Ikigo cy’igihugu cy’indege, RwandAir, cyatangaje ko guhera ku wa 25 Kamena kizatangira ingendo zihuza Kigali n’umujyi wa Tel Aviv nta handi indege ihagaze, uyu ukaba ari umujyi w’ubukungu n’ikoranabuhanga wa Israël.
Mu itangazo RwandAir yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, yatangaje ko izatangirana ingendo eshatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu, zizajya zikorwa na Boeing 737-800NG ifite imyanya 16 yiyubashye na 138 iringaniye. Izajya igwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Ben Gurion.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yagize ati “Kongera Tel Aviv ku ngendo zacu biri mu ntego dufite z’igihe kirekire zo guhuza u Rwanda n’Isi muri rusange. Tel Aviv ni hamwe mu hantu hakomeye ku Isi mu ikoranabuhanga kandi twifuza gutwara abakora ingendo z’ubucuruzi cyangwa nyobokamana ku butaka butagatifu,”
Yakomeje avuga ko ari n’amahirwe akomeye yo kurushaho koroshya ingendo ku bagenzi baturuka cyangwa bajya hirya no hino aho RwandAir ikorera ingendo no gushimangira umubano mwiza hagati hagati y’u Rwanda na Israël.
Amatike yatangiye gucuruzwa unyuze ku rubuga rwa RwandAir, ibiro biyacuruza cyangwa ibindi bifasha mu by’ingendo.
Izi ngendo zitangijwe mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Israel uhagaze neza, nyuma yuko ku wa 1 Mata uyu mwaka Leta ya Israël yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda, ihagira Ambasaderi wa mbere utuye i Kigali kuva mu myaka 50 ishize.
Tel Aviv izaba ari icyerekezo cya 29 cya RwandAir n’icya kabiri igize mu Burasirazuba bwo hagati nyuma ya Dubai.
Ku wa 17 Mata nibwo RwandAir yatangije ingendo zigana i Kinshasa. Biteganywa ko uyu mwaka uzarangira RwandAir yerekeje i Addis Ababa muri Ethiopia na Luanda muri Angola, ingendo ziziyongera ku rwa Guangzhou ruzatangira ku wa 18 Kamena 2019.
RwandAir kandi iteganya ku mugabane wa Amerika ihereye mu mujyi wa New York.