• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Editorial 23 Apr 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Mata 2022, sitade mpuzamahanga ya Huye yo mu ntara y’Amjyepfo yafunzwe by’agateganyo bitewe n’imirimo yo kuyivugurura igiye gutangizwa mu minsi ya vuba kugirango izabashe kwakira imikino mpuzamahanga.

Binyuze mu itangazo ryatanzwe n’Akarere ka Huye bakarinyuza ku rubuga rwayo rwa Twitter, bashyize hanze itangazo ryemeza ko iyi sitade igiye kuba ifunzwe.

Iryo tangazo riragira riti “Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 23 Mata 2022, Sitade mpuzamahanga ya Huye ifunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya.”

Ibyo kuba Sitade ya Huye ibaye ifunzwe bitangajwe nyuma yaho biteganyijwe ko imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo guhatanira tike y’imikino y’igikombe cya Afurika 2023 biteganyijwe ko izakinwa kuri iyo sitade bityo akaba ariyo mpamvu iyi nyubako ifunzwe.

Muri iyo mikino, bitaganyijwe ko ikipe y’igihugu izatangira isura ikipe ya Mozambique mu mukino uzabera i Maputo, hakurikizeho kwakira Senegal akaba ari nawo mukino wa mbere u Rwanda ruzakirira kuri iyo sitade ya Huye hagati y’itariki 14 n’iya 15 Kamena 2022.

Kugeza ubu ntabwo haratangazwa aho ikipe ya Mukura VS yari isanzwe ikoreresha iyi sitade mu myitozo ndetse n’imikino itandukanye izajya ikinira, gusa hari amakuru avuga ko izajya ikoresha Sitade Kamena nayo yo muri ako karere ka Huye.

2022-04-23
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Editorial 13 Apr 2025
“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

Editorial 13 Oct 2021
RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano

RNC ikomeje gushinga Imizi I Bugande Aho Ubu Ivugwaho Gushinga Ikigo Kigisha abacengezamatwara bayo ingengabitekerezo no Guhungabanya Umutekano

Editorial 30 Sep 2020
Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe

Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe

Editorial 18 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso
ITOHOZA

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Editorial 24 Jan 2017
Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.
Amakuru

Bamwe mu bo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda barivugira ubwabo ko inzira y’intambara bahisemo idashoboka, ko igikwiye ari uguhindura imyumvire.

Editorial 01 Nov 2020
CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike  ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa  byazamuwe
IMIKINO

CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa byazamuwe

Editorial 27 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru