Kuva Tanzania yabona ubwigenge nta kintu kitwa umuganda kigeze gitekerezwa muri icyo kihugu ariko mu mpera z’ukwezi gushize Perezida John Pombe Magufuli yatangaje yuko buri kwezi hazaza habaho umuganda rusange.
Ubusanzwe muri aka karere igikorwa cy’umuganda cyari kizwi mu Rwanda aho kimaze imyaka myinshi gikorwa, ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame bukaba bwarahisemo yuko uzajya ukorwa kuwa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cya buri kwezi.
Ubutegetsi muri Tanzania bwakuye iryo somo ry’u muganda k’u Rwanda butangaza yuko no muri icyo gihugu hazajya habaho umuganda wa buri kwezi ariko basha kugaragaza yuko batakopeye neza neza u Rwanda. Aho uwo mu ganda gukorwa kuwa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi nko mu Rwanda, muri Tanzania ho bazajya bawukora buri wa gatandatu wa mbere wa buri kwezi. Ariko imiterere y’uwo muganda wo muri Tanzania ni fotokopi y’uyu muganda ukorwa hano mu Rwanda.
Tanzania ni igihugu kirangwa n’isuku nke nk’uko bimeze no mu bindi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) usibye u Rwanda. Muri EAC benshi mubo muganiriye bahamya yuko ibihugu bifite umwanda mwinshi kurushaho ni u Burundi na Uganda. Perezida Magufuli yatangiye kugaragaza yuko ikibazo cy’isuku agomba kugiha uburemere bukomeye mu mpera z’umwaka ushize igihe yahagarikaga ibirori byose by’umunsi w’ubwigenge ahubwo abaturage bose bakajya mu gikorwa cy’umuganda wo gusukura aho batuye !
Kayumba Casmiry