Uyu muvandimwe aragisha inama, yandikiye itangazamakuru agira ati
“Mwaramutse, nitwa Noah.
Nanditse ubu butumwa umutwe uri kundya, umutima wanjye wamenetse.
Sheri wanjye yakoze ibintu agira ngo amafashe ariko aho bigeze ndumva ngiye kumureka.Ndi mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza imwe hano I Kigali.Uyu mukobwa twamenyanye ngeze mu mwaka wa kabiri, gukundana kwacu urebye ahanini kwatewe nuko twiganaga.
Mu myaka yose maze muri kaminuza, ntabwo kwiga byanyoroheye kuko inshuro nyinshi wasanga amasomo yamfashe.Nta ko ntagira ngo nige ariko namwe murabizi ko twese mu ishuri tutanganya ubwenge.
Umwaka ushize nabwo nawurangije mfite amasomo atatu yamfashe, biba ngombwa ko nongera kuyasubiramo uyu mwaka.Sheri wanjye we nta kibazo ajya agira, kuva muwa mbere, nta na somo na rimwe riramufata.
Mu minsi ishize ubwo bamanikaga amasomo y’ibizami twakoze, nagiye kureba numva n’ubundi nta kidasanzwe nakoze ariko nkishyiramo akanyabugabo ko Imana irabijyamo dore ko nkunda gusenga.
Ubwo nageraga aho bamanika amanota, naratunguwe mbonye mu masomo yose yari yamfashe nta na rimwe ndi munsi y’amanota 60 ku ijana.
Namaze hafi icyumeru ndi mu byishimo bidasanzwe kubw’ayo manota.
Muri uku kwa gatatu ubwo twari tuvuye kureba umupira, nahuye na Nadine, inshuti ya sheri wanjye.Namusuhuzanyije ibyishimo byinshi, ndetse inkuru ya mbere namubwiye yari iy’uko twese tuzambarira amakanzu rimwe.
Nadine yabanje gutekereza nk’aho hari icyo atumvise, mubajije ambwira ko namuha akanya gahagije tukaganira neza.
Nadine nubwo ari inshuti ya sheri wanjye, ntabwo dukunze kugirana ibiganiro byinshi cyanwa se byihariye.Nadine yambwiye amakuru numva nkutse umutima.
Yambwiye ko amanota yose nabonye nayaheshejwe na sheri wanjye, ambwira ko byamusabye kuryamana na mwalimu, umwe mu batwigisha ari nawe wabingiriyemo byose ngatsinda.
Nadine nabanje kumufata nk’umusazi, anyereka message yafotoye za sheri wanjye yagiye yoherezanya n’uwo mwalimu, bavugana igihe bahurira kuri hoteli.
Natashye numva nataye umutwe, niyemeza kujya kubibaza sheri , ambwira ko ibyo yakoze ari urukundo ankunda, ko atifuzaga ko nsigara muwa Kane njyenyine abandi barangije.
Umutimwa umwe umbwira kumureka kuko ajya kujyayo atambajije, undi ukambuza dore ko ibyo yakoze arinjye byagiriye akamaro, none mbigenze nte?
Mungire inama.”