Binyuze mu bufatanye bwo kumenyekanisha igihugu cy’u Rwanda mu bukerarugendo, mu cyiswe Visit Rwanda abakinnyi b’ikipe ya Paris St Germain yo mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’u Bufaransa barasura u Rwanda uhereye kuri uyu wa gatandatu.
Nk’uko byagaragajwe amashusho yemeza ako abakinnyi barimo myugariro Sergio Ramos, umunyezamu Kaylor Nvas ndetse n’umukinnyi wo hagati Julian Daxler bitegura gusura u Rwanda ndetse n’imiryango yabo.
Nk’uko amakuru akomeza abivuga ni uko aba bakinnyi bose uko ari batatu bagomba kugera mu Rwanda tariki ya 30 Mata 2022, kugeza ubu ntagihe kiremezwa cy’iminsi bazamara batembera ibyiza nyaburanga bitanze urw’imisozi igihumbi.
Aba bakinnyi kandi bagiye gusura u Rwanda nyuma yaho bari bube barangije gukina umukino bafite kuri uyu wa gatanu, aho bakina na Strasbourg guhera ku isaha ya saa tatu z’ijoro, mu bakinnyi bitegura gukina uyu mukino ntiharimo Draxler uzaza i Kigali.
Ikipe ya Paris St Germain yamaze no gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bufaransa 2021-2022, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’igihugu cy’u Rwanda uhereye mu mwaka wa 2019.