Nyuma yuko FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ikabohora n’u Rwanda muri Nyakanga 1994, ambasade zose z’u Rwanda zari zikiri mu maboko y’abahagarariye Leta y’abicanyi ; niko byari bimeze na New York aho Ambasaderi Bizimana Jean Damascene wari uhagarariye u Rwanda mu kanama gashinzwe umutekano ku isi yibye umutungo wose n’inyandiko maze ambasade isigara yambaye ubusa. Iki cyari kimwe mu bibazo Leta yari iyobowe na FPR Inkotanyi yihutiye gukemura nubwo nta mikoro yari ifite.
Mu ruzinduko uwari Perezida Bizimungu yagiriye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika m’Ukwakira 1994 yitabiriye Inteko rusange ya LONI yari aherekejwe nuwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga icyo gihe ariwe Jean Marie Vianney Ndagijimana yitwaje amafaranga kugirango ambasade yongere isubukure ibikorwa byayo.
Ambasade y’u Rwanda yirukanwe mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye hagati mu kwezi kwa Kamena 1994 nuko abari abakozi b’Ambasade babona umwanya wo kwiba amafaranga yose n’inyandiko z’ibanga. Mu mezi atanu yari amaze, Ambasaderi Jean Damascene Bizimana yibye n’ibikoresho bishyashya abijyana aho yari acumbitse. Inzego z’umutekano z’Amerika zaramenyeshejwe igihe ambasaderi mushya yari yoherejwe muri icyo gihugu maze igisubizo kiza kivuga ko gushaka Bizimana ari nko gushakira urushinge mu byatsi kuko yihishahisha.
Ibyo byose Leta y’ubumwe yari iyobowe na FPR Inkotanyi yari ibizi kuko ambasade hafi ya zose z’u Rwanda niko byari bimeze. Ababikurikiraniraga hafi icyo gihe harimo na JMV Ndagijimana wari Ministiri w’ububanyi n’amahanga kandi Jenoside ikimara guhagarikwa ntabwo uburyo bwo kohereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga byashobokaga.
Mu ruzinduko Perezida Bizimungu yagiriye muri Amerika m’Ukwakira 1994, Leta y’u Rwanda mu bushobozi bwayo buke yitwaje amadorali ibihumbi 187 kugirango amasade y’u Rwanda ibone uko ikora. Ayo mafaranga yatwawe na JMV Ndagijimana wari mu itsinda ryari riherekeje Perezida wa Repubulika.
Bakigera muri Amerika, ambasade yahise ibwirwako amafaranga yoherejwe maze Ndagijimana abwira uwari Ambasaderi icyo gihe Manzi Bakuramutsa ko amafaranga yabikijwe kuri Hotel kugirangi agire umutekano.
Ku munsi wakurikiyeho Perezida yabajije Ambasaderi Bakuramutsa niba yakiriye amafaranga igisubizo kiba oya. Ku munsi wa gatatu, Perezida yohereje abantu batatu kujya gufata ayo mafaranga ngo bayashyikirize ambasade barimo Dr Charles Murigande na Joseph Mutaboba. Umujura Ndagijimana yababwiye ko bazahurira kuri ambasade ku munsi ukurikiyeho ku isaha ya saa tanu akaba amafaranga.
Kuri uwo munsi Ambasaderi Manzi Bakuramutsa yarazindutse agiye gufata amafaranga ategereza saa tanu araheba birinda bigera saa sita. Bigeze saa saba bahamagaye kuri Hotel yari imucumbikiye mazi babwirwako Ndagijimana yasezeye muri Hotel.
Babanje gukeka ko yahinduye Hotel cyangwa yagiye gusura inshuti ariko bigeze mu masaha ya nimugoroba bahitamo kubibwira inzego z’umutekano. Ambasaderi Bakuramutsa yabanje guhamagara abari bashinzw umutekano wa Perezida Bizimungu bababwira ko hari umuntu wabuze kandi afite amafaranga menshi. Izo nzego z ‘umutekao zabahuje na Polisi zaje gukora iperereza riza kubwira Amasaderi Bakuramutsa ko Ndagijimana yageze mu gihugu cy’Ubufaransa. Inkuru yabaye kimomo maze ibinyamakuru bikomeye muri Amerika byandika iyo nkuru harimo na New York Times.
Nyuma yuko inkuru isohotse uwari ukuriye umuryango utegamiye kuri Leta AmeriCare yaje kwegera ambasade y’u Rwanda ibabwira ko yaba ibagurije amafaranga yatwawe na Ndagijimana akazishyurwa mu gihe cy’amezi atandatu. Nyuma y’amezi atandatu ayo mafaranga yarishyuwe maze bose batangarira ubunyangamugayo bwa Leta y’u Rwanda.
Ubwo CARE yagurizaga Ambasade amafranga, yatumiye itangazamakuru maze u Rwanda ruri kurangiza umwenda narwo rutumiza itangazamakuru. Mu gutumira itangazamakuru AmeriCare yahaye ambasade icyapa kimeze nka Cheque handitseho ngo « From AmeriCares to the people of Rwanda” maze u Rwanda rumaze kwishyura narwo rukora cheque yanditseho ngo « From People of Rwanda to the AmeriCares »
Ni iby’Agaciro ku gihugu nk’u Rwanda cyari kimaze kuva mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tugarutse kuri Ndagijimana wigize umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu yirirwa asebya u Rwanda igihugu yahemukiye ariko ntabwo yari aziko umutima w’u Rwanda ukomeye ubu umaze kugera kuri byinshi. Ikindi sinzi niba agifite ayo mafaranga dore ko asigaye yirirwa ashakishiriza ubuzima kuri YouTube asebya u Rwanda.
Na Faustin Twagiramungu wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe kandi basangiye ishyaka yamaganye ibyo bikorwa bya Ndagijimana by’ubujura.