Iyo usesenguye iby’intambara ya Kongo, usanga ibyo Perezida Tshisekedi arimo ari nk’amatakaragasi, y’umuntu ubona ko ari mu minsi ye ya nyuma.
Arahihibikana ashakisha abarwanyi, nyamara abasesenguzi bemeza ko ikibazo afite atari umubare w’abasirikari cyangwa ibikoresho, ahubwo ari uko batagira urukundo rwo kwimana Kongo.
Dore nk’ubu, nk’uko tubikesha ” The Great Lakes Eye”, Tshisekedi akomeje gukusanya udukambwe twahoze mu gisirikari cya Habyarimana, ngo tumufashe kurwana na M23, ariko intego nyamukuru ari ukumufasha kugaba igitero ku Rwanda. Intambara bananiwe bakiri abasore se, bazayishobora ubu bagenza umutwe nk’uruyuzi?
Ibyo kuba badashoboye Tshisekedi ntabyo abona. Ubu ahubwo amaze no kubonera bamwe muri abo bajenosideri impapuro z’inzira zizabafasha kugera muri Kongo.
The Great Lakes Eye iravuga ko mu bamaze kuzibona, harimo Major BEM Faustin Ntilikina wahawe pasiporo ya Kongo-Kinshasa, akaba atuye ahitwa Strasbourg mu Bufaransa. Ni umujenosideri ruharwa, wishe Abatutsi muri Nyamirambo n’ahandi, akaba asanzwe anakorana na FDLR, yamuhaye ipeti rya “Général de brigade”.
Hari kandi Capitaine Innocent Sagahutu, umujenosideri wanabihamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw”Arusha. Ni umwe mu barangije igihano bakaba bakibunga nka Gahini amaze kwica Abeli. Ari mu bacyangara muri Niger, yanabasabye kuva ku butaka bwayo. Sagahutu yamaze kubona pasiporo ya Burkina Fasso, akaba yitegura kwerekeza ku rugamba muri Kongo.
Muri kwa gupfunda imitwe aho ubonye nk’umuntu uhiriye mu nzu, ubutegetsi bwa Tshisekedi n’abamukurikira buhumyi barikomanga ku gatuza ngo Uburusiya bwabemereye ubufatanye mu bya gisirikari. Iyi nkunga se izazana n’umutima ukunda igihugu, ku buryo wanacyitangira bibaye ngombwa?
Iyo nkunga y’Abarusiya ije isanga iy’u Burundi n”iy’ibihugu bya SADC, byohereje imburamumaro z’abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo, gufasha igisirikari cya leta , FARDC, kurwanya umutwe wa M23. Aba bose baza bikoreye ibibunda bya rutura n’indege z’intambara zihambaye, zirimo n’izitagira abapilote bita”drones”, ubundi zimenyerewe mu ntambara mpuzamahanga, nko muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo hagati.
Uretse ingabo za SADC n’iz’uBurundi kandi, FARDC inifashisha ibihumbi by’abajenosideri ba FDLR basanzwe mu mashyamba ya Kongo, abava buri munsi mu Burundi, muri za Malawi, Zambiya, Mozambique, Kongo Brazzaville n’ahandi hanyanyagiye Interamwe.
Mu burasirazuba bwa Kongo kandi, Leta inafashwa n’abacancuro bakomoka mu burasirazuba bw’uburayi, ndetse ubu haranavugwa abo muri Amerika bazwi nka” black water”, hakaba n”indi mitwe yitwaje intwaro isaga 200, yibumbiye mu cyo bise”Wazalendo”.
Kuva aba bose batangira kurwanya M23, ntisiba kubicamo benshi, ikanabambura bya bitwaro, ari nako yigarurira ubutitsa uduce tunyuranye kandi dukomeye.
Twanzura rero: Baba abarwanyi ba SADC n’Abarundi, zaba inkunga Uburusiya, Loni n’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe ngo bagiye guha abarwanirira Kongo barimo n’abajenosideri ba FDLR, byose bizaba imfabusa. Kwibwira ko iki kibazo cyarangizwa n’intambara ni ubuswa bukabije.
Niba abo bafatanyabikorwa batagenzwa no gusahura gusa ahubwo bakunda Tshisekedi koko, nibamugire inama ayoboke ameza y’ibiganiro, kuko nibyo byonyine bizazanira Kongo amahoro arambye.
Niba bitabaye ibyo rero, bazakomeza bazanire M23 ibyo bitwaro, kandi amaherezo Tshisekedi azabona urwo Mobutu yabonye muw’1996!