Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasubitse uruzinduko Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, yagombaga kugirira muri Korea ya Ruguru.
Byari biteganyijwe ko Pompeo azagenderera Korea ya Ruguru mu cyumweru gitaha, gusa Trump yakuyeho uru rugendo ashinja iki gihugu kugenda biguru ntege muri gahunda yo guhagarika icurwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Byari kuba inshuro ya Kane, Pompeo agiriye uruzinduko muri Korea ya Ruguru ajyanywe n’ibiganiro ku rugendo rwo guhagarika gucura intwaro za kirimbuzi.
Kuri uyu wa Gatanu Trump yatangaje ko yabujije Pompeo kuko abona nta ntambwe iri guterwa. Ibiganiro bikazasubukurwa nyuma yo gukemura ibibazo by’ubucuruzi hagati y’Amerika n’u Bushinwa.
Bamwe mu baganiriye na CNN barimo abayobozi bakuru bavuze ko batunguwe n’icyemezo Trump, yafashe mu gihe byasabye imbaraga kugira ngo babashe kubona itsinda rizajya muri ibi biganiro.
Nubwo Koreya y’Epfo ishobora kuba yari yabimenyeshejwe mbere ariko ngo iki cyemezo cyatunguye abarimo Perezida Moon Jae-in, witegura gusura Koreya ya Ruguru mu kwezi gutaha.
Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Kang Kyung-hwa na Pompeo baganiriye ku by’isubikwa ry’uru rugendo binyuze kuri telefoni.
Nubwo Pompeo yamubwiye Amerika izakomeza guteza imbere umubano nabo, Kang we yagaragaje ko gusubika ruriya rugendo bibabaje.
Mu gihe Trump yitwaje intambara y’ubucuruzi iri hagati ya Amerika n’u Bushinwa ishingiye ku kongera imisoro, hari amakuru avuga ko intandaro nyayo ari uko Koreya ya Ruguru nta bushake ishyira mu guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi.
Muri Kamena nibwo Trump yahuriye na Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru muri Singapore, nyuma y’aho hashyizwe hanze amashusho agaragaza isenywa rya hamwe mu hacurirwaga intwaro za kirimbuzi.
Guhera tariki ya 3 Kanama, nta kindi gikorwa kirakorwa kigaragaza ubushake cyangwa gahunda yo guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.