Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden by’umwihariko inshuti magara n’umuryango wa Habyarimana ndetse n’abari abayoboke bose ba Muvoma bahungiye mu bihugu by’iburayi, yashakanye n’umunyarwandakazi, babanje kubeshya umwirondoro ndetse n’amateka ye kugirango abone uburyo bazajya bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubona ibyangombwa mu buryo bwihuse.
Umugore we witwa Marie Bamutese, ubundi amazina ye y’ukuri ni Marina Bamurebe yavukiye mu Mudugudu wa Rugasa, akagari ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge hafi n’umupaka w’u Burundi mu Karere ka Bugesera. Mu bihe bitandukanye Bamurebe wihinduye Bamutese, yumvikana ashyigikiwe n’umugabo we bakwirakwiza ibinyoma mugushinja ibyaha bitandukanye ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi. Icyo abantu bakwiye kumenya, nuko Atari ukubeshyera FPR Inkotanyi n’u Rwanda muri rusange mu nyandiko n’imvugo yabo, ahubwo nabo ubwabo babeshya amateka ndetse n’umwirondoro wa Marie Bamutese wakuze yitwa Marina Bamurebe.
Bamurebe (Bamutese) yanditse inyandiko nyinshi, akora ibiganiro bitandukanye haba ku mateleviziyo Mpuzamahanga agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu bo mu muryango we yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Bamurebe (Bamutese) ahindaguranya umwirondoro we kugirango agere ku ntego ye ndetse no guhisha amateka ye. Ikindi kinyoma bagenderaho ni ukuvugako umubare w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarenze ibihumbo 200,000 kandi ko byose byatewe na FPR kugeza naho bavuze ko ariyo yicaga Abatutsi.
Aho banyuze hose Bamurebe (Bamutese) n’umugabo we Peter Verlinden bavugako ababyeyi ba Bamurebe bishwe n’inkotanyi aho avuga ko Se yishwe muri Mata 1994 naho nyina akicwa muri Nyakanga 1997. Nyamara Bamurebe na Verlinden birengagiza ukuri; Se ubyara Bamutese uzwi nka Tharcisse Sempura yaguye mu Ruhango mu kwezi kwa Kane nyuma yo guhunga imirwano yari isatiriye akarere ka Bugesera. Yazize igicuri ndetse n’imibereho mibi kuko bamutaye mu nkambi ya Ruhango bikomereza Butare atakibasha kugenda. Twibutse ko FPR yageze muri Ruhango mumpera z’ukwa Gicurasi 1994. Ariko mu gukwirakwiza ibinyoma, bati bishwe n’ingabo za FPR zari zacengeye.
Bamutese barakomeje baragenda bagera muri Kongo mu nkambi ya Bukavu mbere yo kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 1995. Bakigera mu Rwanda, Bamurebe na nyina umubyara babaye mu Rwanda mbere yuko yerekeza iburayi n’abavandimwe be batandatu babifashijwemo na nyina wabo wabaga mu Bufaransa. Mu mpera za 1997, nyina umubyara yararwaye arapfa. Akigera iburayi Bamurebe (Bamutesi) yahinduranyije umwirondoro ndetse n’amateka ye. Yavuzeko bahungiye mu mashyamba ya Kongo hanyuma akarongorwa n’umuzayirwa kugirango abone icyo atungisha abavandimwe be na nyina. Ikindi Bamurebe yavuzeko ari Nyina umubyara wamubwiye ko yabeshya kugirango afashwe na Croix Rouge, abeshya ko Nyina yishwe akigera mu Rwanda imbere y’abana be babiri kandi bari kumwe. Bamutese mu kubeshya yavuzeko yanabaye mu mitwe yitwara gisirikari nk’umwana kugirango ibinyoma bye byimvikane nk’umwana w’umukobwa washowe mu gisirikari. Musaze Savio Bajeneza ubu afite imishinga itandukanye mu Bugesera.
Nyuma yibi byose, Bamurebe (Bamutesi) agenda akwirakwiza ibinyoma, abeshya ko yarokotse Jenoside kugirango akomeze agoreke amateka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’abandi bose bahuje iyi nzira y’ibinyoma. Ubutaha tuzabagezaho uwitwa Gatebuka Jean Claude.