• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Transform Africa: Perezida Kagame yakomoje ku Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa

Editorial 15 May 2019 IKORANABUHANGA

Ku munsi wa kabiri wa Transform Africa Summit, witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Ibrahim Boubacar Keita wa Mali.

Umukuru w’igihugu Perezida Kagame yavuze ko Iterambere ry’ubukungu n’uburumbuke bisaba ikoranabuhanga. Ati :” Igihe ni iki kugira ngo twubake ibikorwa remezo n’ubumenyi bikenewe muri Afurika. Hari amahirwe akomeye ku mugabane wacu, ari nayo mpamvu guverinoma za Afurika zishyize hamwe zigatangiza Smart Africa, n’abikorera bakaba ari abafatanyabikorwa b’ingenzi kugira ngo intego igerweho.”

Yavuze ko intego za Smart Africa ari ugutuma ibihugu biguma hamwe mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga kuko gufatanya ari bwo buryo bwatuma ibihugu bigera ku ntego zabyo.

Yakomeje ati “Kuba hariho gahunda ihuriweho ya Afurika mu ikoranabuhanga ntawe bikwiye gutera ubwoba, ahubwo bikwiye gutera imbaraga. Byari bikenewe kandi ukwishyira hamwe kwa Afurika kuzatanga inyungu kuri Afurika n’abafatanyabikorwa bayo ku rwego rw’Isi.”

“Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa, tugomba guhuza gahunda y’iterambere ry’inganda n’ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga rihuza Isi kurusha uko byahoze mbere, kugera ku bumenyi ubu byaroroshye. Ariko nanone twe kuvuga gusa ngo dukoreshe umurongo mugari wa internet mu gufata gusa ibintu n’ibitekerezo byaturutse ku bandi. Turi abantu bashobora guhanga udushya no gutekereza, dufite ibyacu twaha abandi, dufite inkuru zacu twabwira abandi.”

Agiye gusoza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko inama itaha ya Transform Africa mu 2020 izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu, izabera muri Repubulika ya Guinea.

2019-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Paris: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ikoranabuhanga ya VivaTech

Editorial 17 May 2019
Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Editorial 09 Jul 2018
MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

MTN yinjiye mu bufatanye buzafasha abakiliya bayo gukoresha Facebook nta kiguzi

Editorial 16 Dec 2018

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Editorial 01 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Diaspora nyarwanda irahumurizwa  yose ko  izashobora gutora mu 2017
Mu Mahanga

Diaspora nyarwanda irahumurizwa yose ko izashobora gutora mu 2017

Editorial 16 Dec 2016
Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane
POLITIKI

Muri politike Kagame na Zuma bafatwa mu buryo butandukanye cyane

Editorial 21 Feb 2016
Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO
IMIKINO

Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Editorial 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru