Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo kwerekana filimi mbarankuru igaruka ku byiza nyaburanga by’u Rwanda yiswe ‘Rwanda: The Royal Tour’, yerekanwe mu nzu ndangamurange ya Solomon R. Guggenheim mu Mujyi wa New York kuri uyu wa Kabiri.
Iyi filimi igaragaza urugendo rw’icyumweru cyose Greenberg yamaze mu Rwanda atemberezwa na Perezida Kagame mu bice nyaburanga bikomeye by’igihugu; harimo gusura Ingagi mu Birunga, kugenda kuri Jet ski mu Kiyaga cya Kivu, kurambagira Pariki y’Igihugu ya Nyungwe no ku kiraro kigutambagiza ku isunzu ry’ibiti by’inganzamarumbo bigize iyi pariki, udasize gusura urunyurane rw’inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Perezida Kagame yaje no kugirana ikiganiro na Peter Greenberg imbere y’abitabiriye uyu muhango, umwe amubaza icyo Afurika iri gukora ngo igire icyerekezo ikwiye, cyane ko Perezida Kagame ariwe uyoboye umuryango w’ibihugu biyigize muri uyu mwaka.
Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe Afurika imaze gutera ariko bitewe n’amahirwe menshi ifite, hari byinshi bigikeneye gukorwa.
Yagize ati “Ubu Afurika igizwe n’ibihugu 54, abaturage bagera kuri miliyari 1.2 ariko igihe umugabane waguma ugabanyijemo ibihugu bito bito, n’ingorane zose tuzi zituruka ku mateka, ntugendere hamwe ngo wubakire ku bunini bwawo, abaturage ufite, ubukungu bwawo… amahirwe ni menshi ariko ntabwo twifuza kugumana amahirwe, dukeneye kugera ku cyo ayo mahirwe ahishe.”
Ibyo kandi ngo bizagerwaho binyuze mu guhuriza hamwe abaturage ba Afurika bo basangiye ibibazo n’amahirwe ahari.
Yakomeje agira ati “Dukene ubumwe, dukeneye amahoro, imiyoborere myiza, umugabane ufite imitungo kamere myinshi, ni umugabane ukize kurusha indi ibyo byose uramutse ubushyize hamwe. Ngendeye ku masomo u Rwanda nk’igihugu cyanjye rwabonye, abaturage bashyize hamwe bahuje umugambi w’iterambere n’uburumbuke, ibintu birigaragaza, ni nayo nzira Afurika yanyura.”
Greenberg yanabajije Perezida Kagame igihe RwandAir izatangirira ingendo i New York, cyane ko ubukerarugendo ari rimwe mu ishormari rigezweho riri gutanga imirimo myinshi, ariko ridashoboka igihe uburyo bw’indengo butanoze nk’uko bimeze ahenshi muri Afurika.
Perezida Kagame yagize ati “Ni vuba. Ndatekereza ari hagati mu mwaka utaha cyangwa mbere yaho, tugomba kuzaba dufite ingendo z’indege ziva i Kigali, ntituramenya neza aho zizaba zigarukira ariko turatekereza muri New York, bishobora kuzaba kuri JFK (John F. Kennedy International Airport) ugana mu bindi bice birumvikana.”
Undi mugabo uyobora ba mukerarugendo mu bihugu birimo u Rwanda biciye mu kigo Infinite Safari Adventures, yabajije Perezida Kagame ikindi bakora mu Rwanda kitari ukuzana abakerarugendo, ashyiraho n’akanyuzo ko kubaza Kagame niba abonye icyangombwa cy’amavuko nk’Umunyamerika, yazatekereza guhatanira kuyobora icyo gihugu, gusa ikibazo cya kabiri ntiyifuje kugira byinshi akivugaho.
Yakomeje agira ati “Hejuru y’ubukerarugendo, hari andi mahirwe y’ishoramari rishobora kuzanwa mu Rwanda cyangwa muri Afurika, turashaka kubona ubucuruzi bwiyongera hagati y’u Rwanda, Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, turashaka kubona ishoramari ryiyongera mu bintu by’ingenzi ku mugabane wacu, mu bikorwaremezo, urwego rw’ingufu, ikoranabuhanga, hari ibintu bitandukanye ibigo byo muri Amerika byashoramo imari.”
Uyu muhango kandi witabiriwe na Laurent Lamothe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti hagati ya 2012-2014, washimiwe cyane ko ari we wateguye inama zahuje Perezida Kagame n’itsinda ryakoze iyi filimi mbarankuru, ikaba igeze aho ijya ahabona.
Rwanda: The Royal Tour yabanje kwerekanwa mu Mujyi wa Chicago ku wa Mbere. Nyuma y’uko yerekanwe muri Guggenheim Museum, biteganywa ko izongera kwerekanwa kuri televiziyo ya PBS/WTTW yo muri Chicago ku wa Kane tariki 26 Mata.
Icyo gihe hazaba hatahiwe abo mu rwa Gasabo, kuko iyi filimi izanyura kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa Gatanu taliki 27 Mata saa moya z’umugoroba. Gusa nubwo ikozwe mu Cyongereza, hasi hazaba hariho amagambo yanditse mu Kinyarwanda.
Iyi filimi imara isaha imwe niyo iheruka mu zo Greenberg aheruka gutunganya mu izina rya ‘Royal Tour’ aho agenda atemberezwa ibice by’amateka igihugu kiba gifite.
Amafoto: Village Urugwiro