Tariki ya 23 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 23 Mata 1994. Kugeza kuri iyi tariki mu gihugu cyose hari hashyizwe za bariyeri zicirwagaho Abatutsi, bikaba byari bitangiye kugaragara ko ahicirwaga Abatutsi ari muri za kiliziya n’insengero, ibigo nderabuzima, ibiro bya Komini, ibibuga by’imipira, amasoko n’amashuri. Mu gihe gito, muri perefegitura zo mu majyepfo y’Igihugu (BUTARE, GIKONGORO, CYANGUGU) hari hamaze kwicwa Abatutsi benshi cyane. Perefegitura zo mu majyaruguru, Byumba, Ruhengeri, Gisenyi zari zararangije kurimbura Abatutsi mu cyumweru cya mbere nyuma ya 7/4/1994.
1. ABATUTSI BICIWE MU MURENGE MU MURENGE WA KABUYE, GISAGARA
Kabuye iri mu cyahoze ari Komini Ndora, perefegitura ya Butare. Hakorewe Jenoside ku buryo ndengakamere. Byatangiye haza impunzi nyinshi zituruka muri Nyaruguru kuko bari baratangiye kwica, bamwe bagacumbika muri benewabo, abandi babakusanyiriza ku kibuga cyari ahaje kubakwa isoko. Icyo gihe hariho amarondo akaze bavuga ko acunze umutekano kugirango inyenzi zitabameneramo. Ayo marondo niyo yapangirwagamo uko bazica abatutsi nta n’umwe ubacitse.
Kuri 21/04/1994, Prezida Sindikubwabo Théodore yaje gutangiza Jenoside kuri superegitura ya Gisagara. Akimara gukoresha inama ishishikariza abahutu kwica Abatutsi, bwakeye kuri 22/04/1994 uwitwa Uwizeye Fideli w’ umukanishi ahita azana imodoka ya Komini Ndora n’abapolisi bafata abasore bose bari bahahungiye barayiburiza, babanyuza mu kasho ya komini, bugorobye bajya kubicira mu ishyamba rya Rwasave, hanyuma babwira interahamwe ngo zitangire akazi kuko abo zikangaga ko bafite imbunda bahawe n’Inkotanyi bamaze kubica.
Uyu Uwizeye Fideli yagenzuraga za bariyeri agatanga raporo mu nzego zo hejuru za gisirikare na gisivili afatanyije na Manariyo François, Ndayisaba Antoine, Kamanzi Yozefu bose bigeze kuyobora Komini Ndora. Fideli yaje kugirwa Burugumesitiri kubera umwete yagaragaje mu gukora Jenoside, asimbura Rwankubito Celestin.
Kuri 23/04/1994, Ntawukuriryayo Dominiko wari Superefe wa Gisagara, Callixte Kalimanzira wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Rwankubito Petero wari Burugumestri wa Komini Ndora bategetse Abatutsi kujya ku musozi wa Kabuye, bazana abasirikri n’abapolisi barabarasa, ubwicanyi bwarakomeje bukeye, abaturage baza kwica abari bakirimo akuka.
Abicanyi baturutse hirya no hino bahururiye Kabuye: hari igitero cyaturutse muri Komini Muganza kiyobowe na Burugumesitiri Ndayambaje Elie, haje kandi Abarundi bo mu nkambi ya Kibayi, haza n’abo mu mutwe witwaraga gisirikare wiyise “Jaguar”.
Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo, Ntawukuriryayo Dominiko wari Superefe wa Gisagara, Callixte Kalimanzira , Rwankubito Petero wari Burugumestri wa Komini Ndora, Depite Bernadeta Mukarurangwa, Uwihoreye Kayitani wari umucuruzi, Albert wari secretaire kuri sous prefegiture ya Gisagara afatanyije n’umugore we Agatha n’abahungu babo babiri (Claude na Francois), Manigabe Vincent yari afite imbunda yarashe abatutsi benshi i Kabuye, Singirankabo Laurent wari ukuriye MRND, Rutagengwa Anathole yari umupolisi, Karemanzira wayoboraga ELECTROGAZ, Kubwimana Jean bitaga Bikomagu, Sindikubwabo Vianney yari perezida wa MDR, Hategekimana Isaac yari responsabure wa Dahwe n’abandi.
Depite Mukarurangwa Bernadette niwe wari ushinzwe gukurikirana uko Jenoside igenda muri Komini Ndora, agaha raporo Perezida Sindikubwabo na Minisitiri Pauline Nyiramasuhuko.
Dominique Ntawukuriryayo yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda ahanishwa igihano cy’imyaka 20. Callixte Kalimanzira nawe yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urwo rukiko, akaba yarapfiriye muri gereza muri Benin aho yarangirizaga icyo gihano.
2. ABATUTSI BICIWE MU MURENGE WA RWANIRO AHITWA MWENDO, HUYE
Ku wa 20/04/1994 nibwo Rwaniro yatewe n’igitero giturutse ku Gikongoro muri Komini Kinyamakara, abaturage bose batangira kukirwanya batitaye ku moko, ariko uko bucyeye igitero kikarushaho kwiyongera no kugira ingufu. Bigeze kuri 22/04/1994 nibwo haje igitero kirimo imbunda nyinshi kiyobowe nuwari “commandant” wa jandarumori ya Gikongoro witwaga Sebuhura, ari kumwe na Burugumesitiri Munyaneza wayoboraga Komini Kinyamakara. Hari kandi uwitwa Mucumankiko Silas wari umuyobozi wa Tabarwanda, na Masabo Juvenal Nyangezi yari afite akamodoka yazanyemo abicanyi abageza ku kiraro cya Mwogo maze batangira kurasa.
Abandi bahise bahunga barenga Rwaniro bambuka umugezi wa Rusuri barara ku musozi wa Rubaba. Abatagiye I Rubaba benshi bagiye kuri Komini Ruhashya no muri ISAR Rubona.
Abanyagikongoro barambutse batangira gutwika amazu bafatanyije n’abandi bicanyi baturutse muri komini Maraba, barakomeza bageze I Rubaba batanga itangazo risaba Abahutu kwitandukanya n’Abatutsi bakaza kubafasha kwica.
Abatutsi bo mu cyahoze ari Segiteri Rwaniro bishwe umugenda. Abarokotse I Rubaba berekeje kuri Komini Rusatira bahurirana n’igitero cy’uwari Burugumesitiri wa Rusatira witwaga Nyawenda Hesironi afatanyije na Munyakayanza wayoboraga ikigonderabuzima cya Ruhashya, abakize icyo gitero bakomeza muri ISAR Songa. Songa batangiye kwica bamwe bakomeje inzira y’Amayaga.
Abamamaye mu bwicanyi i Rwaniro ni Mugemana Tharcisse bitaga Mabiye, yari umwarimu mu I Rwaniro, Ngenzi Godefroid, yari MONAGRI, Nsengiyumva Venuste yari umucuruzi, hamwe n’Interahamwe, Munyakayanza Joseph, Ntamukunzi Aloys, Munyankindi Michel, na Ntahobavukira Emmanuel.
3. ABATUTSI BATAWE KU CYUZI CYA NYAMAGANA MU KARERE KA NYANZA
Icyuzi cya Nyamagana cyashyizweho mu gihe cy’Umwami RUDAHIGWA cyo kuhirira imyaka ariko mu gihe cya Jenoside haroshwemo Abatutsi benshi ndetse hari bariyeri ikomeye cyane. Icyuzi cyari muri Komine Kigoma muri Segiteri ya Remera ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana. Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi bari baturutse muri perefegitura ya Gikongoro cyane cyane muri komine za Rukondo na Kinyamakara bahungiye i Nyanza kuko bari bizeye kurindwa kubera ko hatakozwe cyane uwicanyi guhera 1959. Bamwe mu bari barokotse kuri Paruwasi ya Kaduha nabo bahungiye i Nyanza.
Mu gihe bari bageze ku cyuzi cya Nyamagana bahasanze bariyeri ikomeye cyane. Bababwiye ko batagomba kugira ubwoba kubera ko bageze mu maboko y’ubuyubozi ariko yari amayeri yo kubegeranya kuko nyuma yaho barishwe bakoresheje imbunda, imihoro, amahiri n’ibindi. Usibye abo ngabo hari n’abandi batutsi benshi bari batuye mu nkengero z’icyo cyuzi nabo abicanyi bagiye babazana babakuye aho babaga bihishe mu masaka n’ahandi, mu baturanyi babo kuko amazu menshi y’abatutsi yari yaratwitswe ndetse n’ayarasigaye makeya ba nyirayo ntibashoboraga kuyararamo kubera ubwoba. Barabavumburaga, bakabirukaho abari hakurya y’icyuzi bakabavugiriza induru bityo bakabarohamo. Urugero n’uwitwaga MUDACUMURA Eraste baroshyemo nyuma yo kumutangatanga nyuma yaho baramushinyaguriye cyane ngo yiyahuye kandi ari umukristu. Bamwe mu bari bazi koga nabo babateraga amabuye kugeza bananiwe bakarohama. Imirambo yabo yatabwaga mu cyuzi.
Bishwe n’abajandarume barimo HAGUMA na BIRIKUNZIRA Francois Xavier bafatanyije n’agatsiko k’interahamwe biyitaga « Imberebere. »
4.ABATUTSI BICIWE AHAHOZE IBIRO BYA KOMINI MUSANGE, NYAMAGABE
Aha hari mu cyahoze ari Komini Musange, superefegitura ya Kaduha muri perefegitura ya Gikongoro. Abatutsi batangiye guhungira ku biro bya komini Musange ku itariki 9/4/1994. Umuryango wahahungiye kuri iyo tariki burugumesitiri Bizimana Bernard wayoboraga komini Musange yawuhaye umupolisi witwaga Sahabu ngo abasubize iwabo ngo nta kibazo gihari. Yarabajyanye agaruka avuga ko abaturage babamwatse bakabica. Uwo munsi burugumesitiri yafashe imodoka ya Komini azengura amasegiteri yose afite megaphone avuga ngo Abatutsi bose nibahungire ku biro bya komini azabarinda. Bahise batangira kuhahungira ari benshi bajya no mu rukiko, bahaba mu buzima butoroshye kuko byageze aho interahamwe yitwa Mbayire Longine ibakatira amazi batangira kuvoma ayo mu mugezi wa Muhura ariko Burugumesitiri Bizimana yahise ashyiraho uruzitiro abwira abapolisi ba komini ngo uzarurenga bazamurase.
Ku wa 23/04/94 mu masaha ya saa yine nibwo interahamwe nyinshi n’abasirikare, babanje kurasa mu gihe cy’iminota 30 ubundi abicanyi b’abaturage basanzwe babiraramo n’imipanga, udufuni, amahiri ateyeho imisumali (ntampongano y’umwanzi) n’izindi ntwaro. Barishe kugeza nka saa kumi n’imwe z’umugoroba kubera ko imvura yaguye bakajya kugama. Abarokotse baraye bagenda bagana i Nyanza ya Butare ariko abenshi baguye ku cyuzi cya Nyamagana.
Abayobozi bari babiri inyuma hari Burugumrstri Bizimana Bernard, uwari superefe wa Kaduha witwaga Yowakimu, Munyangoga Dominiko wari Umuyobozi muri BNR kuko yavukaga i Musange, muganga wayoboraga centre de santé ya Musange witwaga Mugwaneza, uwari agoronome wa Komini Akimana, uwari Inspecteur w’amashuri witwaga Rwamuhungu n’abandi.
5.ABATUTSI BICIWE KU MASHURI ABANZA YA BITSIBO, KAMONYI
Amashuri abanza yitwaga Bitsibo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aherereye mu mudugudu wa Nkomane, akagari ka Rukambura, umurenge wa Musambira, akarere ka Kamonyi. Ubwicanyi ku musozi wa Bitsibo bwatangiye ku buryo bweruye tariki 20/04/1994. Nibwo Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye mu bihuru, mu baturanyi, abandi bajyanwa kuri komine Musambira n’abayobozi ba komine Musambira kugirango bicirweyo.
Ku itariki ya 23/04/1994 abayobozi batanze amatangazo ko ihumure rigarutse, ibyo byatumye bamwe mubari barokotse kuri komine ya Musambira basubira mu matongo, abari mu bihuru no mu ngo nabo basubira mu matongo. Ku mugoroba w’iyo tariki 23 nibwo abicanyi bakusanyije Abatutsi bose bari bijejwe ihumure, babajyana ku mashuri ya Bitsibo. Umugoroba wose barishwe bajugunywa mu kirombe cyari kuri iryo shuri cyacukuwemo igitaka mu gihe bubakaga ayo mashuri. Abatutsi biciwe i Bitsibo ni benshi kuko abari barokotse ubwicanyi bwo muri komine Kayenzi mu matariki ya 21 na 22 nabo bari baje mu Bitsibo, ndetse na bamwe mu batutsi bo mu Murenge wa Gacurabwenge bari baje mu Bitsibo. Abatutsi biciwe kuri iryo shuri bicishijwe intwaro gakondo, zirimo: imipanga, ubuhiri n’ibindi.
Bamwe mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi barimo : MINANI, MBUGUJE, BADEGE Augustin wacuruzaga butike, Aloys wari responsabure, RUTAGENGWA Bertin n’abandi.
Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje gukorwa mu gihugu cyose, iyobowe na Leta y’abicanyi, abakuru b’amashyaka bari muri HUTU-POWER, abasirikari bakuru, imitwe y’abicanyi y’Interahamwe n’Impuzamugambi.
Abategetsi ku rwego rwa Komini, Segiteri na Serire bagize uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwitabira Jenoside, bityo abatarishe, bararebereye, abake bagira abo bakiza.
Dr Bizimana Jean Damascene