Sayinzoga Jean, wari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.
Inkuru y’urupfu rw’uyu muyobozi yumvikanye ejo mu mugoroba aho bivugwa ko yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize kanseri y’umwijima.
Sayinzoga ngo yari amaze igihe akora akazi ke nk’uko bisanzwe ndetse ubwo yagezwaga mu bitaro byagaragaraga ko atarembye ariko ahita yitaba Imana.
Yari amaze igihe kitari gito ayobora Komisiyo yo gusezera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare akaba yaranakoze ibindi bikorwa biteza imbere igihugu.
Jean Sayinzoga yari umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’inzego zinyuranye, akaba atazibagirana mu mukino wa Karate mu Rwanda aho ariwe wari imbere y’abandi mu gihugu hose afite Dan ya gatandatu yabonye mu 2015, agakurikirirwa na Sinzi Tharcisse warokoye abatutsi 118 mu gihe cya jenoside yifashishije ubumenyi afite muri uyu mukino njyarugamba, ubu ufite dan ya gatanu.
Sayinzoga anazwiho ko ariwe watangije uyu mukino mu gihugu cy’u Burundi, akaba yari umwarimu (Sensei) w’uyu mukino.
Uretse mu buyobozi bwa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Jean Sayinzoga kandi yanayoboye Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, kuva 2011 kugeza mu mwaka ushize ubwo hatorwaga abajyanama bashya.
Nyakwigendera Jean Sayinzoga