Kuri uyu wa Kane, itariki 03 Ukwakira muri Senat y’u Rwanda habereye igikorwa cyo kumurika ubushakashatsi bwakozwe na Sena y’u Rwanda ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yabanje gushimira leta n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano guhangana n’abahakana n’abapfobya jenoside nk’Urwego rw’Ubutabera, Ububanyi n’Amahanga, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Itorero ry’Igihugu, itangazamakuru n’Abantu ku giti cyabo bakurikirana buri gihe, bakamagana, bakanarwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga.
Yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe binyuze muri Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bushingiye ku nshingano y’umwihariko ya Sena, ijyanye no “Kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga”. Ati “Ayo Mahame remezo niyo yubakiyeho imiyobore y’Igihugu, mu cyerekezo twifuza”.
Yakomeje agira ati: “Ubu bushakashatsi bugiye gutangazwa, bujyanye by’umwihariko n’Ihame remezo rikomoka ku masomo dukura mu mateka yacu, ryo: Gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside, no kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside.”
Gukora ubu bushakashatsi, ndetse n’ubundi bwabubanjirije, ni bumwe mu buryo Sena ikoresha, mu kurangiza iyi nshingano y’umwihariko yo kugenzura amahame remezo.
Nyakubahwa Makuza Bernard ati: “Nk’uko abashakashatsi batandukanye babigaragaza, nta gitangaza kuba tubona ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko byarateguwe. Ahubwo, byaba ari akaga twicecekeye, tukarebera, kandi tuzi ukuri.”
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Senateri Rugema Michel avuga muri macye ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Sena y’u Rwanda, yavuze ko Hasanzwe umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imvugo isesereza Abatutsi muri rusange, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi biza byihishe inyuma y’uburyo bwo kwanga kwemera impinduka nziza zigenda zibera mu gihugu nyuma ya Jenoside no gushimangira ko politiki yateguye Jenoside ari yo ibereye Abanyarwanda. Harimo gutsimbarara ku mateka ya kera, banga igitekerezo cyangwa politiki iyo ari yo yose yaba ivanaho cyangwa ivugurura politiki y’amacakubiri babayemo kuva kera.
Senateri Rugema ati: “Byagaragaye ko hakiri ikibazo cy’ibihugu n’imiryango bitarinjiza mu mategeko yabyo itegeko rihana icyaha cya jenoside n’ingengabitekerezo yayo bityo ugasanga hakiri imbogamizi mu gihe cyo gukurikirana abakekwaho ibi byaha ndetse n’abamaze guhamwa nacyo.”
Ubushakashatsi bwa Sena bwagaragaje ko itangazamakuru ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi
Senateri Rugema akavuga ko byagaragaye ko hari amaradiyo na televisiyo yashinzwe n’amashyaka ya politiki y’abari mu buhungiro bari mu murongo wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na radiyo na televiziyo mpuzamahanga zitangaza rimwe na rimwe inkuru zihakana kandi zigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Senateri Rugema ati: “Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashisha uburyo bugezweho mu gukwirakwiza amakuru hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ndetse n’itangazamakuru ryandika mu binyamakuru”.
Mu ngamba zafashwe, harimo gusaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kwihutishagushyira mu mategeko yabyo, itegeko rihana icyaha cya jenoside, ihakana n’ipfobya byayo kuko icyaha cya jenoside kitagira umupaka.
Leta y’u Rwanda kandi yasabwe gushyiraho intumwa yihariye (Ambassador at large) izajya ikurikirana iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga n’ay’u Rwanda yerekeye gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no kurandura burundu ingengabitekerezo yayo n’ibyo igaragariramo byose.