• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Editorial 12 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo irakinwa kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru hakinwa igice cy’imikino yo kwishyura muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022, imwe mu mikino itegerejwe cyane ni Mukura VS yakira Rayon Sports i Huye.

Mu mukino uri bubimburire indi yose, ikipe ya Gasogi United irakira Marines FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa sita n’igice, uyu mukino urakurirwa n’uri buhuze Gorilla FC iri bwakire Kiyovu SC.

Mu mikino iheruka guhuza aya makipe yombi, Marines FC yari yatsindiwe iwayo na Gasogi United igitego kimwe kubusa, ninako umukino wa Kiyovu SC warangiye itsinze Gorilla FC igitego kimwe ku busa.

I Huye hari umukino ukomeye cyane uri buhuze ikipe Mukura VS iheruka gutsinda ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa irakira ikipe ya Rayon Sports yo yasoje igice kibanza cy’iyi mikino iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

Mu mukino ugiye guhuza aya makipe yombi, ikipe ya Gikundiro yari yatsinze Mukura VS igitego kimwe ku busa mu mukino wari wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino ubera mu ntara y’amajyepfo urakurikiranwa n’umunyabigwi w’ikipe ya FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Esipanye Jose Maria Bekero uri mu Rwanda kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Uko imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, umunsi wa 16 iri bukinwe:

Ku Gatandatu, tariki ya 12 Gashyantare 2022:
Gasogi United vs Marines FC, Kigali Stadium- 12h30
Gorilla FC vs Kiyovu SC , Kigali Stadium- 15h00
Mukura VS&L vs Rayon Sports FC, Huye Stadium-15h00

Ku Cyumweru, tariki ya 13 Gashyantare 2022

As Kigali vs Espoir FC, Kigali Stadium- 15h00
Rutsiro FC vs Etincelles FC, Umuganda Stadium- 15h00
Police FC vs Etoile de l’est FC, Kigali Stadium- 18h00
Bugesera FC vs Musanze FC, Bugesera Stadium-15h00
Gicumbi FC vs APR FC, Gicumbi Stadium- 15h00

Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi kubera amakarita:

1. MUGISHA BONHEUR (APR FC)
2. RUBONEKA JEAN BOSCO (APR FC)
3. NIYIBIZI RAMADHAN (AS KIGALI)
4. NKURUNZIZA FELICIEN (ESPOIR FC)
5. IRADUKUNDA SIMEON (GORILLA FC)
6. NSHIMIYIMANA ISMAIL (KIYOVU SC)
7. NGABONZIZA PACIFIQUE (POLICE FC)
8. NSHUTI DOMINIQUE SAVIO (POLICE FC)
9. USENGIMANA DANY (POLICE FC)
10. ABOUBAKAR GIBRIN AKUKI (MUKURA VS&L)
11. BUGINGO SAMSON (RUTSIRO FC)

2022-02-12
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda

Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda

Editorial 27 Feb 2023
Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Editorial 27 Apr 2016
Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Editorial 11 Mar 2023
Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Editorial 24 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza
INKURU NYAMUKURU

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Editorial 29 Jan 2018
CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.
Mu Rwanda

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

Editorial 21 Aug 2017
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko nta we Leta yahatira kubyara abana runaka
POLITIKI

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko nta we Leta yahatira kubyara abana runaka

Editorial 26 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru