• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Editorial 20 Apr 2018 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu y’Amagare yakiriwe n’abanyarwanda baba muri Sénégal aho yitabiriye ‘Tour du Senegal’ izatangira ku wa 22 Mata 2018 rikarangira ku wa 29 Mata abasiganwa bakoze urugendo rw’ibilometero 1097.

Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri uyu wa Kane ku isaha y’i Dakar nibwo abasore b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umukino w’Amagare bageze ku kibuga cy’Indege cya Blaise-Diagne mu Mujyi wa Diass.

Bakiriwe n’itsinda ry’abanyarwanda ryari rirangajwe imbere n’Umujyanama wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Yvette Rugasaguhunga.

Rugasaguhunga wari uhagarariye Ambasaderi Harebamungu Mathias yabwiye abasore bari barangajwe imbere n’Umutoza, Félix Sempoma, ko abanyarwanda baba muri Sénégal bari inyuma y’iyi kipe, icyo bo basabwa ari uguhesha ishema igihugu.

Abaserukiye u Rwanda muri Sénégal ni abakinnyi batandatu aribo René Ukiniwabo, Bonaventure Uwizeyimana, Hadi Janvier, Byukusenge Patrick ari nawe kapiteni w’iyi kipe, Munyaneza Didier na Uwiduhaye Michel.

Rugasaguhunga yabwiye aba bakinnyi ko abanya- Sénégal bari inyuma y’u Rwanda, ndetse n’ishyirahamwe ry’uyu mukino muri iki gihugu rikaba ryaragaragaje ko riri inyuma y’abanyarwanda.

Batanu muri aba bakinnyi bari baturutse muri Australia aho bari bitabiriye imikino ya Commonwealth. Sempoma yavuze ko ikipe y’igihugu yagerageje kwitwara neza nubwo itabonye imidali ariko ‘ikituzanye muri Sénégal ni umwenda w’umuhondo.”

Yakomeje agira ati “Tuzakoresha imbaraga zose dufite dutware umwenda w’umuhondo. Tuzagerageza kandi aho umunyarwanda ari agomba kurwana ishyaka.”

Sempoma yabwiye IGIHE ko yiteze iri kuzahangana n’amakipe akomeye arimo aturuka muri Maroc, ayo muri Sénégal hamwe n’indi yo muri Algeria.

Iyi kipe iserukiye u Rwanda ntigaragaramo abakinnyi banditse amazina cyane muri iri uyu mukino nka Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Bosco Nsengimana n’abandi. Gusa umutoza wayo yatangaje ko nubwo harimo abakinnyi bakiri bato ariko ‘ikipe ihari nayo irashoboye n’abari hano tubafitiye icyizere gihagije’.

Iri siganwa rigizwe n’uduce umunani rizitabirwa n’amakipe 28 arimo ayo mu Butaliyani, Maroc, Kenya, u Bufaransa, Koweit, Canada, Algeria n’ibindi bihugu.

Abasiganwa baziruka mu bice by’imirambi muri Sénégal aho ku munsi wa mbere bazakora intera y’ibilometero 143.20 uvuye mu Mujyi wa Dakar ukerekeza ahitwa Thies.

Intera ndende iri ku munsi wa kabiri w’isiganwa aho bazakora urugendo rw’ibilometero 181.80 bava Thies bagana ahitwa St Louis. Ni isiganwa rizasozwa bazenguruka mu Mujyi wa Dakar ahantu hareshya n’ibilometero 102.40.

Abanyarwanda bari muri iki gihugu bateguye uburyo bazashyigikira iyi kipe aho biyemeje kuzajya bari ku mihanda hafi ya hose aho isiganwa rizanyura bitwaje n’amabendera y’igihugu mu rwego rwo gutiza umurindi aba basore.

Kugeza ubu abategura iri rushanwa bemereye imodoka eshatu abanyarwanda kugira ngo zizabe zikurikira isiganwa, ziriho n’ibirango by’u Rwanda.

Ikibuga Mpuzamahanga cya Blaise-Diagne niho aba bakinnyi bakiriwe

2018-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Editorial 01 Jun 2023
Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Editorial 26 Jul 2024
CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

Editorial 09 Aug 2018
Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Rutahizamu w’Amavubi Kagere Medie yamaze kugera i Nyamata aho ikipe y’igihugu iri gukorera umwiherero ahita yishyira mu kato

Editorial 20 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United
Amakuru

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Editorial 06 Dec 2023
Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi
Mu Mahanga

Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi

Editorial 05 Nov 2018
Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD
Mu Rwanda

Ikurwaho ry’umwanya wa Perezida w’ishyaka bishobora gukurura ibibazo muri CNDD-FDD

Editorial 24 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru