• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Editorial 21 Jan 2016 IMIKINO

Kiyovu Sports yirukanye umutoza wayo Seninga Innocent wari umaze amezi atatu ku masomo mu Busuwisi, aho ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko yagiye nta ruhushya abiherewe.

Seninga yari yagiye gukurikirana amahugurwa y’umupira w’amaguru ku rwego rw’amakipe y’igihugu. Nubwo yirukanwe avuga ko iyi kipe imubereyemo ibirarane by’imishahara ku buryo na we yiteguraga kuyisezera.

Seninga Innocent yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yabonye ibaruwa imusezerera ku mirimo ye kuri uyu wa Gatatu ayizaniwe n’umuntu atazi.

Avuga ariko ko na we mu by’ukuri yari afite gahunda yo gusezera muri iyi kipe bitewe n’ibibazo avuga ko biyugarije.

Yagize ati “Sinatunguwe no kubona ibaruwa insezerera kuko nanjye nateguraga kubasezera bitewe n’ibibazo biri mu ikipe.”

-1877.jpg

Seninga nyuma yu mupira w’Amavubi

Avuga ko impamvu bamugaragarije ko yirukanwe n’uko yagiye ku masomo mu Busuwisi ngo nta ruhushya abasabye ndetse n’umusaruro muke.Ibyo bashingiyeho bamusezerera avuga ko nta shingiro bifite.

Yagize ati “Nahawe buruse na comite national olympique ku bufatanye na FERWAFA ngenda mbivuganyeho n’abayobozi banjye b’ikipe bampa uruhushya.”

Seninga akomeza agira ati: “Ikindi bangaragarije (mu ibaruwa insezerera) ni umusaruro muke kandi nagiye mu Busuwisi maze gutoza imikino itatu ya shampiyona mfite amanota 5 ku 9 kandi nta mukino n’umwe nari natsindwa, naje kugaruka igihe hategurwaga irushanwa rya Startimes aho negukanye umwanya wa Gatatu nsezereye Rayon Sports.”

Gutinda guhembwa

Mu byo Seninga avuga byamubabazaga ku buryo na we yashakaga gusezera iyi kipe, harimo ko ngo atabonera umushahara ku gihe kandi biri mu masezerano cyangwa n’uwo bagiye kumuha bamuha ibice bice akabona ntacyo umumarira.

Akomeza avuga ko amaze iminsi abayobozi bamuhamagara ngo bamwishyure ariko yajyayo ntababone.

Ku munsi wa nyuma aheruka kujyayo amafaranga bagombaga kumuha ngo bahise bayagura umukinnyi ataha amaramasa.

Seninga atangaza ko iyi kipe imurimo ibirarane by’amezi abiri akaba yari asigaje amasezerano y’amezi umunani.

Avuga ko kuba bamwirukanye bari bagifitanye amasezerano azabanza kwicara akabiganiraho n’ubuyobozi bakamubwira niba ibyo bamugomba bazabimuha cyangwa akitabaza izindi nzego.

Uyu mutoza yatoje ikipe ya Kiyovu aho yaravuye mu ikipe y’Isonga yabereye umutoza wungirije mu mwaka wa 2013-2014 naho 2015 aba umutoza mukuru.
Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports kuri iki kibazo.

M.Fils

2016-01-21
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yatsindiwe muri Tunisia, isezererwa muri CAF Champions League, itarenze umutaru

APR FC yatsindiwe muri Tunisia, isezererwa muri CAF Champions League, itarenze umutaru

Editorial 05 Dec 2018
Ubugereki: Nyuma yo gutsinda igitego bakacyanga umuyobozi w’ikipe yitwa POAK yaragiye kurasa umusifuzi

Ubugereki: Nyuma yo gutsinda igitego bakacyanga umuyobozi w’ikipe yitwa POAK yaragiye kurasa umusifuzi

Editorial 12 Mar 2018
Nyuma y’imyaka 11 ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani yegukanye igikombe cya shampiyona habura imikino 4 ngo umwaka w’imikino wa 2020-2021 usozwe.

Nyuma y’imyaka 11 ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani yegukanye igikombe cya shampiyona habura imikino 4 ngo umwaka w’imikino wa 2020-2021 usozwe.

Editorial 03 May 2021
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Editorial 05 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda  guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije
POLITIKI

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi kubidukikije

Editorial 05 Jun 2018
Ndagisha Inama
HIRYA NO HINO

Ndagisha Inama

Editorial 17 May 2017
Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo
IMIKINO

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Editorial 28 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru