Kiyovu Sports yirukanye umutoza wayo Seninga Innocent wari umaze amezi atatu ku masomo mu Busuwisi, aho ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko yagiye nta ruhushya abiherewe.
Seninga yari yagiye gukurikirana amahugurwa y’umupira w’amaguru ku rwego rw’amakipe y’igihugu. Nubwo yirukanwe avuga ko iyi kipe imubereyemo ibirarane by’imishahara ku buryo na we yiteguraga kuyisezera.
Seninga Innocent yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yabonye ibaruwa imusezerera ku mirimo ye kuri uyu wa Gatatu ayizaniwe n’umuntu atazi.
Avuga ariko ko na we mu by’ukuri yari afite gahunda yo gusezera muri iyi kipe bitewe n’ibibazo avuga ko biyugarije.
Yagize ati “Sinatunguwe no kubona ibaruwa insezerera kuko nanjye nateguraga kubasezera bitewe n’ibibazo biri mu ikipe.”
Seninga nyuma yu mupira w’Amavubi
Avuga ko impamvu bamugaragarije ko yirukanwe n’uko yagiye ku masomo mu Busuwisi ngo nta ruhushya abasabye ndetse n’umusaruro muke.Ibyo bashingiyeho bamusezerera avuga ko nta shingiro bifite.
Yagize ati “Nahawe buruse na comite national olympique ku bufatanye na FERWAFA ngenda mbivuganyeho n’abayobozi banjye b’ikipe bampa uruhushya.”
Seninga akomeza agira ati: “Ikindi bangaragarije (mu ibaruwa insezerera) ni umusaruro muke kandi nagiye mu Busuwisi maze gutoza imikino itatu ya shampiyona mfite amanota 5 ku 9 kandi nta mukino n’umwe nari natsindwa, naje kugaruka igihe hategurwaga irushanwa rya Startimes aho negukanye umwanya wa Gatatu nsezereye Rayon Sports.” Mu byo Seninga avuga byamubabazaga ku buryo na we yashakaga gusezera iyi kipe, harimo ko ngo atabonera umushahara ku gihe kandi biri mu masezerano cyangwa n’uwo bagiye kumuha bamuha ibice bice akabona ntacyo umumarira. Akomeza avuga ko amaze iminsi abayobozi bamuhamagara ngo bamwishyure ariko yajyayo ntababone. Ku munsi wa nyuma aheruka kujyayo amafaranga bagombaga kumuha ngo bahise bayagura umukinnyi ataha amaramasa. Seninga atangaza ko iyi kipe imurimo ibirarane by’amezi abiri akaba yari asigaje amasezerano y’amezi umunani. Avuga ko kuba bamwirukanye bari bagifitanye amasezerano azabanza kwicara akabiganiraho n’ubuyobozi bakamubwira niba ibyo bamugomba bazabimuha cyangwa akitabaza izindi nzego. Uyu mutoza yatoje ikipe ya Kiyovu aho yaravuye mu ikipe y’Isonga yabereye umutoza wungirije mu mwaka wa 2013-2014 naho 2015 aba umutoza mukuru. M.Fils
Gutinda guhembwa
Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports kuri iki kibazo.