe na benshi bizaba ku wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, bikazabera muri Kigali Convention Center guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).

Ni umuhango uzahuza ibyamamare byagaragaye muri shampiyona, barimo abakinnyi beza, abatoza b’indashyikirwa, abafana, abayobozi b’amakipe ya RPL, abikorera ndetse n’abatumirwa muri ibi birori.

Nk’uko byatangajwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RPL, Hadji Yusuf Mudaheranwa yemeje ko ibi birori biziye igihe kuko aribyo gushimira abitwaye neza  muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati “Turishimye cyane kwakira ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2025, kuko ari umwanya wo guha agaciro umuhate, ubwitange n’impano byagize uruhare mu gutuma shampiyona yacu irushaho kuba nziza kandi harimo no guhatana.”

Ibihembo bizatangwa bizaba bigamije gushimira abagize uruhare rugaragara muri shampiyona, birimo:

  1. Umukinnyi w’umwaka (Player of the Season)
  2. Umutoza w’umwaka (Best Coach)
  3. Umukinnyi muto w’umwaka (Young Player of the Season)
  4. Uwarushije abandi gutsinda ibitego (Top Scorer)
  5. Umunyezamu mwiza w’umwaka (Best Goalkeeper)
  6. Igitego cy’Umwaka (Best Goal of the Season)
  7. Abakinnyi 11 beza b’umwaka (Best XI)

Ibirori bya Rwanda Premier League Awards 2025 bibaye mu bufatanye n’abaterankunga b’ingenzi barimo: Rwanda Airports Company Ltd, Rwanda Forensic Institute, Skol Brewery Ltd, Centrika, Be One Gin, Kwesa Collection, StarTimes, ndetse na 2000 Hotel Downtown Kigali.

2025-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Editorial 03 Oct 2022
Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Rooney yujuje imikino 120 mu ikipe y’u Bwongereza asezera mu marira menshi

Editorial 17 Nov 2018
Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Editorial 11 Jun 2023
Ali Kiba yatagajeko  akunda umuhanzi  w’umunyarwanda Meddy

Ali Kiba yatagajeko akunda umuhanzi w’umunyarwanda Meddy

Editorial 03 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio
HIRYA NO HINO

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Editorial 06 Feb 2018
Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!
Amakuru

Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Editorial 29 Jun 2021
Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.
Amakuru

Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Editorial 27 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru