Tribert Rujugiro Ayabatwa, wiyemerera ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba umuterankunga mukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress (RNC) ashimangira ko yiyemeje gutera inkunga iyo mitwe, Perezida Kagame yava ku butegetsi mugihe kitarenze amezi atandatu.
Ku batazi Rujugiro, batekereza ko uyu musaza ari intungane, nyamara igitangazamakuru Great Lakes Eye cyahishuye ibimenyetso ndakuka bigaragaza ko Rujugiro ifitanye isano n’ibikorwa bibisha byari bigamije guhirika ubuyobozi bwatowe n’abaturage mu Rwanda.
Nubwo atigeze atangaza ku mugaragaro ko afatanya na RNC ku bw’impamvu zatekerejweho neza, bizwi ko ari we muterankunga mukuru w’iri shyaka.
Taliki ya 20 Gicurasi 2015, David Himbara na Robert Higiro bahuye n’abagize agashami ka leta zunze ubumwe z’Amerika ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika, Ubuzima, uburenganzira bwa muntu n’imiryango mpuzamahanga, bashinja leta y’u Rwanda iyobowe na perezida Kagame kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, umugambi bacuriwe n’ikigo Podesta Group gikorera i Washington, D.C bakacyishyura $190 000 bahawe na Rujugiro.
Hatitawe k’uruhare rwe mu bikorwa bibisha bitandukanye, Leta ya Uganda yo ivuga ko Rujugiro ari umushoramari w’intangarugero, nubwo iyo mari ye ikoreshwa mu gufasha imitwe yiyemeje guhungabanya u Rwanda. Mu bikorwa bye by’ubucuruzi bifuditse, Rujugiro aritwararika cyane kugirango hatazagira ikimenyetso na kimwe kizagaragaraza mu nyuma ko yagize uruhare rwe mu bikorwa bibisha.
Uretse kuba umuterankunga w’imitwe y’inyashyamba, Rujugiro abeshejweho na ruswa, kunyunyuza no gusahura ubukungu bw’ibihugu bikennye, urugero rufatika ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’u Burundi. Muri Mata 2011, Itsinda rya Loni ry’inararibonye ryakoze ubushakashatsi ku isahurwa ry’umutungo kamere wa Kongo, ryashyize Rujugiro ku rutonde rw’abijanditse muri ibyo bikorwa. Uyu muherwe ari mubesheje agahigo mu gucuruza magendu ndetse no kunyereza imisoro mu bihugu bitandukanye nka South Africa, Ghana, Nigeria n’umujyi wa London.
Mu gihugu cya Uganda, Rujugiro yagiye akorana bya hafi n’abayobozi bo munzego nkuru mu kunyereza imisoro yagombaga kujya mu bigega bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, ahubwo ayo mafaranga agafatwa nk’inyungu ikagabanywa hagati y’ uyu munyamabi ruharwa n’abo bayobozi.
Mu rwego rwo gucunga neza ibikorwa bye binini by’ubucuruzi biri muri Uganda, nka Meridian Tobacco Company Ltd iherereye mu majyaruguru ya Uganda ikagira icyicaro mu gace kitwa Kireka gaherereye ku muhanda wa Kampala-Jinja, Rujugiro yahaye ruswa abayobozi bo mu nzego zo hejuru nka Gen(rtd) Caleb Akandwanaho alias Salim Saleh-murumuna wa perezida Museveni- amuha imigabane ingana na 15% mu rundi ruganda rwe rw’itabi rwitwa Leaf Tobacco and Commodities Company Ltd.
Mu masezerano y’ubufatanye, Great Lakes Eye ifitiye kopi, yasinywe ku italiki ya 12 Kamena 2017, hagati ya Leaf Tobacco and Commodities Ltd, Gen(rtd) Caleb Akandwanaho na Tribert Rujugiro Ayabatwa, Akandwanaho yahawe 15% by’imigabane y’urwo ruganda nk’umunyamuryango udafite ububasha bwo gutora mugufata ibyemezo bijyanye n’uruganda. Amasezerano agaragaza kandi ko ku ruhande rwa Akandwanaho we, azatanga serivisi z’umutekano ku bikorwa by’uruganda imbere no hanze y’igihugu. Nk’igisubizo cy’ubwo bufatanye, Gen. Salim Saleh yijeje Rujugiro umutekano wose ku bikorwa bye muri Uganda. Nta gatangaza rero kuba ubuyobozi bwa Uganda bwakingira ikibaba Rujugiro kuko afitanye imikorere ya hafi cyane na bamwe mubayobozi b’iki gihugu.
Hari amakuru avuga ko Rujugiro yakoreshejwe cyane mu kuvugururwa kw’itegeko nshinga muri Uganda mu mwaka wa 2017, impinduka zatumye imyaka ya perezida izamurwa kugeza kuri 75. Rujugiro yatanze amafaranga menshi mu izina rya Gen (rtd) Caleb Akandwanaho alias Salim Saleh, kugirango amavugururwa agendanye n’imyaka agende neza. Aya mafaranga yanyanyagijwe mu badepite kugirango babashe gutora ayo mavugurura.
Bigaragara ko uburyo Rujugiro afatwa nk’amata y’abashyitsi na leta ya Uganda inamuha umwanya uhagije mu itangazamakuru kugirango yangize isura y’u Rwanda, bigamije kugirango nawe azatere inkunga amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka wa 2021. Hashingiwe ku masezerano yasinywe na Rujugiro na Gen Salim Salem, umuherwe Rujugiro azaha ishyaka riri kubutegetsi NRM amafaranga menshi azifashishwa mu kwiyamamaza, ibi bigafatwa nk’igihembo ku buryo bamucungiye umutekano.