Senateri John McCain wigeze kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahanganye na Barack Obama mu 2008, yitabye Imana ku myaka 81 azize uburwayi.
Itangazo ryavuye mu biro bye ryavuze ko Senateri McCain yitabye Imana ku wa 25 Kanama 2018. Yaguye mu gace ka Cornville muri Leta ya Arizona, agaragiwe n’umuryango we.
Uyu musaza yatangiye kuvurwa ikibyimba cyo ku bwonko muri Nyakanga 2017 ariko aza guhagarika gufata imiti.
Umugore wa nyakwigendera, Cindy Lou Hensley McCain, yanditse kuri Twitter ye ati “Ndababaye. Nahiriwe no kumarana imyaka 38 n’uyu mugabo udasanzwe. Yatabarutse nkuko yabayeho, agaragiwe n’abantu yakundaga, n’ahantu yakundaga cyane.”
Senateri John McCain wabarizwaga mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yiyamamaje bwa mbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2000, yongera mu 2008, aho yatsinzwe na Obama.
Obama yavuze ko usibye guhangana mu matora, basangiye intego ziganisha aho Abanyamerika n’abimukira barwaniye ndetse bakitangira kuhagera.
Ati “Bamwe muri twe bazi uko John yari ameze. Dukeneye kugaragaza ubunyangamugayo bwamuranze. Twese dukwiye kubigira intego ko dukeneye kongera umurava mu byiza dukora.”
Bush yagaragaje McCain “nk’intwari y’igihugu.” Ati “Yari umukozi wa rubanda bijyanye n’umuco w’igihugu cyacu. Kuri njye, yari inshuti ikomeye nzakumbura cyane.”
Donald Trump wanenzwe cyane na McCain kubera politiki ze, abinyujije kuri Twitter yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwe, anihanganisha umuryango we ariko ntiyarenzaho andi magambo.
Gusa Trump ashobora kutitabira umuhango wo kumushyingura, hakoherezwa Visi Perezida, Mike Pence.
Senateri McCain afite amateka akomeye kuko yahoze mu Gisirikare cya Amerika ndetse yarwanye intambara yo muri Vietnam. Yatwaraga indege, yaje kuraswa ari mu Mujyi wa Hanoi mu 1967, afatwa bugwate imyaka itanu nk’imfungwa y’intambara. Yakorewe iyicarubozo rimuviramo ubumuga.
Yavutse ku wa 29 Kanama 1936. Yinjiye mu Gisirikare muri Kamena 1954. Yakoreye Igisirikare cya Amerika kugeza mu 1981. Yatorewe kuba Umudepite nk’uhagarariye Leta ya Arizona mu 1982 n’uwa Sena aho yari amaze manda esheshatu kuva mu 1986.