• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Senateri John McCain wiyamamarije kuyobora Amerika yitabye Imana

Senateri John McCain wiyamamarije kuyobora Amerika yitabye Imana

Editorial 26 Aug 2018 Mu Mahanga

Senateri John McCain wigeze kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahanganye na Barack Obama mu 2008, yitabye Imana ku myaka 81 azize uburwayi.

Itangazo ryavuye mu biro bye ryavuze ko Senateri McCain yitabye Imana ku wa 25 Kanama 2018. Yaguye mu gace ka Cornville muri Leta ya Arizona, agaragiwe n’umuryango we.

Uyu musaza yatangiye kuvurwa ikibyimba cyo ku bwonko muri Nyakanga 2017 ariko aza guhagarika gufata imiti.

Umugore wa nyakwigendera, Cindy Lou Hensley McCain, yanditse kuri Twitter ye ati “Ndababaye. Nahiriwe no kumarana imyaka 38 n’uyu mugabo udasanzwe. Yatabarutse nkuko yabayeho, agaragiwe n’abantu yakundaga, n’ahantu yakundaga cyane.”

Senateri John McCain wabarizwaga mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yiyamamaje bwa mbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2000, yongera mu 2008, aho yatsinzwe na Obama.

Obama yavuze ko usibye guhangana mu matora, basangiye intego ziganisha aho Abanyamerika n’abimukira barwaniye ndetse bakitangira kuhagera.

Ati “Bamwe muri twe bazi uko John yari ameze. Dukeneye kugaragaza ubunyangamugayo bwamuranze. Twese dukwiye kubigira intego ko dukeneye kongera umurava mu byiza dukora.”

Bush yagaragaje McCain “nk’intwari y’igihugu.” Ati “Yari umukozi wa rubanda bijyanye n’umuco w’igihugu cyacu. Kuri njye, yari inshuti ikomeye nzakumbura cyane.”

Donald Trump wanenzwe cyane na McCain kubera politiki ze, abinyujije kuri Twitter yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwe, anihanganisha umuryango we ariko ntiyarenzaho andi magambo.

Gusa Trump ashobora kutitabira umuhango wo kumushyingura, hakoherezwa Visi Perezida, Mike Pence.

Senateri McCain afite amateka akomeye kuko yahoze mu Gisirikare cya Amerika ndetse yarwanye intambara yo muri Vietnam. Yatwaraga indege, yaje kuraswa ari mu Mujyi wa Hanoi mu 1967, afatwa bugwate imyaka itanu nk’imfungwa y’intambara. Yakorewe iyicarubozo rimuviramo ubumuga.

Yavutse ku wa 29 Kanama 1936. Yinjiye mu Gisirikare muri Kamena 1954. Yakoreye Igisirikare cya Amerika kugeza mu 1981. Yatorewe kuba Umudepite nk’uhagarariye Leta ya Arizona mu 1982 n’uwa Sena aho yari amaze manda esheshatu kuva mu 1986.

2018-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Editorial 30 Oct 2023
#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika

#Umushyikirano wa 14: Abanyarwanda barifuza ko Perezida Kagame abakemurira ibibazo birimo icy’ igitutu gitera itekinika

Editorial 08 Dec 2016
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.

Editorial 10 Jun 2021
Umuyobozi wa RCA Mugabo Damien yasezerewe kuri uyu mwanya

Umuyobozi wa RCA Mugabo Damien yasezerewe kuri uyu mwanya

Editorial 13 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda batunguwe n’ifungwa ry’umupaka wa Goma
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda batunguwe n’ifungwa ry’umupaka wa Goma

Editorial 30 Dec 2018
Umudiho uva mu itako
ITOHOZA

Umudiho uva mu itako

Editorial 10 Dec 2016
APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania
Amakuru

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

Editorial 16 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru