Umukino wahuzaga ikipe ya Rayons Sport na APR FC bahatanira igikombe gisumba ibindi mu Rwanda cyitwa Super Cup ugasubikwa kubera ibura ry’umuriro, byemejwe ko uzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu, ugakomereza aho warugeze hakinwa iminota 27 yari isigaye.
Byemejwe nyuma y’ibiganiro byahuje Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, n’abahagarariye amakipe yombi, byahereye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Umwanzuro ufashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere wemeje ko uyu mukino uzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu saa cyenda z’amanywa, ugahera ku munota wa 63, wahagarariyeho.
Uyu mukino wasubitswe ku cyumweru gishize, usubikwa ugeze ku munota wa 63, aho Rayons Sport yari yamaze gutsinda APR FC ibitego bibiri ku busa.
Uko ikibazo cyakemuwe
Nk’uko FERWAFA yabitangaje, ingingo ya 99 y’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, iyo havutse ikibazo kidafite itegeko risanzwe rifite ingingo igikemura, hiyambazwa ingingo ya 99 mu mategeko ya FERWAFA igira iti:
“Ku bidateganyijwe byose n’aya mabwiriza, kuri buri kibazo
hakurikizwa uburyo FIFA yagiye irangiza ibibazo bisa cyangwa bimeze nk’ibizaba byavutse.”
Ni amategeko yashyizweho umukono na Nzamwita Vincent de Gaulle tariki 30/08/2015
Itegeko rya FIFA ryifashishijwe, ni iriheruka gukoreshwa mu gikombe gihuza ibihugu byatwaye ibikombe ku migabane yabyo (FIFA Confederation Cup 2017), aho ryavugaga mu ngingo yaryo ya 6, mu gace ka karindwi kavuga ku mikino yasubitswe n’itarabashije kurangira, rigira riti.
A) Umukino uzatangirira ku munota wari ugezeho, aho gusubirwamo wose, ahubwo ugakomeza ibitego byari bigeze.
B) Umukino uzakomezanya n’abakinnyi bari bari mu kibuga ubwo umukino wahagararaga, ndetse n’abari ku ntebe y’abasimbura ntibahinduka
C) Nta basimbura bazongerwa kuri lisiti y’ababanjemo
D) Amakipe yose azakoresha umubare w’abasimbura bemerewe gusimbura yari isigaranye ubwo umukino wahagararaga
E) Abakinnyi bari bavanwe mu kibuga ntibashobora kongera gusimbuzwa
F) Ibihano byari byatanzwe mbere y’uko umukino uhagarara bikomeza kugira agaciro
G) Umukino uzakomereza aho wari ugeze ubwo wahagararaga (Urugero: nko kuri Coup-Franc, kurengura, gutera umupira uvuye muri nyakabiri, Koruneri, panaliti, cg ikindi).
H) Igihe umukino uzatangirira, itariki ndetse n’ahantu bigenwa n’akanama ka FIFA gategura irushanwa (Aha bikorwa n’akanama ka FERWAFA).
Mu mukino waberaga i Rubavu Rayons Sport yari yamaze gutsinda APR FC 2 ku busa.