FPR n’izari ingabo zayo zabohoye u Rwanda za RPA, bafite imizi muri Uganda. Abasirikare bakuru bayoboraga RPA n’igice kinini cy’abasikare bayo, babaye muri NRA yaje kubyara UPDF iyobowe na Museveni.
Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abasirikare 27 ba mbere ba NRA batangije uruganda rwo kubohora Uganda no hejuru ya 40 ku ijana by’abasirikare ba NRA ya Museveni bafashe Kampala mu 1986, bari Abanyarwanda.
Barimo uwari uwa gatatu mu buyobozi bwa NRA Major General Fred Rwigema waje kuba Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo nyuma akaza kuba Minisitiri wungirije w’Ingabo, hamwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Museveni yishimiye urugamba rwo kwibohora rwa RPF/A kubera ko mbere na mbere yabonaga intsinzi yabo nk’urwego azuririraho mu ndoto ze zo kwigarurira akarere.
Nyuma y’uko RPF/A yari imaze gufata ubutegetsi, Museveni n’abasirikare be bakuru babonaga u Rwanda nk’akandi karere ka Uganda na RPA yaje guhinduka RDF nk’indi diviziyo y’ingabo za NRA. Bitaga abayobozi ba RPA “abasore bacu”.
Uretse kuba barakoranye igihe kirekire, Museveni ntabwo yigeze abasha kumenya Kagame nyawe uwo ari we. Yamubonaga nk’umusirikare /ofisiye we, abikomeza atyo na nyuma y’uko yari amaze kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cye ndetse nubwo yari Visi Perezida na nyuma akaba Perezida w’igihugu gifite ubusugire. Yaribeshyaga.
Kagame yamugaragarije ko u Rwanda ari igihugu cyigenga na RDF ikaba Ingabo z’Igihugu. Museveni ntabwo yabyakiriye neza, nibwo yatangiye gucura imigambi yo guhindura ubutegetsi. Byari ukugira ngo ashyireho umuntu ushobora kwakira amategeko ye ndetse uzamufasha kwigarurira akarere.
Ibi kandi byatangiye nyuma y’imyaka mike RPF/A imaze kubohora igihugu.
Perezida Kagame ubwo yari mu mwiherero uheruka w’abayobozi, yagarutse ku gitabo cya Gerald Prunier kivuga uburyo mu 1998 yahuye n’abajenerali ba Uganda bayobowe na General Saleh (murumuna wa Museveni) na Seth Sendashonga wari umaze guhunga guverinoma ya RPF.
Gen Saleh yasabye Sendashonga kwiyegereza abasirikare bahunze kugira ngo barwanye ndetse bakureho Guverinoma ya RPF.
Abanyarwanda bari mu buhungiro abenshi bari ex-FAR n’ Interahamwe bari baragize uruhare muri Jenoside. Nta gushidikanya kuba Museveni agishishikariza ndetse agatera inkunga abakoze Jenoside biyita FDLR n’indi mitwe ishaka gukuraho guverinoma iyoboye u Rwanda.
Museveni yamaze igihe kinini yumvisha Kayumba Nyamwasa kwigumura kuri Guverinoma y’u Rwanda ndetse abigeraho. Kayumba yakiranwe icyubahiro cyinshi na Gen Saleh umuvandimwe wa Museveni, ubwo yari ahunze.
Binavugwa ko ari ubwa mbere Perezida Museveni yafashe ikirahuri cya champagne, yibwira ko Kayumba azamufasha gusohoza umugambi we wo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda. Kayumba ubu ni umuyobozi wa RNC irimo guhirimbanira gukuraho Guverinoma y’u Rwanda, ndetse Museveni n’inzego ze z’umutekano biyemeje kuyijya inyuma. [ Biracyaza ….]