Ubwo hitegurwaga gukinwa umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo, uyu munsi ndetse n’uwa 12 ushobora kudakinwa bitewe n’imikino ya gicuti iteganyijwe ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Bitewe n’uko amakipe abiri y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura gukina na Senegal ndetse n’ikipe y’igihugu ya Guinee mu rwego rwo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika kizaba muri Mutarama 2022 muri Cameroon.
Bityo bitewe n’uko aya makipe yombi aza ari mu Rwanda ngo nibyo bitumye shampiyona igiye kuba ihagaze ngo hahamagarwe ikipe Amavubi azakina n’ayo makipe y’igihugu nkuko umunyabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yabitangarije ikinyamukuru IGIHE.
Yagize ati”Dushaka ko dukina imikino ya gicuti kuko ni amahirwe, twarebye ko mu kwa mbere hari iminsi ibiri cyangwa itatu ya Shampiyona izahagarara igakomeza nyuma yaho. Amatariki ahari ni ayatekerejwe, ni iya 2 n’iya 4 Mutarama naho iya 6 Mutarama haracyarebwa ko ishoboka kuko ishobora kutaba.”
Yakomeje agira ati “Tariki ya 2 Mutarama ni Guinée, ku wa 4 Mutarama ni Sénégal naho tariki ya 6 Mutarama bikunze haba undi mukino na Guinée.””
Aha kandi yavuze ko icyemezo cyo gusubika iyi shampiyona kiza kwemezwa kuri uyu wa gatanu, yagize ati “Ibyo byose turabyemeza neza uyu munsi kugira ngo turebe icyo umutoza abivugaho ubwo natwe nka FERWAFA na Minisiteri [ya Siporo] kugira ngo turebe niba biteguye kujya mu mwiherero ku wa 28 Ukuboza kuko ni byo byifuzwa. Ikipe yahamagarwa ku wa 27 Ukuboza, ku wa Mbere.”
Biteganyijwe ko amakipe ya Senegal na Guine azagera mu Rwanda mu kwitegura iki gikombe mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira dore ko igikombe cya Afurika nyirizina kizatangira tariki ya 9 Mutarama 2022.
Kugeza ubu shampiyona y’u Rwanda yari imaze gukinwa imikino 11, ikipe ya Kiyovu SC ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo aho ifite amanota 23 igakurikirwa na Rayon Sports ifite amanota 18.