Urubuga ruhuriweho na RNC ya Kayumba Nyawasa ndetse n’ibiro by’iperereza rya gisirikari bya Uganda CMI rwandika inkuru z’ibihuha zivuga ko abayobozi bo mu Rwanda bari gukora Jenoside muri Kongo Iyi Jenoside ivugwa n’ikinyamakuru Command Post gusa.
Iki kinyamakuru gihuriweho na RNC/CMI kivuga ko u Rwanda rukorana n’imitwe yitwaje intwaro bakica abanyamulenge. Aya makuru aje hanze nyuma yuko Kayumba Nyamwasa yashakaga guhuza ingabo ze niza Col Nyamusaraba ufite umutwe witwa Gumino.
Command Post yigize umuvugizi w’Abanyamulenge, ikomeza ivuga ko jenoside ibera muri Kongo ariko ntacyo bibwiye Perezida Tshisekedi, aho abaturage be bicwa.
Ibivugwa na Command Post bitandukanye nibibera muri Kongo cyangwa amateka ya vuba. Mu myaka 25 ishize kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe abayikoze bagahungira muri Kongo, abanyamulenge nibwo bagize agahenge. Impamvu nuko ubuyobozi bwa Kongo muri iki gihe bwemeje ku mugaragaro ko butazigera bwihanganira imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa Kongo, ndetse n’icyabangamira umukongomani wese yaba kumwiba, kumufata ku ngufu n’ibindi ntabwo bizihanganirwa.
Perezida Tshisekedi yashyizeho umukono ku masezerano hamwe n’ibihugu by’abaturanyi ngo barandure burundu FDLR na RNC. Ni muminsi Kayumba Nyamwasa, Mudacumura, ibisambo by’abagande ndetse n’indi mitwe y’amabandi yabaruwe ko iba muri Kongo.
Muri uyu mwaka, RNC yahuye n’ibyago bikomeye mu mateka yayo, aho abasirikari bayo bagabweho ibitero abadapfuye bagacyurwa mu Rwanda, naho Mudacumura we yoherejwe kuganira n’aho abandi bayobozi ba FDLR nka Col Nkundiye, Col Mugemanyi…n’abandi bagiye.
Abanyamulenge kimwe n’abandi bakongomani bahangayitse imyaka 25 yose kubera inyeshyamba zabacaga imitwe ubu bashobora kubyina kuko barishimye.
Tariki ya 8 Nyakanga uyu mwaka, abayobozi bavuye Kinshasa barimo Azarias Ruberwa (umunyamulenge) na Vital Kamerhe (umushi) bose bakomoka muri Kivu y’amajyepfo bari I Mulenge baganira n’inzego zibanze bababwira amakuru meza y’irindimuka ry’imitwe yabatwariraga ubuzima, nuko barabyina barasabana. Hari video ibigaragaza iri kuri internet igihe kimwe CMI/RNC batangaza ko bari gukorerwa Jenoside.
Ibimenyetso bigaragaza indunduro ya FDLR na RNC bigaragaza ko inzira y’umusaraba abakongomani babayemo mu myaka 25 ishize. Jenoside yari igiye gukorerwa Abanyamulenge muri 1996, u Rwanda rwanga kurebera rurabatabara.
Kayumba amaze kuba umugambanyi yahisemo kwifatanya na FDLR umutwe wateje akavuyo mu karere mu gihe cy’imyaka 25, Museveni n’inzego ze z’umutekano babemerera ubufasha.
CMI ishinzwe guhuza imitwe yakoze Jenoside mu Rwanda no gushyigikira ko batera u Rwanda ntabwo ariyo ikwiye gushinja u Rwanda Jenoside ibonwa nayo yonyine.
Inzego zari zihagarariye Museveni muri Kongo (RNC-FDLR) zararangiye , naho CMI irata ibitabapfu ivuga Jenoside itabaho, nta ruhare rundi bafite muri Kongo kuko ubuyobozi bwaho nta mutwe witwara gisirikari bushaka, bikaba byari icyambu kuri Museveni. Icyo basigayeho ni uguhimba inkuru. Kongo ifite amahoro siyo Kayumba n’abamufasha bashaka, niyo mpamvu bikoma Perezida wicyo gihugu.
Alex
Abo bita abanyamurenge ni bariya bana bakura mu nkambi bakabajyana mugisirikarr cya kayumba. Iyo FARDC ibarasheho ikabica rnc na cmi bagira ikimwaro bakabura uburyo babatabariza nuko bakabita abanyamurenge. Ubwo ngo baba barikubatabariza ngo amahanga atabare izonyeshyamba za m7 na kayumba. Sinibyo kandi umunyamurenge wifatanya n’ibigarasha we ntakwiye gusonerwa ngo ni uko ari umunyamurenge agomba guhanwa nk’ibindi bigarasha.
hesron
Nonese Kagame ashaka gukorera Abanyamulenge genocide yakwirirwa ajya i Minembwe cyangwa yatangirira kubari i Kigali? CMI bazayite CMF (Chieftaincy of Military Foolishness)
HABIMANA
Yegora!