Kumunsi nk’uyu w’itariki ya 30 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nkuru iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 30 Mata mu 1994.
1. Abatutsi biciwe mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu
Urwibutso rwa Gisenyi ruherereye aho bise “Commune Rouge” igihe cya Jenoside, mu mudugudu wa Ruriba, Akagari ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Aho uri rwibutso rwubatswe hari irimbi kuva kera ryashyingurwagamo abantu bitabye Imana muri ako gace. Kwanga Abatutsi muri aka karere k‘Urwanda byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko perezida Habyarimana ariho yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya politiki y’urwango mu Rwanda. Ubwicanyi bwabanjirijwe n’imvugo mbi, ibitutsi, urwango n’ibindi byose byaganishaga kukurimbura Abatutsi, byose byasohokaga muri Kangura. Umwanditsi mukuru wa Kangura, Hassan Ngeze akomoka muri Nyakabungo, Gisenyi, muri Rubavu, akaba ari no mubashinze CDR.
Guhera mu 1990, urugamba rwo kwibohora rutangije Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Mutura na Rwerere mu Bigogwe, abo muri Komine Kayove, Nyamyumba ndetse n’abo muri Komine Kibirira ubu habaye mu karere ka Ngorero bagiye bicwa bitwa ibyitso by’inkotanyi imirambo yabo ikaza kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe mu irimbi rya Gisenyi mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari kandi n’abagiye bicirwa muri Gereza ya Gisenyi bakicwa mu ibanga rikomeye bakaza kujugunywa muri ibyo byobo.
Mu gihe cya Jenoside, mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, abenshi biciwe mu mago iwabo, abandi bajyanwa kwicirwa ku byobo byari byacukuwe mu irimbi rya Gisenyi.
Mu byihutishije Jenoside ku Gisenyi ni uruhare rukomeye rwa Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Gisenyi. Anatole Nsengiyumva akomoka muri Komini Satinsyi muri perefegitura ya Gisenyi.
Guhera muri 1990, Colonel Anatole Nsengiyumva hamwe na Colonel Theoneste Bagosora, Aloys Ntabakuze, Joseph Nzirorera bacuze umugambi wo gutsemba Abatutsi muri perefegitura ya Gisenyi, batangiye kubiba urwango, gutera impagarara, gutoza interahamwe, gutanga imbunda, gukora listes, no kwica Abatutsi bo mu ma komini ya Gisenyi na Ruhengeri. Ku Gisenyi Anatole Nsengiyumva, Bagosora, Ntabakuze na Nzirorera baremye umutwe w’abicanyi wari ugizwe na: Omar Serushago, Bernard Munyagishari, Mabuye, Barnabé Samvura, na Thomas Mugiraneza.
Mu ijoro ry’uwa 6/4/1994 rishyira uwa 7/4, Colonel Nsengiyumva Anatole yakoresheje inama itegura ubwicanyi, ibera mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi, yitabirwa n’abasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi na Jandarumori, n’abakuru b’Interahamwe na CDR. Colonel Nsengiyumva yabategetse guha imbunda Interahamwe, no gushyiraho bariyeri hose muri Gisenyi.
Tariki ya 7/4/1994, habaye indi nama ahari isoko rya Gisenyi, Anatole Nsengiyumva ategeka Interahamwe gutangira kwica Abatutsi, bakagenda inzu ku yindi. Itangazo rya Ministeri y’ingabo ryari ryategetse abaturage kuguma mu rugo, ntawashoboraga gusohoka, keretse abasirikari n’Interahamwe zagendagendaga hose mu ngo zica abantu. Colonel Nsengiyumva Anatole yategetse ko ku mipaka ihuza Urwanda na Zayire hashyirwa bariyeri zikomeye kugira ngo hatagira abahunga.
Ubwicanyi bwayobowe na colonel Anatole Nsengiyumva ubwe, hamwe na major François Uwimana, sous-lieutenant Fidèle Udahemuka, sous-lieutenant Abel Rwasa n’Interahamwe zari ziyobowe na Bernard Munyagishari, Omar Serushago, Konseye Faziri, na Konseye wa Byahi.
Col Anatole yazengurutse umujyi wa Gisenyi mu modoka agenzura uko ubwicanyi bwakorwaga, abaza Interahamwe kuri bariyeri uko « akazi kakorwaga » uko bicaga Abatutsi. Major Uwimana François Xavier yanyuraga muri karitsiye (Quartiers) zose nawe akurikirana uko Abatutsi bicwaga.
Abatutsi bishwe mbere ni abari batuye hafi y’ikigo cya gisirikari n’ibitaro bya Gisenyi.
Intumbi zari zinyanyagiye hose, imodoka zagendaga zitunda abishwe, bakajya kubajugunya mu byobo byacukuwe kuri « Commune Rouge ».
Igitero kiyobowe na Omar Serushago na Bernard Munyagishari na Thomas Mugiraneza cyateye ikigo cy’abihayimana cya Saint Pierre tariki ya 20/4/1994. Abari bahahungiye, harimo na Felicité Niyitegeka bajyanwe kwicirwa kuri “Commune Rouge”. Abatutsi bari bihishe mu ishuri rya St Fidele barishwe hamwe n’abandi bari muri Rwandex bishwe na Habimana Jean Pierre (bitaga MUSTAFA) wahungiye mu Bubirigi.
Ku itariki 30/04/1994 nibwo Imodoka yaciye mu mujyi wa Gisenyi irimo ibyuma birangurura ijwi ngo abihishe bave mu bwihisho amahoro yabonetse nta mututsi uzongera kwicwa. Abavuyeyo bose barabashoreye bicirwa kuri Komine Rouge.
Abagize uruhare mu kwica Abatutsi, ku isonga hari Colonel Anatole Nsengiyumva, major François Uwimana, sous-lieutenant Fidèle Udahemuka, sous-lieutenant Abel Rwasa, Yozefu Habiyambere, perefe Dr. Zirimwabagabo Charles, ba superefe Rukabukira na Bikumbi, Hassan Ngeze, Barnabé Samvura, Bernard Munyagishari, Omar Serushago, Konseye Faziri, na Konseye wa Byahi, bafatanyije n’abaturage b’abicanyi barimo interahamwe ikomeye yitwa Habimana Jean Pierre (Mustafa).
Colonel Anatole Nsengiyumva yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, cyaje kugabanwa gishyirwa ku myaka 15 mu bujurire.
Omar Serushago yahamijwe yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, yemeye ko yakoze Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.
Bernard Munyagishari, yoherejwe mu Rwanda, n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, aho inkiko zo mu Rwanda zamuhamije icyaha cya Jenoside akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Muri 2003, Hassan Ngeze yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu, muri 2007 icyo igihano cyaragabanijwe, ahanishwa igifungo cy’imyaka 35.
2. Abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Mibirizi, Cyangugu
Ku itariki ya 7/4/1994, imodoka za jandarumori zatangiye gucicikana i Mibilizi mu gitondo cy’itariki ya 7/04/1994 zirimo abajandarume benshi zikaza nta mpamvu igaragara zigasubirayo ubona ziri mu gutera ubwoba ngo abantu bagume mu ngo zabo. Abakonseye bahise bashyiraho itegeko ry’uko nta muntu wemerewe kuva mu rugo kugira ngo hatagira abashaka guhungira hanze y’u Rwanda. Nk’uko byagendaga mu bundi bugome bwakorewe Abatutsi mu myaka ya 1963, 1973, Abatutsi b’ i Mibilizi bahungiye kuri Paruwasi ya Mibilizi bibwira ko bazahakirira.
Ku itariki ya08/04/1994 kugeza ku ya10/04/1994, Abatutsi benshi bageze kuri Paruwasi ya Mibilizi bazanye n’inka zabo bageraga ku mubare w’8.000. Ku itariki ya 10/04/1994, Abahutu benshi bari bayobowe n’uwahoze ari umusirikare (Garde presidentielle) kwa Habyarimana wari warakivuyemo witwaga Dominiko bagabye igitero gisa no gutata ngo babone imbaraga Abatutsi bafite n’umubare wabo. Abatutsi birwanyeho bakoresheje amabuye n’izindi ntwaro gakondo bashoboraga kubona batsimbura icyo gitero.
Ku itariki ya 12/04/1994 ahagana mu masaha ya saa yine za mugitondo, igitero kindi nanone kiyobowe na Dominiko aherekejwe n’Abahutu benshi bahagurukiye ahitwa ku Ngoro hafi ya paruwasi berekeza kuri Paruwasi ya Mibilizi. Bari bitwaje intwaro zirimo amacumu, imiheto, Dominiko we afite gerenade. Abatutsi birwanyeho bakoresheje cyane cyane amabuye bashobora gutsinda cya gitero. Muri icyo gitero uwari ukiyoboye Dominiko abonye batangiye gutsindwa atera gerenade zakomerekeje benshi mu mpunzi barimo uwitwa Dushimimana Concorde waje kwitaba Imana, zikomeretsa n’abandi benshi.
Ku itariki ya 14/04/1994 ahagana saa cyenda, Abahutu benshi barongeye barisuganya batera impunzi kuri paruwasi ya Mibilizi, iki gitero nacyo cyaje gifite imbaraga kurusha ibyabanje. Abicanyi bari baturutse hafi ya Paruwasi ahitwa ku Ngoro, abandi baturutse Runyanzovu, Munyinya, Muhanga, Cyato n’ahandi. Abatutsi nanone bagerageje kwirwanaho uko bashoboye batsimbura iki gitero. Umwicanyi ruharwa wari waramaze abantu witwa Kayibanda ukomoka ahitwa mu Kaboza abonye bagiye gutsindwa atera gerenade. Imwe yahise yica uwitwaga Nsabimana Dominique wacuruzaga ku Ngoro inica n’abandi bari bamukikije ku murongo w’imbere. Abicanyi baratsinzwe nanone bakwira imishwaro.
Ku itariki ya 18/04/1994 ni umunsi utazigera wibagirana mu mateka y’Abatutsi bari bahungiye i Mibilizi. Kuri uyu munsi habayeho ibitero bitatu bikomeye byahitanye ibihumbi by’Abatutsi i Mibilizi. Ahagana saa yine, Abicanyi barateye barwana n’Abatutsi ariko nanone baratsindwa gusa basiga bishemo umubare muto w’Abatutsi. Basubiye ku Ngoro kwisuganya no gufata amabwiriza mashya. Ahagana saa munani, abicanyi barongeye batera kuri paruwasi, bari umubare munini cyane ubarirwa mu bihumbi bateye gerenade zica Abatutsi benshi ariko nanone baratsindwa basubira inyuma.
Ahagana saa cyenda, uwari Superefe Theodore Munyangabe yageze i Mibilizi ari kumwe n’abandi bantu yari ayoboye. Yahise asaba Abatutsi gusubira mu gipangu kwa Padiri ngo kugira ngo habeho ibiganiro n’Abicanyi ngo kugira ngo haze kuboneka umuti watuma imirwano ihagarara. Abatutsi ntibamenye ko ari umutego abateze. Mu gihe bisuganyaga binjira mu gikari kwa Padiri ahari bubere inama, Abicanyi ibihumbi bahise bagota impande zose, batera za gerenade, abandi bicisha inkota, amacumu bica uwo bahuye nawe wese. Abicanyi bamwe bafite imbunda bari buriye ibiti bikikije paruwasi Mibilizi kugira ngo bashobore kurasa neza bitegeye abo bashaka gutsemba. Iki gitero cyarimo imbunda nyinshi, gerenade nyinshi ku buryo kwirwanaho kw’Abatutsi kwarangiriye aho. Hishwe umubare munini w’Abatutsi bagwa ahantu hatandukanye.
Ku itariki ya 20/04/1994, abicanyi bakoranye n’abajandarume bitwaga ko bari barazanywe kurinda impunzi, Abatutsi bari basigaye bose barahamagawe bicazwa ku mbuga mu gikari kuri Paruwasi. Abicanyi bazana lisiti bahamagara amazina y’uwo bashaka wese. Iyi tariki hahamagawe Abatutsi barenga 100 basanga abicanyi benshi babategereje n’inkota, amahiri, amacumu barabica imirambo yabo iraharara, abicanyi baza kuyishyingura umunsi ukurikiyeho. Mu batwawe uwo munsi harimo umudamu umwe wari umwarimukazi witwaga Angela. Kuri iyi tariki ya 20/04/1994 Abicanyi bamaze kwica urubozo abo batoranyije bakomereje kuri hopital Mibilizi bajya kwica Abaganga b’Abatutsi bari bakiri mu kazi, bica n’Abatutsi bari barwariye muri hospital Mibilizi.
Ku itariki ya 30/04/1994 nibwo Abatutsi bake bari barabashije kurokoka bishwe. Uwitwa Youssufu Munyakazi yari avuye gutanga ubufasha mu kumara Abatutsi biciwe i Shangi, ageze mu nzira ataha mu Bugarama ahitamo guca i Mibilizi ngo akukumbe abari bahasigaye. Baje mu modoka za Daihatsu bahagera mu masaha ya saa kumi n’imwe zica Abatutsi bagera kuri 60 zikoresheje inkota, imirambo ziyinyanyagiza imbere ya Paruwasi.
Ku itariki ya 22/05/1994, Abatutsi babarirwa muri 500 bari basigaye biganjemo abasaza n’abakecuru, inkomere bapakiwe amabisi abatwara abavana I Mibilizi abajyana ahitwa I Nyarushishi.
Bamwe mu Bicanyi Ruharwa bahekuye Mibilizi
Bandetse Edouard niwe wari umuyobozi mukuru w’ibitero, yari asanzwe ari umucuruzi i Kamembe ariko yari asigaye akorera i Mibilizi, yatangaga amabwiriza, yari afite intwaro, muri bar ye niho inama zakorerwaga, yangaga Abatutsi cyane; Superefe Theodore Munyangabe; Dominique wahoze ari mu basirikare barindaga umukuru w’igihugu kwa Habyarimana, yari yaravuye mu gisirikare ariko agifite ibikoresho bye; Somayire Celestin, yari umuntu ukomeye mu Nterahamwe akaba yari umwalimu I Mibilizi yangaga Abatutsi cyane; Munyoni Vianney yari umupolisi, yarashe Abatutsi benshi mu gitero cyo ku itariki ya 18/04/1994; Rwabukera Fabien, yari Interahamwe yabaga i Kigali ariko ivuka i Mibilizi; Kayibanda (interahamwe ruharwa) yicishije Abatutsi gerenade mu bitero binyuranye; Konseye Ndagijimana Pacome wa Segiteri Mibilizi, yateguraga ibitero akaza no mu nama zashinjaga Abatutsi ibinyoma byo guteza umutekano muke; Konseye Gakwaya Vianney wa Segiteri Cyato nawe yayoboraga ibitero; Abajandarume bari bari kuri paruwasi ya Mibilizi, imbunda bari bafite zo kurinda Abatutsi ziri mu zakoreshejwe barasa Abatutsi amagana mu gitero cyo ku itariki ya 18/04/1994; Somayire Richard yari umwarimu kuri APEMI; Gerard Ndagijimana, yakoraga mu bitaro bya Mibilizi yari afite ijambo rikomeye mu bicanyi; Rukeratabaro Theodore wakomokaga ku Winteko yayoboraga ibitero bije gushakisha Abatutsi bahakomoka bari barahungiye i Mibilizi, bahize cyane uwitwa Senuma bamaze kumwica batwara inkweto ze ngo bajye kwereka ab’iwabo ko bamwishe. Rukeratabaro yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwo mu Gihugu cya Suede.
3. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Ngoma
Ku itariki ya 30/04/1994 hishwe abatutsi benshi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma, iherereye mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye. Ubwicanyi butangiye abatutsi bari batuye mu Matyazo na Ngoma bagiye barokoka ubwicanyi bwahabereye bahungiraga kuri Paruwasi ya Ngoma. Harimo abana benshi, urubyiruko n’abakuru nyuma y’igitero cy’abasirikari n’interhamwe cyari cyahagabwe cyarimo n’umukuru wa jandarumori major Habyarabatuma Cyriaque. Bigeze ku itariki ya 29/4/1994, Interahamwe n’abasirikare babaga kuri bariyeri yo kuri ELECTROGAZ bateye kuri paruwasi. Abasirikare barinjiye bareba uko impunzi zingana, bababeshya ko baje kubacungira umutekano.
Tariki ya 30/04/1994 nko mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, nibwo igitero kinini cyageze kuri Paruwasi ya Ngoma kiyobowe na Lt Hategekimana Ildephonse wari commandant w’Ikigo cya gisirikare cya Ngoma, na S/Lt Fabien Niyonteze, hari n’abandi basirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Ngoma n’interahamwe z’i Ngoma na Matyazo. Abasirikare n’Interahamwe biroshye mu muryango wa Kiriziya, batangira kubica. Hari n’abo basohoye hanze y’igipangu babicirayo. Habaye ubwicanyi ndengakamere, nko gufata umwana bakanaganika bagakubita hasi mu muhanda ugana mu matyazo, abandi bakamuhurizaho impiri n’imipanga. Hari n’abana b’abakobwa bafashwe ku ngufu mbere yo kwicwa.
Ku isonga y’ubwicanyi hari Lt Hategekimana Ildephonse wari commandant w’Ikigo cya gisirikare cya Ngoma, yaburanishijwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, Gatera, Murekezi Fils, Donati, Vianey wakomakaga ku Kibuye yacururizaga ku rya kane (ibarabara rya 4), Abdoulah wo mu Giswayire, abasirikare benshi barimo umwe wiyitaga umwuzukuru wa Shitani, Toni, bene Kiburugutu, Komanda wo ku Kibuga cy’indege, Konseye wa Segiteri Ngoma Habimana Jacques, n’izindi Nterahamwe.
4. Abatutsi biciwe mu kigo cy’Abenebikira ku Itaba (Maison Généralice), Butare
Kuva ku wa 14/4/1994 muri iki kigo cy’Abenebikira kiri i Butare ahitwa ku itaba hatangiye guhungira abantu barimo abana bamwe bafitanye isano n’ababikira baho. Ubwo Prof Karenzi wigishaga muri Universite (UNR) yari amaze kwicwa ku wa 21/4/1994 bwakeye abana be hamwe n’abandi bari iwe bahungira muri icyo kigo. Aba bana bakurikiranwe cyane na Ntezimana Vincent wigishanyaga na Karenzi muri UNR ndetse na Col Tharcisse Muvunyi. Mbere y’uko Prof Karenzi yicwa, Ntezimana n’abandi bateguye Jenoside muri UNR bari barasabye abarimu b’abatutsi gutanga liste y’abantu bafite mu rugo ngo kugira ngo bazashobore kubahungisha.
Tariki ya 30/4/1994, igitero kiyobowe na Kapiteni Nizeyimana Idephonse wo muri ESO, harimo Lt Hategekimana Ildephonse wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Ngoma, Lt Ndayambaje na Lt Ngendahimana, n’izindi Nterahamwe cyagabwe ku Batutsi bari bahungiye mu kigo cy’Abenebikira ku Itaba mu mujyi wa Butare. Hategekimana yabanje gutoranya abagomba kwicwa, arabatwara ajya kubicira Kabutare no muri Groupe Scolaire. Abateye bari bitwaje imbunda, imbunda za gakondo harimo impiri n’imihoro, na bido za peteroli.
Ku isonga ry’ubwicanyi hari Kapiteni Nizeyimana Idephonse, Lt Hategekimana Ildephonse, Lt Ndayambaje na Lt Ngendahimana, na Vincent Ntezimana n’izindi Nterahamwe. Vincent Ntezimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko z’Ububirigi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 12. Kapiteni Ildephonse Nizeyimana na Lt Ildephonse Hategekimana bahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda. Nizeyimana yakatiwe igifungo cy’imtyaka 25 naho Hategekimana ahanishwa igifungo cya burundu.
5. Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu rufunzo i Ntarama Bugesera
Guhera ku matariki ya 22 Mata 1994 Abatutsi bari barokotse ku misozi, mu masaka, mu kiliziya n’abavaga ahandi mu Bugesera batangiye kwinjira mu rufunzo kuko ariho honyine babonaga hasigaye ubwihisho. Nyamara abicanyi bifashishije indege, yazaga kureba aho Abatutsi benshi bari, baje kumenya ko muri urwo rufunzo harimo Abatutsi benshi maze bategura neza umugambi wo kubatsemba. Mbere bagendaga batera ibitero bakica bakeya kuko babanje gutinya kwinjira kure muri urwo rufunzo rw’inzitane, utabashaga no kubona uwo mwihishanye.
Ku itariki ya 30 Mata, Abatutsi benshi biciwe mu rufunzo babatije CND rugabanya Ntarama, Rurindo na Mugina ya Gitarama. Interahamwe n’abasirikare bavuye impande zitandukanye (ikigo cya gisirikare cya Gako, Ngenda na Gashora, abavuye muri Komini za Gicumbi, Gikomero, Mbogo, Nyamabuye n’ibindi bice byari muri Gitarama, Mugina n’ahandi, impunzi zavuye ku Ruhuha n’izavuye Nyacyonga zaje muri bus za ONATRACOM ari benshi cyane, bavuza induru n’amafirimbi, bigabanyijemo ibitero byinshi maze bagota urwo rufunzo. Hari n’abaturutse mu masegiteri ya Kanzenze yari akikije urufunzo ya Rulindo na Musenyi, abandi ku ruhande rwa Ntarama maze baraza barica kuva nka saa yine z’amanywa 10h00 kugera saa kumi z’umugoroba, bacyurwa n’uko bavugaga ko hari abataha kure bafite urugendo rurerure rw’amasaha menshi.
Abasirikare bararasaga bakanatera ibisasu mu rufunzo maze interahamwe zitwaje imihoro, amacumu, ibisongo, ubuhiri burimo imisumari bitaga nta mpongano y’umwanzi, inkota n’izindi ntwaro gakondo bakica Abatutsi koko dore ko ntawahungaga, kuko ntabwo babashaga kwiruka mu rufunzo. Abasirikare n’interahamwe babanzaga no gusaka abo bishe ngo babacuze ibyo bambaye cyangwa barebe ko nta mafaranga bafite kandi bageraga ku bakobwa bakabanza kubakorera ibya mfura mbi babashyize ahumutse gato cyangwa aho barunze ibifunzo batemye, barangiza bakabateramo ibisongo cyangwa bakabakubitamo imihoro babashinyagurira bakabasiga bambaye ubusa.
Ibyo bitero byo mu rufunzo byabaga biyobowe na Commandant w’Ikigo cya gisirikare cya Gako, uwahoze ari superefe wa superefegitura Kanazi GASANA Djuma, Gatanazi Bernard wari burugumesitiri wa Komini Kanzenze, Karerangabo Vincent wari inspecteur, Nsabyumuganwa wahoze ari diregiteri w’amashuri abanza ya Cyugaro, Bizimana wahoze ari diregiteri w’amashuri abanza ya Nyamata, Pasiteri Uwinkindi Jean, Gasharankwanzi Sylvestre, umusirikare witwaga Sebugingo, Bizimungu wari umupolisi n’abandi.