Nyuma yo kugera i Ngoma mu gikundi cy’abakinnyi 16, Areruya Joseph yahise yambara umwenda w’umuhondo, ahagereye rimwe n’ Umunyacanada Guillaume Boivin wabaye uwa mbere bakoresheje 2h12’35” ku ntera ya Km 96,4.
Ni isiganwa ryakiniwe mu mihanda itambika aharimo umusozi umwe nyuma yo kuzamuka mu kabuga ka Musha, igihembo cyatwawe n’Umunya Eritrea Amanuel Meron ukinana na Nsengimana Jean Bosco.
Boivin wari wakurikiye Areruya Joseph ku Cyumweru muri Prologue yatanze bagenzi be kugera ku murongo akoresheje 2h12’35” ku ntera ya Km 96,4 , Areruya Joseph ahita yambara umwenda w’umuhondo amurusha isegonda rimwe.
Nyuma y’isiganwa, Areruya Joseph yavuze ko mbere y’isiganwa umutoza yari yamusabye iteka kugenda mu gikundi cy’imbere byamuhaga amahirwe yo guhita yambara umwenda w’umuhondo.
Yagize ati “ Amahirwe yo kugumana uyu mwenda arashoboka kuko ejo tuzatangira kuzamuka imisozi, mfite ikipe ikomeye nka Uwizeye ashobora kumfasha muri isiganwa kugumana uyu mwenda.”
Kuba Areruya Joseph ari umukinnyi uzi guhatanira ku murongo ndetse uzi kuzamuka imisozi hari amahirwe menshi ko yagumana uyu mwenda w’umuhondo kugeza tariki ya 20 Ugushyingo 2016.
Kuva mu 2012, umukinnyi wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda akitabira ikurikiye yarayitwaye. Uwari uwa kabiri mu 2012, Umunyafurika y’Epfo Girdlestone Dylan yayitwaye 2013 naho Nsengimana Jean Bosco wa 2014 ayitwara mu 2015 ari nabwo Areruya Joseph yabaga uwa kabiri.
Timothy Rugg wabaye uwa mbere kuri Prologue ntagaragara mu bakinnyi 64 bagaragara ku rutonde rw’agateganyo basizwe 1’55” mu gihe Umunya Eritrea Gebreigzabhier Amanuel wa Dimension Data for Qhubeka wari uwa kabiri kuri prologue yabaye uwa 25 asizwe 1’55”.
Umunyarwanda waje hafi ni Uwizeye Jean Claude ukinana na Areruya muri Amis Sportifs ari ku mwanya wa gatandatu naho Areruya aba uwa 11.
Muri iki gikundi harimo kandi Abanyarwanda nka Nsengimana Jean Bosco (12), Hategeka Gasore (14) na Ndayisenga Valens wa 16 bose banganyije ibihe na Boivin.
Kuri uyu wa Kabiri, isiganwa rirahaguruka kuri Kigali Convention Center ku ruhande rureba KBC berekeze i Karongi ku ntera ya Km 124,7. Umuhanda urimo imisozi itanu izabarirwa amanota.
Tour du Rwanda yaherukaga gusorezwa i Karongi mu 2012 bahagurutse i Huye, bakoze intera ya Km 152.9, Umunyacanada Langlois Bruno assize Umunya Eritrea Kudus Merhawi amasegonda 40.
Abakinnyi 10 ba Kigali – Ngoma, Km 96,4
1. Boivin Guillaume – Cycling Academy Team 02h12’35”
2. Solomon Zemenfes – Eritrea “”
3. Okubamariam Tesfom – Eritrea “”
4. Buru Temesgen – Ethiopia “”
5. Eyob Metkel – Dimension Data for Qhubeka “”
6. Uwizeye Jean Claude – Amis Sportifs de Rwamagana “”
7. Fournet-Fayard Sébastien – Team Haute-Savoie Rhône-Alpes “”
8. Fewerki Elyas – Eritrea “”
9. Bussard Dimitri – Suisse Meubles Descartes “”
10. Areruya Joseph – Amis Sportifs de Rwamagana “”
Abakinnyi 10 nyuma y’umunsi mbere + prologue
1. Areruya Joseph – Amis Sportifs de Rwamagana 2h16’38″
2. Boivin Guillaume – Cycling Academy -1”
3. Nsengimana Jean Bosco – Bike Aid “”
4. Ndayisenga Valens – Dimension Data for Qhubeka -2”
5. Buru Temesgen – Ethiopia -6”
6. Okubamariam Tesfom – Eritrea -7”
7. Fournet-Fayard Sébastien – Team Haute-Savoie Rhône-Alpes -8″
8. Haylay Kbrom – Ethiopia -9″
9. Paroz JustinSuisse – Meubles Descartes -12″
10. Eyob Metkel – Dimension Data for Qhubeka “”