• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Editorial 25 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU, UBUKERARUGENDO

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo kwerekana filimi mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour’, yerekanwe mu nzu ndangamurange ya Solomon R. Guggenheim mu Mujyi wa New York kuri uyu wa Kabiri.

Iyi filimi igaragaza urugendo rw’icyumweru cyose Greenberg yamaze mu Rwanda atemberezwa na Perezida Kagame mu bice nyaburanga bikomeye by’igihugu; harimo gusura Ingagi mu Birunga, kugenda kuri Jet ski mu Kiyaga cya Kivu, kurambagira Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no ku kiraro kigutambagiza ku isunzu ry’ibiti by’inganzamarumbo bigize iyi pariki, udasize gusura urunyurane rw’inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Perezida Kagame yaje no kugirana ikiganiro na Peter Greenberg imbere y’abitabiriye uyu muhango, umwe amubaza icyo Afurika iri gukora ngo igire icyerekezo ikwiye, cyane ko Perezida Kagame ariwe uyoboye umuryango w’ibihugu biyigize muri uyu mwaka.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe Afurika imaze gutera ariko bitewe n’amahirwe menshi ifite, hari byinshi bigikeneye gukorwa.

Yagize ati “Ubu Afurika igizwe n’ibihugu 54, abaturage bagera kuri miliyari 1.2 ariko igihe umugabane waguma ugabanyijemo ibihugu bito bito, n’ingorane zose tuzi zituruka ku mateka, ntugendere hamwe ngo wubakire ku bunini bwawo, abaturage ufite, ubukungu bwawo… amahirwe ni menshi ariko ntabwo twifuza kugumana amahirwe, dukeneye kugera ku cyo ayo mahirwe ahishe.”

Ibyo kandi ngo bizagerwaho binyuze mu guhuriza hamwe abaturage ba Afurika bo basangiye ibibazo n’amahirwe ahari.

Yakomeje agira ati “Dukene ubumwe, dukeneye amahoro, imiyoborere myiza, umugabane ufite imitungo kamere myinshi, ni umugabane ukize kurusha indi ibyo byose uramutse ubushyize hamwe. Ngendeye ku masomo u Rwanda nk’igihugu cyanjye rwabonye, abaturage bashyize hamwe bahuje umugambi w’iterambere n’uburumbuke, ibintu birigaragaza, ni nayo nzira Afurika yanyura.”

Greenberg yanabajije Perezida Kagame igihe RwandAir izatangirira ingendo i New York, cyane ko ubukerarugendo ari rimwe mu ishormari rigezweho riri gutanga imirimo myinshi, ariko ridashoboka igihe uburyo bw’indengo butanoze nk’uko bimeze ahenshi muri Afurika.

Perezida Kagame yagize ati “Ni vuba. Ndatekereza ari hagati mu mwaka utaha cyangwa mbere yaho, tugomba kuzaba dufite ingendo z’indege ziva i Kigali, ntituramenya neza aho zizaba zigarukira ariko turatekereza muri New York, bishobora kuzaba kuri JFK (John F. Kennedy International Airport) ugana mu bindi bice birumvikana.”

Undi mugabo uyobora ba mukerarugendo mu bihugu birimo u Rwanda biciye mu kigo Infinite Safari Adventures, yabajije Perezida Kagame ikindi bakora mu Rwanda kitari ukuzana abakerarugendo, ashyiraho n’akanyuzo ko kubaza Kagame niba abonye icyangombwa cy’amavuko nk’Umunyamerika, yazatekereza guhatanira kuyobora icyo gihugu, gusa ikibazo cya kabiri ntiyifuje kugira byinshi akivugaho.

Yakomeje agira ati “Hejuru y’ubukerarugendo, hari andi mahirwe y’ishoramari rishobora kuzanwa mu Rwanda cyangwa muri Afurika, turashaka kubona ubucuruzi bwiyongera hagati y’u Rwanda, Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, turashaka kubona ishoramari ryiyongera mu bintu by’ingenzi ku mugabane wacu, mu bikorwaremezo, urwego rw’ingufu, ikoranabuhanga, hari ibintu bitandukanye ibigo byo muri Amerika byashoramo imari.”

Uyu muhango kandi witabiriwe na Laurent Lamothe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti hagati ya 2012-2014, washimiwe cyane ko ari we wateguye inama zahuje Perezida Kagame n’itsinda ryakoze iyi filimi mbarankuru, ikaba igeze aho ijya ahabona.

Rwanda: The Royal Tour yabanje kwerekanwa mu Mujyi wa Chicago ku wa Mbere. Nyuma y’uko yerekanwe muri Guggenheim Museum, biteganywa ko izongera kwerekanwa kuri televiziyo ya PBS/WTTW yo muri Chicago ku wa Kane tariki 26 Mata.

Icyo gihe hazaba hatahiwe abo mu rwa Gasabo, kuko iyi filimi izanyura kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa Gatanu taliki 27 Mata saa moya z’umugoroba. Gusa nubwo ikozwe mu Cyongereza, hasi hazaba hariho amagambo yanditse mu Kinyarwanda.

Iyi filimi imara isaha imwe niyo iheruka mu zo Greenberg aheruka gutunganya mu izina rya ‘Royal Tour’ aho agenda atemberezwa ibice by’amateka igihugu kiba gifite.

Umukuru w’Igihug agaragaramo kandi akina Basketball, umwe mu mikino akunda

Greenberg na Perezida Kagame basuye ingagi mu Birunga. Amashusho yaho nayo agaragara muri iyi filimi

Muri iyi filimi mbarankuru, Perezida Kagame agaragaramo ashushanya

Laurent Lamothe (ubanza ibumoso) wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti ni umwe mu bagize uruhare mu biganiro byaganishije ku ikorwa ry’iyi filimi

Greenberg yabajije Perezida Kagame ibibazo bitandukanye yaba ibireba u Rwanda na Afurika muri rusange

Inzu ngangamurange ya Solomon R. Guggenheim mu Mujyi wa New York yatangiye gukora mu 1937

Iyi ni imwe mu mashusho azagaragara muri iyi filimi aho Perezida Kagame aba ari muri Pariki y’Akagera

Madamu Jeannette Kagame aganira n’umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa New York mu nyubako ya Solomon R. Guggenheim

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abari bitabiriye uyu muhango

Umuturage wo muri Haiti watanze ibitekerezo mu imurikwa ry’iyi filimi

Nyuma yo kwerekanwa mu Mujyi wa Chicago na New York, hatahiwe mu Rwanda aho izaca kuri Televiziyo y’Igihugu

Amafoto: Village Urugwiro

2018-04-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamenyeshejwe ko u Rwanda ruri mu bihugu Umunyamerika ashobora kujyamo yizeye umutekano

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamenyeshejwe ko u Rwanda ruri mu bihugu Umunyamerika ashobora kujyamo yizeye umutekano

Editorial 27 Dec 2018
Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Editorial 12 Feb 2018
Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Editorial 21 Mar 2019
“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

“Mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie”,Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi.

Editorial 07 Oct 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru