• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo
Pharmacy Walgreens aho Serge Ndayizeye yakoraga akiba bakamufunga bikamuviramo kwimwa akazi muri Amerika

Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Editorial 15 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Abantu benshi bibaza impamvu Vuvuzela wa Radiyo Itahuka ya Kayumba Nyamwasa, Radiyo Rutwitsi  y’ibigarasha ariwe Serge Ndayizeye,  umwanya we wose awumara kuri Radiyo  mu matiku, ntacyo kuvuga afite akamara amasaha atatu kugeza kuri atanu buri munsi, asubiramo amagambo amwe, abantu bakibaza niba ntacyo afite cyo gukora muri Amerika, yewe habe no guterura ibikarito; amakuru Rushyashya yabashije gutohoza neza, ni uko Serge Ndayizeye atemerewe gukorera ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma yo gufatwa agafungwa kubera ibyaba by’ubujura muri Farumasi yakoragamo yitwa Walgreens, aho yibye amata y’umwana n’ibindi bikoresho kuko umugore we yari yabyaye, nuko afatwa na Camera urubanza ruba urucabana arafungwa, Amaze gufungwa hari umuryango umwe wafashije Serge Ndayizeye kujya ku rutonde rw’abava I Kinshasa yakomeje kugira imyirondoro yabo nibo bamufunguje ariko ahabwa icyemezo kigaragaza imikorere mibi, aho atemerewe gukora.

Amavu n’amavuko ya Serge Ndayizeye n’uburyo yageze muri Amerika

Serge Ndayizeye yavukiye ku Kimihurura, mu gihe Jenoside Yakorerwaga Abatutsi muri 1994, Serge Ndayizeye yigaga ku ishuri ryitwaga ETO Muhima. Nuko kimwe n’abandi barahunga, bahungira muri Kongo Kinshasa. Serge Ndayizeye afite nyina w’umututsikazi ise akaba umuhutu. Ibi tubigarutseho kuko biza kudufasha ku bucabiranya bwa Serge Ndayizeye kugeza uyu munsi.

Mu gihe inkambi z’impunzi zasenywaga n’ingabo za Laurent Desire Kabila AFDL, Serge nawe yagiye n’amaguru kugera Kinshasa. Mama we umubyara, interahamwe zaramwishe ngo  ni umututsikazi wabihishemo.

Nyuma yaho Kabila afatiye ubutegetsi akigarama Abanyarwanda ndetse n’abakongomani b’Abatutsi bamufashije, habaye guhiga icyitwa umunyarwanda wese ugaragara nk’umututsi aho abagabo benshi bishwe abandi baratabarizwa igihe bicwaga ku manywa y’ihangu. Leta zunze Ubumwe z’Amerika zaratabaye ndets n’ubumwe bw’iburayi, abantu aho bari bafungiye hose bashyirwa hamwe bategurwa kujya muri Amerika. Habayemo kwibeshya bazana n’Abanyarwanda benshi harimo n’interahamwe ariko amajonjora abakuramo. Serge Ndayizeye yatakambiye umuryango umwe w’abakongomani bavuga ikinyarwanda bakomoka I Masisi, kuko yari na mutoya, ngo bamubabarire bavuge ko ari umukongomani nawe babashe ku mutwara. Yagize ati “rwose turi ku isi nubwo nahunganye n’interahamwe zishe mama nanjye zigiye kunyica”. Yakuyeyo ifoto ya nyina ababwira uburyo yishwe n’interahamwe noneho baramuvuganira ko nawe yari umukongomani wahigwaga, hari mu mwaka wa 1998.

Serge Ndayizeye akigera muri Amerika yabaye ahantu hitwa St Louis muri Missouri, nyuma yimukira Louisiana aho yageze agakunda n’umugabo w’umuzungu amusubiza no mu ishuri mugihe kigera ku myaka itanu.  Ibyo kuba umutinganyi Serge yaje kubirambirwa acika umugabo ajya kuba ahitwa Houston muri Texas, Serge wari umutinganyi yaje gushaka umugore babyarana abana babiri. Iki gihe cyose Serge Ndayizeye ni umuntu wiyumva nk’umututsi ibya RNC ntibiraza. Yakundaga kwegera abantu avuga ko ari umututsi.

Nyuma yaho yaje kwerekeza Washington avuga ko ashaka akazi mu mwaka wa 2010 akubitana nuko RNC yarimo gushingwa abonana na Theogene Rudasingwa, wazengurukaga Amerika ashaka abayoboke abwira Serge Ndayizeye kuba mu buyobozi bw’urubyiruko rwa RNC.

Serge Ndayizeye agarutse Houston agarukana ibitekerezo bya politiki byanduye, atuka ubuyobozi bw’uRwanda yita ubwa Kigali, avuga ko Kayumba Nyamwasa agiye kubohora igihugu. Yatangiye no kugira udufaranga akinjira muri RNC noneho nyuma yaho abona n’akazi muri ya Farumasi yitwa Walgreen’s ariyo yaje kwibamo  baramufata baramufunga, noneho bahamagara babandi bamuvanye muri Kongo baramwirengagije kubera yari yatangiye gufata umurongo wa politiki harimo n’interahamwe.

Serge Ndayizeye yaje gufungurwa ku bwishingizi (on bail) n’abantu bafitanye isano na Ruharwa Pasteur Elizaphan Ntakirutimana wo ku Kibuye wakatiwe n’urukiko rw’Arusha akagwa muri Gereza batuye ahitwa Laredo muri Texas. Serge Ndayizeye yarafunguwe ariko icyemezo cy’imyifatire yahawe ntabwo kimwemerera gukora. Umugore we yaje kumwirukana aribwo yataye umutwe agahita yihebera RNC no gufata Kayumba Nyamwasa nk’umucunguzi n’umubyeyi.

Kwitabira Rwanda Day mu Buholandi mu mwaka wa 2015, byakozeho Serge Ndaizeye. Umugore yagiye ku murega kuri Polisi ko adatanga indezo kandi asigaye agenda, Serge yasabwe ibisobanuro uburyo yagiye mu Buholandi avuga ko ari abaterankunga bamuruhiye; umugore kandi yari yeretse polisi ibiganiro byose Serge Ndayizeye akora biri kuri Youtube, Serge Ndayizeye avuga ko bitamwinjiriza, kandi bizwi ko RNC imuhemba ibihumbi bibiri by’idorari.

Ubu Serge Ndayizeye abonye akazi aziko umushahara wose wahita ufatwa n’umugore ariko nanone akagira imbogamizi y’icyemezo cya Polisi kitamwemerera gukora. Niyo mpamvu avuga amagambo nk’ayabagombozi iyo ageze kuri mikoro ya Radiyo Itahuka kuko nibwo buzima asigaranye.  Serge Ndayizeye ariko iyo atari muri Radio, aganiriza inshuti ze ko atazi amaherezo ye, kuko amatiku yose n’ibyaha bya RNC bisa n’ibimujya mu gatwe kandi we avuga ibyo bamubwiye. Yasabye Kayumba Nyamwasa kumukubira umushahara gatatu nanubu amaso yaheze mu kirere. Nawe ikibazo cya Rutabana cyaramuhungabanyije ariko aguma kuri Kayumba kuko ariwe umuhemba yanga kujyana na Jean Paul Turayishimye. Ubu ngubu Serge arashaka gufata bugwate Radiyo Itahuka kuko kubera ibiganiro ashyira kuri Youtube, Ikigo cya Google hari amafaranga cyatangiye kumugenera.  Yongeraho ko ikimubabaza atazasubira mu Rwanda kandi ahafite abavandimwe. Serge Ndayizeye ari mubantu baririye igihe kirekire Ben Rutabana. Umutimanama uramukomanga, ariko akibuka ko arya aruko yahimbye ikinyoma. Ariko nanone agomba kumenya ko akomeje ibikorwa by’iterabwoba.

 

2020-06-15
Editorial

IZINDI NKURU

Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Editorial 21 Apr 2018
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Administrator 17 Nov 2025
Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg

Barahigwa Bukware, bagategura umuhango wo kwibuka Karegeya i Johannesburg

Editorial 15 Feb 2019
Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Editorial 11 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwenedata Gilbert  yeruye ko yiyongereye mu mubare w’ abagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Mwenedata Gilbert yeruye ko yiyongereye mu mubare w’ abagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Editorial 10 May 2018
Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba  ARSENAL
Mu Rwanda

Kwita izina 2018 : Hazagaragara abakinnyi bakomeye ba ARSENAL

Editorial 12 Jul 2018
Icyo  RDF  Ivuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera Ingabo zivuga Igifaransa
Mu Rwanda

Icyo RDF Ivuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera Ingabo zivuga Igifaransa

Editorial 29 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru