Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, abakinnyi babiri ba Rayon Sports barimo Nshuti Dominique Savio na Kwizera Pierrot bazerekeza mu Bubiligi gukora ikizamini cy’ubuzima n’imbaraga mu ikipe ya KAA La Gantoise izwi nka “KAA Gent” yamaze kubashima.
Rayon Sports ikomeje urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona, mu ntangiroro z’ukwezi gutaha izatakaza abakinnyi bayo babiri bari bayifatiye runini, Savio ukina ku ruhande rw’ibumoso na Pierrot ukina hagati mu kibuga asatira izamu.
Aba bazerekeza ku mugabane w’u Burayi mu Bubiligi muri KAA Gent, aho bagiye gukora ikizamini cy’ubuzima n’icy’imbaraga babitsinda bagahita bayerekezamo burundu nk’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabitangaje.
Umunyamabanga w’iyi kipe, Gakwaya Olivier, yagiranye na IGIHE yavuze ko KAA Gent yamaze gusinyana amasezerano na Rayon Sports kugira ngo aba bakinnyi bazajyeyo ndetse n’impapuro zabo z’inzira zamaze kuboneka.
Yagize ati “Bagombaga kuba baragiye mbere ariko hazamo amarushanwa nyafurika, ntabwo twari kubarekura kandi tubakeneye. Twasabye ikipe ibashaka ko bazaza nyuma gusa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha nibwo bazagenda. Bashobora kumarayo nk’icyumweru cyangwa bibiri kuko ni ikizami cy’ubuzima n’icy’imbaraga gusa bazakoreshwa, ubushobozi bwabo bwo barabuzi kuko nibo babashimye.”
Gakwaya yavuze ko ibijyanye n’ibyo iyi kipe izaha Rayon Sports nk’amafaranga yo kugura aba bakinnyi kuko bari bakiyifitiye amasezerano bizajya ahagaragara ubwo bazaba bamaze gutsinda ibizami bagiye kwerekezamo.
KAA ni imwe mu makipe akomeye mu Bubiligi, uyu mwaka iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 36 ikurikiye Anderlecht ifite 41. Uyu mwaka yanakinnye Europa League igera muri 1/8, isezerewe na mukeba KRC Genk.
Uyu muyobozi yanagarutse kuri rutahizamu Moussa Camara yatorotse Rayon Sports kuri uyu wa Kane, avuga ko na we ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu arimo yari yaramaze kuvugana na Rayon Sports mbere ndetse baremeye ko azagenda, ariko ikibazo cyabayeho ni uko yashatse kubyihutisha bigatuma akora amakosa yo kugenda nta ruhushya.
Rayon Sports iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 55 irusha atanu APR FC, ikaba igifite ibirarane bibiri harimo icya Mukura VS n’icya Gicumbi FC.
Dominique Savio na Kwizera Pierrot
Iyi kipe iherutse gusezererwa na Rivers United muri CAF Confederation Cup bigatuma inahagarika umutoza mukuru Masoudi Djuma, yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu yerekeza i Musanze, aho igiye gukina umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona na Musanze FC uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.