• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore

RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore

Editorial 15 Jun 2018 UBUKERARUGENDO

Ikompanyi Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, yahawe uburenganzira bwo gukorera ingendo muri Singapore, u Rwanda narwo rwemerera Singapore Airlines gukorera ingendo ku butaka bwarwo.

Kuri uyu wa Kane u Rwanda na Singapore byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, aha uburenganzira kompanyi z’indege z’ibihugu byombi kubikoreramo nta mananiza.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali, u Rwanda ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye naho Singapore ihagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Koh Poh Koon, wari mu itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Tharman Shanmugaratnam, ryari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko aya masezerano ari amahirwe akomeye mu kwagura ingendo za RwandAir no mu mikoranire na Kompanyi ya Singapore Airlines, ifite ubunararibonye bukomeye.

Yagize ati “Gusinya aya masezerano biraduha amahirwe yo kwagura ibyerekezo byacu muri Aziya, ubu tujya Mumbai, umwaka utaha tuzajya Guangzhou, ni ibintu bishimishije kuri twe. Biraduha kandi amahirwe y’imikoranire na Kompanyi y’indege ya Singapore, dukeneye gusangira ubunararibonye yaba mu mikorere y’indege n’ibindi.”

Akomeza avuga ko RwandAir yifuza kugirana ubufatanye bwimbitse na Singapore Airlines, kugira ngo iyigireho nayo ibashe gutera imbere.

U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano atandukanye na Singapore mu bijyanye n’ubwikorezi bw’indege, aho ibihugu byombi bisangira ubunararibonye, amahugurwa no kubaka ubushobozi bw’abakozi. Kugeza ubu hari Abanyarwanda 17 basoje aya mahugurwa binyuze muri ubu bufatanye.

Mu ruzinduko rw’itsinda ry’Abanya-Singapore mu Rwanda, impande zombi zanaganiriye ibijyanye n’imicungire y’abakozi, ubwikorezi bw’indege, iterambere ry’urwego rw’imari, uburyo burambye bwo gucunga neza ubutaka, kwita ku bidukikije n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, yavuze ko hari byinshi ibihugu byombi bisanzwe bifatanya ariko umubano mwiza bifitanye ugiye gukomereza no mu kwagura ubufatanye mu iterambere ry’urwego rw’imari, ubwikorezi bw’indege no gucunga abakozi nka rimwe mu ibanga ry’iterambere rya Singapore.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyanyuze mu bizazane ibihugu bike cyane byanyuzemo mu myaka nka 20 ishize, twumva dufite inshingano zo gufatanya namwe tukabasangiza ubunararibonye dufite, ntabwo ari ubufatanye twabara mu nyungu aka kanya ariko twizera ko uko imyaka ihita buzagera aho buri mpande zombi zibyungukiramo.”

Ubufatanye bwa Singapore n’u Rwanda kandi bwitezweho kongera ubucuruzi. Ibyo u Rwanda rwoherezayo bingana na miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika ku mwaka, mu gihe ibyo Singapore yohereza bingana na miliyoni eshanu z’amadolari ku mwaka. U Rwanda rwoherezayo cyane cyane ikawa, icyayi n’ubuki.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo

2018-06-15
Editorial

IZINDI NKURU

Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu

Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu

Editorial 09 Jan 2018
Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Editorial 22 Jul 2024
Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Editorial 22 Apr 2019
Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Editorial 29 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu
Mu Mahanga

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Editorial 26 Oct 2016
Ari Umunyamabanga Wa Leta Evode Uwizeyima Na Victoire Ingabire Ni Inde Wigiza Nkana?
INKURU NYAMUKURU

Ari Umunyamabanga Wa Leta Evode Uwizeyima Na Victoire Ingabire Ni Inde Wigiza Nkana?

Editorial 19 Sep 2018
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye
POLITIKI

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Editorial 20 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru