Guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Mata 2022, sitade mpuzamahanga ya Huye yo mu ntara y’Amjyepfo yafunzwe by’agateganyo bitewe n’imirimo yo kuyivugurura igiye gutangizwa mu minsi ya vuba kugirango izabashe kwakira imikino mpuzamahanga.
Binyuze mu itangazo ryatanzwe n’Akarere ka Huye bakarinyuza ku rubuga rwayo rwa Twitter, bashyize hanze itangazo ryemeza ko iyi sitade igiye kuba ifunzwe.
Iryo tangazo riragira riti “Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 23 Mata 2022, Sitade mpuzamahanga ya Huye ifunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya.”
Ibyo kuba Sitade ya Huye ibaye ifunzwe bitangajwe nyuma yaho biteganyijwe ko imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo guhatanira tike y’imikino y’igikombe cya Afurika 2023 biteganyijwe ko izakinwa kuri iyo sitade bityo akaba ariyo mpamvu iyi nyubako ifunzwe.
Muri iyo mikino, bitaganyijwe ko ikipe y’igihugu izatangira isura ikipe ya Mozambique mu mukino uzabera i Maputo, hakurikizeho kwakira Senegal akaba ari nawo mukino wa mbere u Rwanda ruzakirira kuri iyo sitade ya Huye hagati y’itariki 14 n’iya 15 Kamena 2022.
Kugeza ubu ntabwo haratangazwa aho ikipe ya Mukura VS yari isanzwe ikoreresha iyi sitade mu myitozo ndetse n’imikino itandukanye izajya ikinira, gusa hari amakuru avuga ko izajya ikoresha Sitade Kamena nayo yo muri ako karere ka Huye.