• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Editorial 26 Aug 2018 POLITIKI

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasubitse uruzinduko Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, yagombaga kugirira muri Korea ya Ruguru.

Byari biteganyijwe ko Pompeo azagenderera Korea ya Ruguru mu cyumweru gitaha, gusa Trump yakuyeho uru rugendo ashinja iki gihugu kugenda biguru ntege muri gahunda yo guhagarika icurwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Byari kuba inshuro ya Kane, Pompeo agiriye uruzinduko muri Korea ya Ruguru ajyanywe n’ibiganiro ku rugendo rwo guhagarika gucura intwaro za kirimbuzi.

Kuri uyu wa Gatanu Trump yatangaje ko yabujije Pompeo kuko abona nta ntambwe iri guterwa. Ibiganiro bikazasubukurwa nyuma yo gukemura ibibazo by’ubucuruzi hagati y’Amerika n’u Bushinwa.

Bamwe mu baganiriye na CNN barimo abayobozi bakuru bavuze ko batunguwe n’icyemezo Trump, yafashe mu gihe byasabye imbaraga kugira ngo babashe kubona itsinda rizajya muri ibi biganiro.

Nubwo Koreya y’Epfo ishobora kuba yari yabimenyeshejwe mbere ariko ngo iki cyemezo cyatunguye abarimo Perezida Moon Jae-in, witegura gusura Koreya ya Ruguru mu kwezi gutaha.

Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Kang Kyung-hwa na Pompeo baganiriye ku by’isubikwa ry’uru rugendo binyuze kuri telefoni.

Nubwo Pompeo yamubwiye Amerika izakomeza guteza imbere umubano nabo, Kang we yagaragaje ko gusubika ruriya rugendo bibabaje.

Mu gihe Trump yitwaje intambara y’ubucuruzi iri hagati ya Amerika n’u Bushinwa ishingiye ku kongera imisoro, hari amakuru avuga ko intandaro nyayo ari uko Koreya ya Ruguru nta bushake ishyira mu guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi.

Muri Kamena nibwo Trump yahuriye na Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru muri Singapore, nyuma y’aho hashyizwe hanze amashusho agaragaza isenywa rya hamwe mu hacurirwaga intwaro za kirimbuzi.

Guhera tariki ya 3 Kanama, nta kindi gikorwa kirakorwa kigaragaza ubushake cyangwa gahunda yo guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.

2018-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Editorial 06 Dec 2018
Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Editorial 13 Apr 2025
Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Editorial 07 Jul 2017
Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Editorial 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila
Mu Rwanda

Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila

Editorial 29 Apr 2018
Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu
Amakuru

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Editorial 23 Oct 2021
Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha
Amakuru

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Editorial 18 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru